Вы находитесь на странице: 1из 67

1Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari y ahanze.

Ibaza umugore, iti Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho? 2Umugore asubiza inzoka, ati Imbuto zibiti byo muri ubu busitani dushobora kuzirya ho, 3naho ku mbuto zigiti kiri hagati yubusitani, Imana yaravuze iti Ntimuzaziryeho, nt imuzazikoreho, ejo mutazapfa. 4Inzoka ibwira umugore, iti Gupfa ntimuzapfa! 5Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka, maze mukamera nkI mana, mukamenya icyiza nikibi. 6Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso, kandi cyanashobora g utanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo, aryaho, ahaho numugabo we bari kumwe. Na we ararya. 7Nuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa. Nuko badodekanya ama babi yumutini, maze barayacocera. 8Ngo bumve Uhoraho Imana wagendagendaga mu busitani mu mafu yigicamunsi, umugabo numugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti byubusitani. 9Uhoraho Imana ahamagara Muntu aramubaza ati Uri hehe? 10Undi arasubiza ati Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ub usa, ndihisha. 11Uhoraho Imana ati Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho? 12Muntu arasubiza ati Umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti nda rya. 13Uhoraho Imana abwira umugore, ati Wakoze ibiki? Umugore arasubiza ati Inzoka yamp enze ubwenge, ndarya. 14Uhoraho Imana abwira inzoka ati Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zos e zagasozi; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose yukubaho kwawe. 15Nshyize inzigo hagati yawe numugore, hagati yurubyaro rwawe nurubyaro rwe; ruzaku janjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino. 16Abwira umugore ati Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; u zahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke. 17Hanyuma abwira Muntu ati Kuko witaye ku magambo yumugore wawe ukarya ku giti nar i nakubujije nkubwira nti Ntuzakiryeho, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukur amo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose yukubaho kwawe; 18buzakwerera amahwa nibitovu, maze uzatungwe nibyatsi byo ku gasozi. 19Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu. 20Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina wabazima bose. 21Uhoraho Imana akanira Muntu numugore we impu arazibambika: 22Uhoraho aravuga ati Dore Muntu yabaye nkumwe muri twe, mu kumenya icyiza nikibi. Reka atavaho asingira igiti cyubugingo, akakiryaho maze akazabaho iteka! 23Uhoraho Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yari yarakuwemo. 24Nuko yirukana Muntu, maze mu burasirazuba bwubusitani bwa Edeni ahashyira Abake rubimu bafite inkota yumuriro wikaragaga, ngo barinde inzira igana ku giti cyubugi ngo. Iyimukamisiri 1 Yobu 42 Yobu asubiza ubwa nyuma 1Yobu asubiza Uhoraho agira ati 2Nzi ko ushobora byose, kandi nta mugambi wawe uburizwamo. 3Ni nde wagutambamira, kandi atagira ubwenge? Ni koko, napfuye kuvuga ntasobanuk iwe, mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi. 4(Tega amatwi, ureke mvuge, ngiye kukubaza, nawe unsubize.) 5Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru, none, nakwiboneye namaso yanjye;

6 ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, ndabyihannye ; dore nicaye mu ivu no mu muk ungugu. VIII. UMWANZURO Yobu asubizwa umunezero yahoranye 7Uhoraho amaze kugeza kuri Yobu ayo magambo, abwira Elifazi wi Temani, ati Nabarak ariye cyane, wowe nizo ncuti zawe ebyiri, kuko mutamvuze neza nkuko umugaragu wanj ye Yobu yabigenje. 8None rero, nimushake ibimasa birindwi namasekurume yintama ari ndwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Muzatura igitambo gitwikwa, umugaragu wanjye Yobu abasabire imbabazi. Nzamwumva, maze noye kubahanira ko mutamvuze nez a nkuko Yobu umugaragu wanjye yabigenje. 9Elifazi wi Temani, Bilidadi wi Shuwa, na S ofari wi Nahama, baragenda bakora uko bari bategetswe, maze Uhoraho na we yumva i cyo Yobu amusabye. 10Igihe Yobu yasabiraga imbabazi incuti ze, Uhoraho yamushubije umunezero we, um utungo yahoranye awukuba kabiri. 11Abavandimwe be, bashiki be nincuti ze za kera, baza kumusura, basangira umugati mu nzu ye. Baramuririye, banamuhoza agahinda y atewe nibyago Uhoraho yamwoherereje. Buri wese agenda amuha igiceri cya feza, nimp eta ya zahabu. 12Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ib ihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa byinkone ibihumbi bibir i, nindogobe zamanyagazi igihumbi. 13Yabyaye abahungu barindwi nabakobwa batatu. 14 Umukobwa umwe yamwise Nyiranuma, uwa kabiri amwita Bwiza, uwa gatatu amwita Mukaburan ga. 15Mu gihugu cyose, nta bakobwa beza nkabo bari bahari. Yobu yabahaye iminani k imwe na basaza babo. 16Nyuma yaho, Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abu zukuruza, ageza no ku buvivi. 17Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu ni bindi. Zaburi 1 Inzira ebyiri mu kubaho kumuntu 1Hahirwa umuntu udakurikiza inama yabagiranabi, akirinda inzira yabanyabyaha, kand i ntiyicarane nabaneguranyi, 2ahubwo agahimbazwa namategeko yUhoraho, akayazirikana umunsi nijoro! 3Ameze nkigiti cyatewe iruhande rwumugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi a mababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira. 4Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nkumurama uhuhwa numuyaga. 5Ni cyo gituma ku munsi wurubanza batazegura umutwe, nabanyabyaha ntibazajye mu it eraniro ryintungane. 6Kuko Uhoraho yita ku nzira yintungane, naho inzira yabagiranabi ikagusha ruhabo. Zaburi 2 Umwana wImana ni we mwami wisi yose 1Ni iki gituma amahanga asakabaka, nimiryango ikajujura ibitagira shinge? 2Abami bisi bahagurukiye icyarimwe, nabatware bishyira hamwe ngo barwanye Uhoraho nIntore ye, 3bati Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho, tunage kure iminyururu batuboheshej e! 4Utetse ijabiro mu ijuru, we arabaseka, Uhoraho abaha urwamenyo. 5Nuko ababwirana uburakari, ubukare bwe burabakangaranya, 6 ati Ni jye wiyimikiye umwami, kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu! 7Reka ntangaze iteka Uhoraho yaciye : yarambwiye ati Uri umwana wanjye, jyewe uyu munsi nakwibyariye! 8Binsabe, maze nguhe amahanga, abe umunani wawe, nimpera zisi zibe ubukonde bwawe. 9Uzabamenaguza inkoni yicyuma, ubajanjagure nkurwabya rwumubumbyi. 10None rero, bami, nimwumvireho, namwe, bacamanza bisi, mwisubireho! 11Nimukeze Uhoraho, mumufitiye icyubahiro, mupfukamire umwana we mudagadwa; 12naho ubundi yarakara, mukarimbukira mu nzira, kuko uburakari bwe budatindigany a! Hahirwa abamuhungiraho bose. Aller directement au contenu twitter Langue: franais Nous contacter Forum daide

Se connecter Passer la version mobile trouver. partager. vivre. Language: franais Versions: Toutes les versions Choisir dautres versions Parcourir Choisir une version : KBNt Choisir un livre : Umubwiriza Choisir un ch apitre : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 2012 American Bible Society Politique concernant les donnes personnelles Copyr ights Termes et conditions Rsultats de la recherche Isa 1 Isa 3 Imigani 31 VIII. AMAGAMBO YA LEMUWELI 1Ngaya amagambo Lemuweli, umwami wa Masa, yatojwe na nyina: 2Umva, mwana wanjye, mwana nibyariye! Nkubwire iki se, mwana namye nsaba Imana? 3Ntuzategeze ubusore bwawe abagore, cyangwa ngo wishinge indaya zoreka nabami. 4Lemuweli we, dore ibitabereye abami: abami ntibakwiye kunywa divayi, nibikomango ma ngo birarikire inzoga zihiye, 5kugira ngo batanywa bakibagirwa ibyategetswe, maze bakaburizamo imanza zabakene bose. 6Inzoga ihiye, mujye muyiha uri burimbuke, divayi na yo muyihe ufite intimba ku mutima; 7bityo azanywa yibagirwe amagorwa ye, yoye kwibuka umuruho we! 8Ujye uvuganira ikiragi, wite ku batagira kivurira, 9wature, uce imanza mu butungane, maze usubize abakene nabatishoboye uburenganzir a bwabo. IX. IGISINGIZO CYUMUGORE WUMUTIMA Alefu 10Umugore wumutima azabonwa na nde? Ko asumbije agaciro amasaro meza! Beti 11Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima, maze agakunda agatunganirwa. Gimeli 12Uwo mugore aramunezereza, na rimwe ntajya amutenguha, iminsi yose yubuzima bwe. Daleti 13Ashakashaka ubudodo nubuhivu bworoshye, maze intoki ze zigashishikarira kuboha. He 14Amera nkamato yabacuruzi, ibimutunga akabikura kure. Vawu 15Abyuka kare butaracya, agateganya ifunguro ryabo mu rugo, akabona gukwiza imiri mo mu baja. Zayini 16Yaba abonye umurima umushimishije akawugura, akawuteramo imizabitu ibyawe nurwu nguko rwimirimo ye. Heti 17Arakenyera agakomeza, ahasigaye agakora atikoresheje.

Teti 18Nubwo abona ibintu bye bigenda neza, na nijoro itara rye riba ryaka akora. Yodi 19Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero, maze intoki ze zigasingira ikizingo cyub udodo. Kafu 20Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe. Lamedi 21Ntajya yikanga imbeho yitumba, kuko abo mu nzu ye bose bambaye ibisusurutse. Memu 22Ubwe yibohera ibiringiti, umwambaro we ni hariri inoze yumuhemba. Nuni 23Umugabo we yubahwa mu nama yabakuru, iyo yicaranye nabasheshe akanguhe bako karer e. Sameki 24Aboha imyenda akayigurisha, numucuruzi uhita akamuguraho imikandara. Ayini 25Umwete numurava ni byo bimuranga, maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge. Pe 26Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga, agatanga inama zuje urugwiro. Tsade 27Akurikirira hafi ibyurugo rwe, maze ntakunde kwicara nta cyo akora. Kofu 28Abahungu be burabahagurutsa bakamushima, umugabo we akamuvuga ibigwi. Reshi 29Ati Hari abakobwa benshi bagize ubutwari, ariko wowe wabarushije bose! Shini 30Ikimero kirashukana nuburanga bugashonga, ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we u kwiye kuratwa. Tawu 31Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe, kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze ! Indirimbo ihebuje 1 Ubuhanga 1 Gushakashaka Imana no kwirinda icyaha 1Nimukunde ubutabera, mwebwe bategetsi bisi, muzirikane Nyagasani mu buryo bubone ye, mumushakashake numutima utaryarya, 2kuko yiyereka abantu batamwinja, akigaragariza abatamwima ukwemera kwabo. 3Koko ibitekerezo bitaboneye bicisha ukubiri nImana, maze Nyirububasha akamwaza ib ipfamutima bimwiyenzaho. 4Ubuhanga ntibwinjira mu mutima ugira nabi, ntibutura mu mubiri ushikamiwe nicyah a, 5kuko Umwuka mutagatifu wo ujijura, uhunga uburiganya, ukagendera kure ibitekere zo bihubutse, akarengane kaba gahingutse, ugapfukiranwa. 6Ubuhanga ni umwuka ugwira abantu neza, ariko ntibiwubuza guhanira umuntu amagam bo ye atuka Imana, kuko Imana ari yo imuzi wese uko yakabaye, igacengera umutima we ikurikije ukuri kandi igatega amatwi amagambo amuva mu kanwa. 7Ni koko, umwuka wa Nyagasani usendereye isi, maze wo ubumbatiye ibintu byose, u kamenya nibivuzwe byose. 8Uvugana ubugome wese ntateze kuwucika, ubutabera bumushinja ntibuzatuma arokoka . 9Ibitekerezo byumugome bizagenzurwa, urusaku rwamagambo ye rugere kuri Nyagasani, kugira ngo ahanirwe inabi ye. 10Ugutwi kumuntu ufuha kumva byose, ndetse nibyo bahwihwisa ntibiguca inyuma. 11Nimwirinde rero imyijujuto itagira shinge, mwifate mu mvugo yanyu kugira ngo m udasebanya, kuko ijambo rififitse ritabura ingaruka, numunwa usebanya ukica umuti manama. 12Mwikwishakira urupfu muyobya ubuzima bwanyu, ngo mwikururire ukurimbuka, bitew e nibikorwa byibiganza byanyu,

13kuko Imana atari yo yaremye urupfu, ntinashimishwe nukurimbuka kwibiriho. 14Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho, kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima; nta burozi bwica bubirangwamo, nububasha bwUkuzimu ntibutegeka k u isi, 15kuko ubutabera budashobora gupfa. Imibereho yabagome ugereranyije niyintungane 16Ariko abagome barembuje Urupfu, bararuhamagara, barugira incuti kandi bararuha ranira, hanyuma bagirana na rwo isezerano, mbese ku buryo barwiyegurira koko. Ubuhanga 2 1Mu bitekerezo byabo bifutamye barabwirana bati Imibereho yacu ni iyigihe gito kan di iteye agahinda, nta muti ujya uboneka iyo umuntu ageze ku maherezo ye, ndetse nta numwe tuzi wigeze kugaruka avuye ikuzimu. 2Twavutse ku buryo butumvikana, hanyuma tukazamera nkabatigeze kubaho. Umwuka duhumeka ni nkumwotsi, ibitekerezo byacu bikaba nkigishashi cyumuriro cyaka uko umutima wacu utera; 3iyo kizimye, umubiri uhinduka ivu, umwuka ukayoyoka nkumuyaga utagira ireme. 4Izina ryacu rizagenda ryibagirana uko ibihe bihita, nta numuntu numwe uzibuka ibi korwa byacu; ubuzima bwacu buzamera nkigicu gihita ntikigaruke, buzayoyoka nkigihu kirukanywe nimirase yizuba, cyangwa gikubiswe nubushyuhe bwaryo. 5Yego, iminsi yacu ni nkigicucu gihita, namaherezo yacu ntateze kwigizwayo, kuko y aciriweho iteka ridasibangana, kandi nta we uhindukira. 6Nimuze rero, twishimishe mu byiza byiyi si, dukoreshe ibyaremwe nkabasore batagir a icyo bikanga: 7dusinde divayi iruta izindi, twisige nimibavu yagaciro, indabyo zihumura neza nti tuzitangweho, 8dutamirize indabyo za roza zitari zarabirana; 9higira numwe utakubwa umunsi mukuru wacu, hose tuhasige ibimenyetso byumunezero w acu, kuko ari wo mugabane wacu numunani wacu! 10Nimureke turenganye intungane ikennye, umupfakazi ntitukamugirire impuhwe, umu saza wamazwe nimvi twoye kumureba nirihumye, 11maze ingufu zacu abe ari zo tugenderaho, kuko intege nke nta cyo zimaze. 12Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje. 13Yirata ko yifitemo ubumenyi bwImana, ikaniyita umwana wa Nyagasani. 14Ntituza kutugayira ibitekerezo, no kuyirabukwa byonyine biratubangamiye; 15kuko imibereho yayo idasa niyabandi, imyifatire yayo ikaba idasanzwe. 16Yo ibona turi nkikintu cyataye ibara, ikitaza inzira zacu nkaho zuzuye imyanda. Itangaza ko amaherezo yintungane ari amahirwe, ikirata ko ifite Imana ho umubyeyi . 17Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri, dusuzume uko ibyayo bizarangira. 18Niba intungane ari umwana wImana koko, izayitabara, iyigobotore mu nzara zabanzi bayo. 19Tuyigeragereshe ibitutsi nibitotezo, kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, t urebe nukwihangana kwayo. 20Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni, kuko icyo gihe Imana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira. Abagome barayoba 21Nguko uko batekereza, nyamara barayoba, ubugome bwabo bwabagize impumyi: 22ntibamenya amabanga yumugambi wImana, ntibanazi ikuzo rizigamiwe abakeye ku muti ma! 23Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite; 24nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira a bamuyoboka! Ubuhanga 3 Amaherezo yintungane anyuranye nayabagome 1Roho zintungane ziri mu biganza byImana, kandi nta nigitotezo kizongera kubageraho . 2Mu maso yibipfamutima bameze nkabapfuye burundu, barigendeye basa nkaho bagushije ishyano,

3bagiye kure byitwa ko barimbutse, nyamara bo bibereye mu mahoro. 4Ndetse nubwo mu maso yabantu basa nabahanwe, bahorana amizero yo kutazapfa. 5Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje, bazahabwa ingororano zitagereranywa. Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo; 6yarabasukuye nka zahabu mu ruganda, ibakira nkigitambo kitagira inenge. 7Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana, barabagirane nkibishashi byumur iro mu bikenyeri byumye. 8Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu, maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose. 9Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo, abamuyobotse bazibanire na we mu ru kundo, kuko asesekaza ubuntu nimbabazi ku ntungane ze, ntanareke gusura abo yitor eye. 10Ariko abagome bazahanishwa igihano gikwiranye nibitekerezo byabo, kuko bahinyuy e umuntu wintungane kandi bakitarura Nyagasani. 11Koko rero, baragowe abasuzugura ubuhanga ninyigisho zabwo; amizero yabo nta cyo ashingiyeho, imiruho yabo nta cyo imaze, ibyo bakora bararuhira ubusa; 12abagore babo ni ibipfamutima, abana babo ni abagome, urubyaro rwabo ni ibivume ! Ikiruta ni ukwibera ingumba aho kubyara abagome 13Hahirwa umugore wingumba utarigeze agira amakemwa, kandi ntabonane numugabo bako rana icyaha, kuko azaronka umugisha igihe imitima yose izasuzumwa. 14Arahirwa nanone umukone utigeze gukora ikibi, kandi ntatekereze ibinyuranyije nugushaka kwImana, kuko aziturwa ineza yubwo budahemuka bwe, agahabwa umwanya ushim ishije mu Ngoro ya Nyagasani. 15Koko rero, imbuto yibikorwa byiza isendereye ikuzo, numuzi wubwenge ntushobora ku mungwa. 16Ariko abana bavutse mu busambanyi bazakenyuka, urubyaro rukomoka ku mibanire i temewe, ruzarimbuka. 17Kabone nubwo baramba igihe kirekire, ntibazitabwaho, ndetse no mu busaza bwabo, ntibazubahwa. 18Nibakenyuka nta cyizere bazapfana, ntibazanahozwa ku munsi wurubanza, 19kuko ububabare ari yo maherezo yinyoko yabagome. Ubuhanga 4 1Ikiruta ni ukutagira abana ukagira umugenzo mwiza, kuko bazajya bakwibuka ubuzi raherezo, ubikesha ko ushimwa nImana ndetse nabantu. 2Uwo mugenzo mwiza, iyo uriho barawukurikiza, wabura bakawifuza, uraganje mu bug ingo bwiteka, utamirije ikamba, kuko utsinze intambara itagira ikinegu. 3Ariko abana benshi babagome bazaba imburakamaro, urubyaro rukomoka ku binyendaro nta ho rushingiye, kandi ntiruzahamya imizi ngo rukomere. 4Ndetse niyo rwagera igihe rugaba amashami, ruzagushwa numuyaga kuko ruzaba rudako meye, maze rurimburwe ninkubi yawo. 5Amashami yarwo azavunika akiri mato, imbuto zarwo zizahunguke zidahishije, maze zipfe ubusa, 6kuko abana bavukiye mu busambanyi bazagaragaza ububi bwababyeyi babo igihe cyurub anza. Ugukenyuka kwintungane 7Nyamara intungane, nubwo yapfa ikenyutse, izanezerwa, 8kuko ubukambwe bushimwa atari ugusaza cyane, ntibunagereranywe nubwinshi bwimyaka ; 9ubuhanga ntiburindira ko imvi zimera, ubuzima buzira amakemwa ni bwo bukambwe b ukwiye. 10Intungane yanogeye Imana maze irakundwa, ariko yimurirwa ahandi kuko yabanaga nabanyabyaha. 11Yabavanywemo kugira ngo ikibi kitayiyobya ibitekerezo, cyangwa kikaba cyagusha umutima wayo. 12Ni koko, uburindagize bwikibi buzimangatanya icyiza, ninkubiri yirari ikayobya um utima uzira uburyarya. 13Uwageze ku butungane mu gihe gito aba ashyitse ku busendere bwimyaka myinshi. 14Umutima we wanyuze Nyagasani, ari na cyo cyatumye asohoka bwangu mu ndiri yabag ome.

Abantu barabibonye ariko ntibabyumva; ntibacengera mu mitima yabo ngo bazirikane 15ko ineza nimbabazi bihabwa abatowe, kandi ko Nyagasani agirira impuhwe abatagat ifu be. 16Urupfu rwintungane rucira abagome urubanza, umuto ukenyutse akarucira umukambwe warambye mu bugiranabi. 17Bazabona rero urupfu rwumunyabuhanga, ariko ntibazamenya icyo Nyagasani amushak aho nimpamvu itumye amuvana aho. 18Bazitegereza maze babihinyure, ariko Nyagasani azabaseka. 19Nyuma bo bazahinduka intumbi zigayitse, bazahore basuzuguritse ndetse no mu ba pfuye. Koko Nyagasani azababirindura babanze umutwe hasi, kandi ntibazarevura nijambo na rimwe; azabahubanganya kugera mu mizi, barimbuke bitavugwa, ububabare bubasheng ure, kandi nta nuzongera kubibuka. Umukiro wintungane nurubanza rwabagome 20Igihe ibyaha byabo bizaba byagaragajwe, bazaza bahinda umushyitsi, ibicumuro b yabo bibajye imbere kugira ngo bibashinje. Ubuhanga 5 1Ubwo intungane izahagarare nta cyo yishisha, imbere yabayishikamiraga bagahinyur a ibikorwa byayo. 2Bakiyirabukwa bazatengurwa kubera ubwoba bwinshi, batangazwe no kubona yakijijw e nta wabikekaga. 3Nuko babwirane bababaye, bafite ikiniga kandi baganya, 4bati Uyu ni we kera twahinyuraga tukamuhindura urwamenyo! Twebwe bibipfamutima, imibereho ye twayitaga ubusazi, nurupfu rwe tukarubonamo ish yano. 5None se yaje ate kubarirwa mu bana bImana? Yasangiye ate umugabane nabatagatifujwe? 6Koko twarayobye, twitaza inzira yukuri, urumuri rwubutabera ntirwatumurikira, nizu ba ntiryaturasiraho. 7Ntitwahwemye kunyura mu mayira yakarengane nukurimbuka, twambukiranya ubutayu but agira icyerekezo, ariko ntitwamenya inzira ya Nyagasani! 8None se ubwirasi bwacu bwatumariye iki? Ubukungu twiratanaga se bwo bwatwunguye iki? 9Ibyo byose byayoyotse nkigihu, bimera nkimpuha zihita zishira. 10Byagiye nkubwato bwahuranya imivumba yinyanja, ku buryo nta we ubona aho bunyuze cyangwa inzira yindiba yabwo mu mazi. 11Nanone bimeze nkigisiga kiguruka mu kirere, aho kinyuze ntikihasiga ikirari cya cyo, gikubita umwuka woroshye gikoresheje amababa yacyo kikawasa, kikawucamo inz ira kizunguza amababa, hanyuma kigahita nta kimenyetso gisize inyuma. 12Ni kimwe numwambi barashe, umwuka unyuzemo uhita usubirana, ku buryo nta we ume nya aho unyuze. 13Natwe nguko uko twazimiye tukivuka, ntitwagira umugenzo uranga aho tunyuze, ah ubwo tworama mu ngeso mbi! 14Koko rero, icyizere cyumugome ni nkumurama utwarwa numuyaga, cyangwa nkurufuro ruk ubiswe numuhengeri; kiyoyoka nkumwotsi mu muyaga, kigahita nkurwibutso rwumushyitsi wumunsi umwe. Ikuzwa ryintungane nihanwa ryabagome 15Nyamara intungane zibaho iteka ryose, igihembo cyazo gituruka kuri Nyagasani, nUmusumbabyose akazitaho. 16Zizahabwa ikamba ribengerana ryubwami, zitamirize umutako utagira uko usa, byos e bivuye mu kiganza cya Nyagasani, kuko azabarwanaho nikiganza cye cyiburyo, ukubo ko kwe kukabakingira nkingabo. 17Azahagurukana ishyaka yakereye kuzihorera, ibiremwa abyambike intwaro zo guhas hya umwanzi. 18Azakenyera ubutabera nkumwambaro wintambara, urubanza rudasubirwaho rumubere nkin gofero yicyuma, 19ingabo azikingira ni ubutungane bwe budatsimburwa, 20uburakari bwe budacogora abutyaze nkinkota, maze isi yose izaze gufatanya na we kurwanya ibipfamutima.

21Imirabyo izagenda nkimyambi iboneje neza, imere nkirashishijwe umuheto ureze kok o, izasohoke mu bicu igana intego. 22Umuhumetso we uzarekurana uburakari urubura rukaze, amazi yinyanja azabuzuraneh o, ninzuzi zibarenge hejuru nta mbabazi. 23Inkubi yumuyaga izabazibiranya maze ibagosore nka serwakira; bityo isi yose iza yogozwe izira icyaha, nubugiranabi buhirike ingoma zibihangange. Ubuhanga 6 II. UKO SALOMONI YAGEZE KU BUHANGA Abami bagomba gushakashaka ubuhanga 1Bami rero, nimwumve maze musobanukirwe, nimujijukirwe, mwe abafite ububasha ku isi yose! 2Nimutege amatwi, mwebwe abategeka imbaga, maze mukiratana ubwinshi bwibihugu bya nyu! 3Ububasha mufite mubukesha Nyagasani, ubutegetsi mukabuhabwa nUmusumbabyose, ari na we uzasuzuma ibikorwa byanyu, agasesengura imigambi yanyu. 4Niba rero mwebwe, bagaragu buwo Mwami, mutaraciye imanza mu butabera, ntimukurik ize amategeko kandi ntimurangize icyo Imana ishaka, 5izabagwa gitumo ku buryo buteye ubwoba, kuko urubanza rukaze rugiye gucirwa aba komeye. 6Uworoheje we, agirirwa impuhwe kandi akababarirwa, ariko abanyabubasha bo bazas uzumwa bikomeye. 7Umutegetsi wa bose ntatinya igihagararo cyumuntu, nta nubwo yita ku bukuru bwe, k uko uworoheje kimwe nukomeye ari we wabaremye, nicyo yabageneye kikaba kimwe kuri bose; 8nyamara abanyabubasha bo, igenzurwa rikomeye rirabategereje. 9Ni mwebwe rero, bategetsi, mbwira, kugira ngo mbigishe ubuhanga maze mureke kuy oba. 10Abazaba bitondeye gukurikiza amategeko matagatifu bizabaha kubarirwa mu ntunga ne, nabazaba barayasobanukiwe, ababere ikiramiro. 11Nuko rero, nimugirire inyota amagambo yanjye, muyifuze mubishyizeho umwete, bi tyo muzasobanukirwe. Ubuhanga bwigaragariza ubushaka wese 12Ubuhanga burabengerana kandi ntibujya bucuyuka; bwigaragariza ababukunda bakab witegereza, nababushakashaka bakabubona. 13Bwihishurira ababwifuza, bugafata iya mbere mu kubiyereka. 14Uzindutse abugana ntananirwa, abusanga bwicaye imbere yumuryango. 15Kubuzirikana byungura ubushishozi, nuraye ijoro abushaka ntaba acyongeye guhaga rika umutima, 16kuko ari bwo bukwira hose bwishakira ababukwiriye, bukabakirana urugwiro aho b ubasanze mu mayira, kandi bugasabana na bo mu bitekerezo byabo. 17Intangiriro yo kumenya Ubuhanga, ni ukugira icyifuzo cyo kujijurwa na bwo, no kubukunda ni byo gusobanukirwa. 18Kubukunda ni ugukurikiza amategeko yabwo, kuyakurikiza bigatanga icyemezo cyubu dashanguka, 19kandi ubwo budashanguka bukageza bugufi yImana. 20Bityo rero, kugira inyota yUbuhanga bigeza ku bwami. 21Niba rero, mwebwe bategetsi bigihugu, mwishimira intebe ninkoni bya cyami, nimuk unde Ubuhanga kugira ngo muganze iteka ryose. Salomoni asobanura Ubuhanga icyo ari cyo 22Ariko se Ubuhanga ni iki? Bwaba se bukomoka he? Ngiye kububamenyesha nta na kimwe mbakinze: ndabubabwira mpereye ku nkomoko yabw o, nshyire ahagaragara uko buteye, sinzigera na rimwe nteshuka ku kuri, 23cyangwa ngo mbigirane ishyari rikabije, kuko ryo ritagira aho rihurira nUbuhang a. 24Nyamara ubwinshi bwabahanga buronkera isi umukiro, numwami ushishoza agatuma rub anda rumererwa neza. 25Namwe rero, nimureke mbigishe bizabagirira akamaro. Ubuhanga 7 Salomoni yari umuntu nkabandi 1Nanjye ubwanjye ndi umuntu uzapfa nkabandi, nkomoka ku muntu wa mbere wabumbwe m

u gitaka. Umubiri wanjye wabumbabumbiwe mu nda yumubyeyi, 2mu mezi cumi yose natangiriye kubaho mu maraso ye, bivuye ku mbuto yumugabo no k u byishimo byo mu kiryamo. 3Nanjye nkivuka, nahumetse umwuka twese dusangiye, maze ngwa ku isi itwakira kim we twese, urusaku rwanjye rwa mbere ruba amarira, nkayabandi bose, 4ndererwa ku byahi, mu mpungenge nyinshi. 5Nta mwami numwe wigeze atangira kubaho bitari nkuko: 6uburyo ni bumwe gusa kuri bose bwo gutangira no kurangiza ubuzima. Salomoni akunda Ubuhanga 7Ni yo mpamvu nasabye ubushishozi, ndabuhabwa ; ndambaza maze umwuka wUbuhanga un zamo. 8Ni bwo nahisemo mbugurana inkoni nintebe bya cyami, nsanga ubukungu nta cyo buma ze, ubugereranyije nUbuhanga. 9Siniruhije mbugereranya nibuye ryagaciro, kuko zahabu yisi yose ari nkumusenyi unga na urwara, naho feza ikaba nkicyondo, uyigereranyije na bwo. 10Nabukunze kuruta ubuzima nubwiza bwumubiri, kandi nabuhisemo bundutira urumuri, kuko icyezezi cyabwo kitagabanuka. 11Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe, bwari bucigatiye mu big anza ubukungu butagira ingano. 12Nishimiye ibyo byiza byose maze kumenya ko bigengwa nUbuhanga, nyamara sinari n zi ko ari bwo bikomokaho. 13Icyo namenye nta kosa kiranganwa, nzakimenyesha abandi nta cyo mbakinze, nta ni cyo ngabanyije ku bukungu bwacyo, 14kuko bubereye abantu ubukungu budashira. Ababwitabiriye bagiranye ubucuti nImana, barayinogera babikesha ibyiza bivuye ku bujijuke. Imana ni yo soko yicyitwa ubumenyi cyose 15Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge, no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye ni ngabire nahawe, kuko ari yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana. 16Natwe ubwacu turi mu maboko yayo kimwe nibyo tuvuga, ndetse nicyitwa ubwenge nubu shobozi cyose. 17Nguko uko yampaye ubumenyi nyakuri bwibiriho, inyigisha gusobanukirwa nimiterere yisi nimibereho yibiyigize; 18impa kumenya intangiriro niherezo byibihe, ndetse naya magingo, menya nimigendere yizuba nimihindagurikire yibihe; 19imikurikiranire yiminsi yumwaka numwanya wibinyarumuri byo mu kirere, 20kamere yinyamaswa nimyifatire yibikoko byishyamba, imikorere yibinyabubasha nibiteke rezo byabantu, amoko yibihingwa nakamaro kimizi yabyo . . 21Ibyihishe nibiboneka byose, narabimenye, kuko nigishijwe nUbuhanga bwahanze ibin tu byose. Igisingizo cyubuhanga 22Koko rero, Ubuhanga bubamo umwuka wubwenge kandi mutagatifu, umwe rukumbi, ubum batira byose, ugacengera byose, ugira ubwibakure, wihariye, ukazira ikizinga, ub engerana, udahindagurika, ukunda icyiza, ukagira ubwira, 23utavogerwa, ukagira neza kandi ukaba incuti ya muntu, utajegajega, ukiringirwa kandi ugatuza, ushobora byose, ukagenzura byose, ucengera roho zose, ari izinyab wenge, izinzirabwandure nizabahanga. 24Ubuhanga kandi buratebuka kurusha ibyihuta byose, bukinjira kandi bugacengera byose bubikesha kuzira ubwandure, 25bukaba impumuro yububasha bwImana, nububengerane bwimirase yikuzo ryUmushoborabyose, ni na yo mpamvu butinjirwamo nubwandure ubwo ari bwo bwose. 26Ubuhanga ni icyezezi cyurumuri ruhoraho, indorerwamo izira ikizinga yibikorwa byI mana, bukaba nishusho yubuntu bwayo. 27Nubwo ari bumwe rukumbi, bushobora byose, bukavugurura isi kubera ko budahinduk a, maze uko ibihe bisimburana bugatura mu mitima yintungane, kugira ngo bubahindu re incuti zImana nabahanuzi, 28kuko Imana yikundira gusa ababana nUbuhanga. 29Koko rero, burusha izuba kwakirana, bugasumbya inyenyeri; ubugereranyije nurumu ri, burarusumba kure:

30urumuri rusimburwa numwijima, ariko ikibi ntikiganza Ubuhanga. Ubuhanga 8 1Bwisanzurana imbaraga kuva ku mpera yisi kugera ku yindi, maze bukayitegekana ur ugwiro. Ubuhanga bwabereye Salomoni umugore usumba bose 2Narabukunze, ndabushakashaka kuva nkiri muto, narabushatse ngo bumbere umugore, maze mbukundira uburanga bwabwo. 3Ikuzo ryabwo rigaragara hose, kuko bubana nImana, bukaba bwarakunzwe nUmutegetsi wibyaremwe byose. 4Koko rero, bwatojwe ubumenyi bwImana, ni bwo buyihitiramo ibyo ikora. 5Niba ubukungu ari icyiza cyifuzwa mu buzima, ni iki cyasumbya Ubuhanga gukungah ara, kandi ari bwo nkomoko ya byose? 6Niba ubwenge bwacu bushobora kugira icyo bukora, Ubuhanga bwahanze ibiriho se ntiburushijeho? 7Harya ngo ubutabera burakundwa? Nyamara na bwo, kimwe nindi migenzo myiza, ni imbuto zubuhanga, kuko bwigisha ubwi zige nubwitonzi, ubutabera nubutwari, nikindi cyose cyagirira abantu akamaro mu buz ima. 8Hazabe se abifuza kumenya ibintu nibindi? Ubuhanga bumenya ibyahise, bugahanura ibizaza; buzi kugenurira mu migani no guso banura inshoberamahanga, bucengera ibimenyetso nibitangaza, bukamenya amateka nuko ibihe bikurikirana. Ubuhanga ni ngombwa 9Niyemeje rero kubwisunga mu buzima bwanjye, nzi neza ko buzambera umujyanama ny akuri, bukantera inkunga mu mubabaro nishavu. 10Nizera ko buzampesha ikuzo muri rubanda, kandi nubwo nkiri muto, nzagira ishema imbere yabakambwe. 11Bazambonamo ubushishozi mu guca imanza zitabera, maze abatware bazantangarire. 12Ninceceka bazantegereza, nimvuga bantege amatwi; nintinda mu magambo, bazifata ku munwa batangare. 13Nzabukesha kutibagirana bibaho, maze abigihe kizaza mbasigire urwibutso ruhorah o. 14Nzategeka ibihugu maze amahanga anyoboke, 15izina ryanjye rizamamara rikangaranye abategetsi bakomeye; nzagirira neza imba ga kandi mbe nintwari ku rugamba. 16Nintabaruka nzaruhukira iruhande rwUbuhanga, kuko gushyikirana na bwo bitagwa n abi; kubana na bwo ntibitera ishavu, ahubwo bitanga umunezero nibyishimo. Salomoni yiyemeza gusaba Ubuhanga 17Maze kubitekereza neza no kubyiyumvisha mu mutima, nsanze gushyikirana nUbuhang a birinda urupfu; 18urukundo rwabwo rugatanga umunezero uhamye. Mu bikorwa byabwo harimo ubukungu budashira, ubanye na bwo aronka ubushishozi, n aho uwamamaje amagambo yabwo, akaba ikirangirire. Ni yo mpamvu nakoze hirya no hino nshaka ukuntu bwambera umugore. 19Koko nari umwana umeze neza, kandi narahawe numutima mwiza; 20uretse nibyo kandi, navukanye umubiri utanduye. 21Nyamara nari nzi ko nta wabona ubuhanga, atabugabiwe nImana, kandi no kumenya u wo iyo neza iturukaho, na byo byari intangiriro yubushishozi; nuko mpindukirira N yagasani, maze nsenga numutima wanjye wose, ngira nti Ubuhanga 9 Isengesho risaba Ubuhanga 1Mana yabasokuruza, kandi Nyagasani Nyirimbabazi, wowe waremye ibintu byose ku bwija mbo ryawe, 2ukarema umuntu ukoresheje Ubuhanga bwawe, kugira ngo ategeke ibiremwa wihangiye , 3agenge isi mu busabaniramana no mu butabera, kandi ngo ace imanza abigiranye um utima utunganye, 4mpa kugira uruhare ku Buhanga musangiye intebe, kandi ntunce mu bana bawe. 5Ndi umugaragu wawe numuhungu wumuja wawe, umunyantege nke, nkagira nubuzima butara

mba, simbashe kumva neza ubutabera namategeko. 6Koko rero, muri bene muntu intungane yaba nde? Udafite Ubuhanga buguturukaho, nta cyo aba ari cyo. 7Ni wowe wanyitoreye, ungira umwami wumuryango wawe, umucamanza wabahungu nabakobwa bawe. 8Wantegetse kubaka Ingoro ku musozi wawe mutagatifu, nurutambiro mu mugi washinze mo ihema ryawe; ugira ngo bijye bitwibutsa rya Hema ritagatifu, witeguriye kuva kera na kare. 9Ubuhanga murabana bukamenya ibyo ukora, mwari kumwe igihe waremaga isi; buzi ik igushimisha nigitunganiye amategeko yawe. 10Butegeke buve mu ijuru ritagatifu, aho utetse ku ntebe yikuzo ryawe, ubwohereze , kugira ngo buntere inkunga maze menye ikigushimisha, 11kuko bwo buzi kandi bugasobanukirwa na byose. Buzanyoborana ubwitonzi mu myifatire yanjye, kandi ikuzo ryabwo rinshyigikire. 12Bityo ibikorwa byanjye bizashimwa, umuryango wawe nywucire imanza zitabera, ka ndi nzabe nkwiriye guteka ku ntebe ya data. 13Ni nde muntu washobora kumenya imigambi yImana? Ni nde washobora gusobanukirwa nicyo Nyagasani ashaka? 14Ibitekerezo byacu, abantu, ntibifashe, bihora bihindagurika, ntibigira ishingi ro. 15Umubiri ushanguka uremerera roho, iryo hema ryibumba rikabangamira umutima uhor ana inkeke. 16Turushywa no kumenya ibiri ku isi, ndetse nibyo dushoboye tubigeraho bituruhije , ariko se ni nde wigeze atahura ibiri mu ijuru? 17Ni nde kandi wajyaga kumenya ubushake bwawe, iyo wowe ubwawe udatanga Ubuhanga , naho uri mu ijuru ngo wohereze Umwuka wawe mutagatifu? 18Nguko uko ibitekerezo byabatuye isi byagorowe, abantu batozwa kumenya ibigushim isha, Ubuhanga bubakiza butyo. Ubuhanga 10 III. AKAMARO KUBUHANGA MU MATEKA YABANTU Kuva kuri Adamu kugera kuri Musa 1Ni bwo bwakomeje umuntu wabumbwe mbere, umubyeyi wisi wari waremwe wenyine; hany uma bumugobotora mu cyaha yigushijemo, 2maze bumuha ubushobozi bwo kugenga ibyaremwe. 3Nyamara, wa muhemu witandukanije na bwo kubera uburakari bwe, yararimbutse, azi ze ko yishe umuvandimwe we. 4Igihe isi irengewe numwuzure kubera we, Ubuhanga ni bwo bwongeye kuyikiza, buyobora intungane mu bwato bwigiti ubu busanz we. 5Igihe amahanga yose yoramye mu bukozi bwibibi agatandukanywa no kutavuga rumwe, Ubuhanga ni bwo bwarobanuye intungane, buyigira indakemwa imbere yImana, buyiha i mbaraga zirenze urukundo umubyeyi yari afitiye umwana we. 6Ndetse nigihe abagome barimbutse, ni bwo bwagobotoye intungane yahungaga umuriro wamanukiraga ku migi itanu. 7Ingaruka zubwo bugome zatumye iyo ntara ikomeza kumagara no gucumbeka, imbuto zib iti ntizigera zihisha; hahinguka igishyinga cyumunyu cyabaye urwibutso rwumutima u temera. 8Abahinyuye Ubuhanga, usibye ko batashoboye kumenya ikiri cyiza, banasigiye inko moko yabo urwibutso rwubusazi bwabo, ku buryo batashoboye no guhishira amafuti ya bo. 9Ariko Ubuhanga bwagobotoye abagaragu babwo mu magorwa yabo. 10Umuntu wintungane wahungaga uburakari bwumuvandimwe we, bumuyobora butyo mu nzir a zitunganye, bumwereka ubwami bwImana, bunamuha kumenya ibintu bitagatifu, butum a ajya mbere nubwo yari mu miruho, kandi imirimo ye bukayiha kurumbuka. 11Bwamukomeyeho igihe cyumururumba wabamushikamiraga, kandi bumugira umukungu, 12bumukiza abanzi bunamurinda abamushandikiraga imitego, bumurwanirira intambara ikomeye kugira ngo amenye ko ubusabaniramana busumbya byose ububasha. 13Ntibwatereranye intungane yagurishijwe, ahubwo bwayirinze kugwa mu cyaha.

14Bwamanukanye na yo mu rwobo, ntibwayirekera ku ngoyi mbere yuko buyiha inkoni y a cyami nubutegetsi ku bayicishaga agahato; butsinda butyo ibinyoma byabayibeshyer aga, maze buyiha ikuzo rihoraho iteka. Iyimukamisiri 15Ni bwo bwavanye umuryango mutagatifu nubwoko butagira amakemwa, mu gihugu cyabi cishaga agahato. 16Bwinjira mu mutima wumugaragu wa Nyagasani, ahangana nabami babanyamaboko, abikor esheje ibitangaza nibimenyetso. 17Intungane bwazihaye igihembo cyimiruho yazo, buziyobora mu nzira yagatangaza, bu zibera ubwikingo ku manywa, nurumuri rwinyenyeri mu ijoro. 18Bwabambukije Inyanja yumutuku, maze bubanyuza mu mazi magari, 19ariko abanzi babo buraboreka, maze bubazikuza umuvumba wikuzimu. 20Bityo intungane zicuza abo bagome ibyabo, bahanikira icyarimwe basingiza izina ryawe ritagatifu, Nyagasani, barata ububasha bwawe bwabakijije; 21koko rero, ubuhanga bubumbura umunwa wikiragi, bukumvikanisha imvugo yibitambamb uga. Ubuhanga 11 1Bwatumye bagera ku migambi yabo, babikesheje umuhanuzi mutagatifu; 2bambukiranya ubutayu budatuwe, maze bashinga amahema yabo ahantu hatigeze hagen dwa; 3bahangana nabanzi babo kandi bahashya ababarwanyaga. Igitangaza cyamazi: Urupfu rwAbanyamisiri nagakiza kAbayisraheli 4Bagize inyota maze baragutakambira; urutare ruhanamye rubaha amazi, ibuye rikom eye ribamara inyota; 5nuko ibyo abanzi babo bahanishijwe, biba ari byo bibagoboka bageze ahaga. 6Igihano cyAbanyamisiri bari biyemeje kubicira abana, cyabaye uruzi rwahindutse a maraso avanzemo icyondo. 7Ariko abawe, wabahaye amazi menshi, mu gihe batari bayiteze na gato, 8umaze kubicisha inyota ngo bumve ukuntu wahannye abanzi babo. 9Koko rero, bahereye kuri uko kugeragezwa kwabo, kwari kugamije kubakosorana imp uhwe, bumvise ukuntu abagome bapfuye urwagashinyaguro, bamaze gucirwa urubanza ru kaze. 10Abawe wabagerageje nkumubyeyi ubaburira, naho abo bagome ubahana wihanukiriye, nkumwami uciye iteka. 11Baba hafi cyangwa kure, bababaye kimwe, 12bagira agahinda kingerekerane, kavanze namaganya yo kwibuka ibyababayeho, 13kuko bamenye ko igihano bo bahanishijwe, abandi cyabaviriyemo amahirwe, bumva batyo ko ari inkunga ya Nyagasani. 14Nuko uwo kera bari baranitse ku gahinga, hanyuma bakamwirukana bamuha urwamenyo , ni we wabakangaranyije ibihe bimaze kugera, kuko bari baragize inyota iruse ku re iyo intungane zagize. Imana yorohera Abanyamisiri 15Kubera ibitekerezo byabo bifutamye bikururwa nubugome bwabo, byabayobeje kugeza aho bashengerera inyamaswa zikurura ku butaka zitanagira ubwenge, nibindi bikoko biteye ishozi, wabahanishije kubateza inyamaswa nyinshi zitagira ubwenge, 16kugira ngo bamenye ko urwishigishiye arusoma. 17Nyamara ikiganza cyawe cyimpangare nticyahindagana, cyo cyaremye isi kiyikuye m u busa, mu kubateza ibirura bitabarika nintare zinkazi, 18cyangwa ibikoko bitazwi byuzuye uburakari byaremewe kuzuza uwo mugambi, bishob ora kurekura umwuka utwika ukanuka nabi, cyangwa amaso yabyo agatera ibishashi b ikaze. 19Usibye rero ko izo nyamaswa zashoboraga kubica nabi, hari nabicwaga nubwoba, bak ibona uko ziteye. 20Uretse nibyo, bari no guhirikwa nakayaga gahuhera, bitewe nubutabera bwawe bwabak urikiranaga, cyangwa bagatatanywa numwuka wububasha bwawe. Ariko byose wabigennye ku rugero, ku mubare, no ku gipimo. Icyateye Imana kuborohera 21Ububasha bwawe butagereranywa buhora bukugaragiye; ni nde rero uzahangana nimba raga zukuboko kwawe? 22Koko, isi yose iri imbere yawe, nkagakungugu katahungabanya umunzani cyangwa nka

gatonyanga kurume kaguye ku butaka. 23Nyamara ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose, ukirengagiza ibyaha byabantu kugira ngo babone kwisubiraho. 24Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye, kuko iyo ugir a icyo wanga muri byo, utari kwirirwa ukirema. 25None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho utabishatse? Cyangwa se nikihe cyari kurokoka utakibeshejeho? 26Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe, wowe Mugenga wubugingo, Ubuhanga 12 1kandi numwuka wawe uzira gushanguka, uri mu biremwa byose. 2Bityo ugenda buhoro buhoro uramira abaguye, ukababurira, ubibutsa ibibatera guc umura, kugira ngo bigobotore ikibi maze bakwemere, Nyagasani. Imana yorohera Abakanahani 3Koko rero, abari batuye kera igihugu gitagatifu, 4wageze aho ubanga ubitewe namarorerwa yabo, nimigenzo mibi, ari yo bupfumu nimihan go yabwo. 5Abo baburampuhwe bica abana babo, bagahuzwa no kurya inyama zabantu, kugeza ku m araso namara, basigaye barahindutse imandwa zibisahiranda. 6Abo babyeyi bica ibibondo bidashoboye kwirengera, washatse kubatsembesha ikigan za cyabasekuruza bacu, 7kugira ngo ubu butaka bukurutira ubundi bwose, bube koko ubukonde bukwiriye aba na bImana. 8Ariko abo na bo, kuko bari abantu, warabihanganiye ubanza kuboherereza imiyugir i, ngo ibabwire ko igitero cyawe kije, ari ukugira ngo ibarimbure buhoro buhoro. 9Nyamara abo bagome, washoboraga kubateza urugamba rwintungane, cyangwa ukabarimb uza icyarimwe inyamaswa zinkazi, cyangwa se ijambo ryawe ridasubirwaho. 10Ariko muri uko kubahana buhoro buhoro, wabahaga utyo uburyo bwo kwisubiraho. Nyamara ntiwari uyobewe ko kamere yabo yoramye, ubugome bwabo bakaba barabuvukan ye, nimico yabo ikaba idateze guhinduka, 11kuko ari ubwoko bwavumwe kuva mu ntangiriro. Icyateye Imana kuborohera Ibyo nanone ariko ntibyatewe nuko hari uwo watinyaga, ngo ukurizeho kwihanganira ibicumuro byabo. 12Ni nde se watinyuka kukubaza ati Wakoze ibiki? Ni nde watambamira icyemezo cyawe? Ni nde se wakuregera ubucamanza, ngo ni uko warimbuye amahanga wiremeye? Ni nde wabasha guhinguka imbere yawe, ngo ararenganura abantu babagome? 13Nta yindi mana uretse wowe, yakwita kuri bose, ngo ugombe kuyereka ko waciye i manza zitari zo. 14Nta numwami cyangwa umutegetsi numwe, wabasha kuguhangara ngo ararengera abo wah annye. 15Kuko uri intungane, ibyaremwe byose ubitegekana ubutabera; ugasanga guciraho i teka umuntu udakwiye guhanwa, biciye ukubiri nububasha bwawe. 16Imbaraga zawe ni zo soko yubutabera bwawe, ubutegetsi ufite kuri byose bugatuma ubyitaho byose. 17Ugaragaza imbaraga zawe, igihe bihaye kuzikerensa, ugacogoza ubwirasi bwabemera ubwo bubasha bwawe. 18Ariko kuko ari wowe Nyirububasha, uca imanza zitabera kandi ugategekana ubwiyor oshye. Kandi koko, ubushobozi urabusanganywe igihe cyose. Imana yigisha umuryango wayo 19Ni uko nguko wigishije umuryango wawe, ko intungane igomba kuba incuti yabantu, kandi watumye abana bawe bakwizera, kuko bashobora kwisubiraho, bamaze kugucumu raho. 20Niba abari abanzi babana bawe, bakaba baragenewe gupfa, warabahannye ubafitiye impuhwe, ukabaha igihe nuburyo bwo kwanga ububi bwabo; 21wabura ute kuba waritondeye gucira imanza abana bawe, kandi waragiriye abakura mbere babo amasezerano atagira uko asa, ubigirishije indahiro! 22Wabigenje utyo kugira ngo utwigishe, abanzi bacu ubahanana ubwiyoroshye, kugir

a ngo tuzirikane ubuntu bwawe igihe duca imanza, kandi nigihe uducira imanza twir ingire impuhwe zawe. Igihano cyabasenga inyamaswa 23Ni yo mpamvu, abari barigize ibyigomeke mu busazi bwabo, wabashyize ku nkeke k ubera amahano yabo bwite. 24Koko rero, bari barazimiriye kure mu mayira yubuyobe, kugeza aho bitirira imana , inyamaswa ziteye ishozi kandi zigayitse kurusha izindi, kugeza naho zibayobya n kabana batagira ubwenge. 25Nuko ubaha igihano cyubusabusa, mbese nkicyo baha abana bibitambambuga. 26Nyamara abatumvise ibyo bihano byabana, bikururiye urubanza rubakwiye rwImana. 27Bamaze kumererwa nabi kubera ibyo bikoko byabababazaga, babona ko bahanishijwe ibyo bo bitaga imana, bahita bamenya Imana yukuri bari baranze kwemera kuva kera . Ni cyo cyatumye rero bagwiririrwa nurubanza rukaze. Ubuhanga 13 Ubugoryi bwabasenga ibiremwa 1Koko rero, abo bantu bose batageze ku bumenyi bwImana, berekanye intege nke za k amere yabo; batwawe nibintu bigaragara ntibashobora kumenya Uriho, bitegereza iby o bikorwa, ariko ntibabimenyeramo Uwabihanze. 2Ahubwo bo birebeye umuriro, umwuka, umuyaga woroheje, urujeje rwinyenyeri, imivu mba yamazi nibinyarumuri byo mu kirere, baba ari byo bita imana zitegeka isi. 3Ubwo bashutswe nuburanga bwabyo bwatumye babifata nkimana, ntibamenyeraho ko Umug enga wabyo abisumba kure, kuko Uwabiremye ari na we nkomoko yuburanga. 4Niba kandi ububasha bwabyo nimbaraga zabyo byarabatangaje, bari guhera kuri ibyo bigaragara, bakumviraho ukuntu Uwabihanze abisumbya kure ububasha. 5Koko rero, ubuhangange nuburanga bwibyaremwe biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze. 6Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane, kuko wenda bayobaguritse bashak ashaka Imana, kandi bifuza kuyigeraho. 7Uko bagatuye rwagati mu biremwa byayo, bagaharanira kubimenya neza, ni na ko ba twawe nuburanga bwabyo, kuko ibyo babonaga basangaga ari byiza cyane! 8Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa, 9kuko, niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho yibyaremwe, ni kuki batash oboye kumenya hakiri kare Umugenga wibyo byose? Ugusenga ibigirwamana 10Nyamara baragowe abo bantu biringiye ibintu bitagira ubuzima, ibyakozwe nabantu bakabyita imana, nka zahabu na feza bacuranye ubuhanga, ngo babikuremo amashush o yinyamaswa, cyangwa ibuye ritagira agaciro ryabajwe numuntu wa kera. 11Tuvuge mbese nkumubaji wibiti, uca ingeri ashobora kwikorera, akayishishurana ub uhanga bwinshi, akayikuramo igikoresho gisanzwe; 12naho ibisigazwa byuwo murimo we, akabitekesha ibyo kurya bimumaze inzara. 13Ibango risigaye ridafite akamaro, kuko rigoramye cyangwa se rifite amasubyo; a karifata, akaribaza mu gihe yabuze ikindi akora, akaribaza atabyitayeho, maze ak ariha ishusho ryumuntu, 14cyangwa se iryinyamaswa iteye ishozi. Hanyuma akarisiga irange, akariraba umutuku mu maso, agahisha atyo ubusembwa bwa ryo. 15Akarishakira akazu gakwiye gacukuye mu rukuta, akarifatisha icyuma, 16agakora uko ashoboye kose ngo ritagwa hasi, kuko azi neza ko nta cyo ryishobor eye. Ni ishusho rikeneye inkunga. 17Nyamara yashaka gusabira ibintu bye, urugo rwe cyangwa abana be, ntaterwe ison i no gutakambira icyo kintu kitagira ubuzima. Yashaka kumererwa neza, agatakambira ikitagira ubuzima; 18yakwifuza kugira ubugingo, agatakambira icyapfuye; yashaka inkunga, akitabaza ikitishoboye na busa; mu ngendo ze, akiragiza ikitabasha no gutambuka; 19naho ku byerekeye ibimutunga, inyungu ze nimishinga ye, agasaba imbaraga ikitaz ifite na gato. Ubuhanga 14 Urundi rugero rwo gusenga ibigirwamana

1Undi na we akitegura kwambuka amazi yimivumba ikaze, maze agatakambira igiti, nd etse cyamunzwe kurusha ubwato bumutwaye. 2Koko rero, ubwo bwato bwakorewe kujya guhaha, kandi bwubakanwa ubuhanga numunyab ukorikori. 3Nyamara, Mubyeyi uzi guteganya, ni wowe ubwiyoborera, ni wowe wahanze umuhanda wabwo mu nyanja, mu mivumba rwagati uhashyira inzira nyabagendwa; 4ugaragaza utyo ko ushobora kurinda amakuba yose, kugeza naho umwiga yashobora gu turira inyanja. 5Ntushaka ko ibikorwa byUbuhanga biba impfabusa, ari na cyo gituma abantu biragiz a igiti kitagira shinge, bakabasha kwambuka inyanja yibirinduye, bari mu bwato b udafashe, bakomoka ari bataraga. 6Ni ko byagenze no mu ntangiriro, igihe abirasi nibihangange barimbutse; icyizere cyisi cyahungiye mu bwato, maze kiyoborwa nikiganza cyawe, bituma ibihe bizaza bi teganyirizwa urubyaro rushya. 7Haragahirwa igiti cyahindutse igikoresho cyubutungane, 8ariko havumwe ikigirwamana cyakibajwemo ndetse nuwagikoze; we azire ko yagikoze, naho cyo ko ari ikintu gishanguka cyiswe imana; 9kuko Imana yangira hamwe umugome nubugome bwe, 10kandi igikorwa kikazahanirwa hamwe nuwagikoze. 11Koko rero, urubanza rwImana ruzibasira ibigirwamana byamahanga, kuko byahindutse amahano mu biremwa byImana, bikabera abantu impamvu yo kugwa, numutego mu nzira ya bapfayongo. Inkomoko yo gusenga ibigirwamana 12Inkomoko yubuhabara yaturutse mu kubaza ibigirwamana, maze uko kubivumbura kuba humanyiriza ubuzima. 13Ntibyigeze bibaho kuva mu ntangiriro, kandi nta nubwo bizahoraho. 14Ubwo ni ubwirasi bwabantu bwabizanye ku isi, ariko nigihe byagenewe cyo kuvanwah o kiri bugufi. 15Umubyeyi wari wazahajwe nicyunamo kimutunguye, yakoresheje igishushanyo cyumwana we wari ukindutse; bityo uwahoze ari intumbi, se amwubaha nkimana, kandi ashinga abe ayo mabanga niyo mihango; 16maze uko ibihe bisimburana, uwo muco urakomera, kandi ukurikizwa nkitegeko. Nanone kandi ku bwitegeko ryabatware, amashusho yamabazanyo yaje gusengwa. 17Koko, abatashoboraga kubashengerera kubera ko batuye kure, bagenekerezaga uko basa, maze umwami batari kumwe, bakamusimbuza ishusho, nuko bagashishikarira bat yo kumuhakwaho nkaho yahibereye. 18Nguko uko nababaga batazi umwami na bo baje kumuramya, babitewe nishyaka ryumunya bukorikori wari ubifitemo inyungu. 19Uwo muntu ndetse, kugira ngo arusheho gushimisha umutegetsi we, yamukoreraga a mashusho asumbya uburanga ubwo asanganywe, 20nuko imbaga igahururira ubwiza bwayo, maze umwami bahaga icyubahiro cyumuntu cy onyine, agahinduka atyo imana ikwiye gusengwa. 21Nuko ubuzima bwumuntu bugwa butyo mu mutego, bicwa nibyago nagahato kabatware, kuk o bari bafashe ibuye cyangwa igiti, bakabiha izina risumba ayandi yose. Ingaruka zuko gusenga ibigirwamana 22Ntibahagijwe no kuyobagurika mu bumenyi bwImana, ndetse no guhora mu ngorane zur udaca zitewe nubujiji, ibyago nkibyo batinyutse kubyita amahoro. 23Kubera imihango yabo yo kwica abana, amabanga yabo afifitse, cyangwa ibisazi b atewe numurengwe, 24ntibacyubaha ubuzima cyangwa ubumanzi bwabashakanye, ahubwo umwe arica undi urwa gashinyaguro, amugambanira, cyangwa se akamutesha icyubahiro, yohokera ubusamban yi. 25Byose byabaye uruvangitirane: kumena amaraso nubwicanyi, ubujura nubuhendanyi, u bushukanyi nubuhemu, imidugararo nubugambanyi, 26kumwaza abanyamurava, kwibagirwa ineza, ubwandure bwimitima nubukubanyi, ubushya mirane mu bashakanye, ubusambanyi nubwomanzi. 27Koko rero, gusenga ibigirwamana bitabaho ni intangiriro, impamvu niherezo ryicyi twa ikibi cyose: 28hari ukwishimisha birenze urugero, hari uguhanura ibinyoma, hari ukubaho mu bu gome cyangwa kurahira ubusa.

29Kubera ko biringira ibigirwamana bitagira ubuzima, bemera ko indahiro zabo zibi nyoma nta ngaruka mbi zizabatera. 30Ariko rero bazahanishwa igihano kikubye kabiri, kuko biyibagije Imana, bagarag ira ibigirwamana, kandi bakarahira ibinyoma, bahinyura icyitwa ubutungane. 31Nta bwo ari ububasha bwibintu barahiriyeho, ahubwo ni urubanza rucirwa abanyaby aha, ruhana iteka ryose abaca ku mategeko. Ubuhanga 15 Ukwemera kurinda Israheli gusenga ibigirwamana 1Ariko wowe, Mana yacu, ugira ubuntu ukaba nindahemuka, utinda kurakara, nibyo war emye byose ukabitegekana impuhwe. 2Ndetse niyo twacumuye tugumya kuba abawe, kuko tuzi ububasha bwawe, ariko kandi ntituzacumura, tuzirikana ko turi abawe. 3Koko kukumenya ubwabyo, ni ubutungane bwuzuye, kumenya ububasha bwawe, bikaba i soko yo kudapfa. 4Ntitwayobejwe nibyo umwuga mubi wabantu wahimbye, numurimo udafite agaciro wabasiga amarangi, ayo mashusho baharabitse amabara anyuranye; 5kuyabona bikabyutsa irari ryibipfamutima, bityo bakihambira ku ishusho ritagira ubuzima ryikintu cyapfuye. 6Aboramye mu bibi, bakunda kwizera bene ibyo, ni bo bakora ayo mashusho, bakayih ambiraho, bakanayashengerera. Ubusazi bwabakora ibigirwamana 7Tuvuge nkumubumbyi ukatana umwete urwondo rworoshye, arubumbamo buri gikoresho c yo mu rugo; ahereye kuri iryo bumba, akoramo inzeso nibibindi bigenewe imirimo in yuranye. Umubumbyi abibumba byose ku buryo bumwe, ariko ni we ugena icyo buri kintu kizak ora. 8Hanyuma akegukira umurimo wamanjwe: rya bumba akaribumbamo ikigirwamana kitagira shinge, kandi na we ejo bundi yaravuye mu gitaka, akazagisubiramo bidatinze, ig ihe azaba yambuwe ubugingo yatijwe. 9Aho gutekereza urupfu azapfa byanze bikunze, ndetse nimibereho ye yigihe gito, ar ahiganwa nabashongesha zahabu na feza, akigana abacura umuringa, maze akiratira k ubumba ibitagira shinge. 10Umutima we umeze nkivu, icyizere cye ntikirusha ubutaka agaciro, nimibereho ye i suzuguritse kurusha ibumba, 11kuko yasuzuguye Uwamuhanze, we wamushyizemo roho, akamuhuhamo umwuka wubuzima. 12Ubuzima bwacu ni nkumukino mu maso ye, imibereho yacu ikaba nkisoko rigamije iny ungu. Uwo muntu aravuga ati Ni ngombwa gushaka inyungu muri byose, ndetse niyo yava mu k ibi. 13Koko rero, ubumba ibigirwamana nuduherezo tumeneka ubusa, arusha abandi kumenya ko acumura. Ugusenga ibigirwamana kwAbanyamisiri kwamamara 14Nyamara, abo banzi bashikamira umuryango wawe, bose ni ibipfamutima bikabije, nibiburabwenge bitambukije abana. 15Bageze naho ibigirwamana byose byamahanga babyita imana, kandi bidashobora gukor esha amaso kugira ngo bibone, cyangwa se amazuru kugira ngo bihumeke. Ntibishobora no gukoresha amatwi kugira ngo byumve, cyangwa intoki zibiganza kugi ra ngo bikorakore, ndetse nibirenge byabyo ntibishobore kugenda. 16Kuko byo ubwabyo byakozwe numuntu, bikabumbwa nikiremwa cyatijwe umwuka. Koko kandi, nta muntu washobora kubumba imana isa na we. 17We ni umunyarupfu, kandi ibiganza bye byahumanye nta kindi byakora, kitari iki burabuzima. Asumba kure ibyo bintu asenga, kuko we yahawe ubuzima, ariko byo, ntibyabwigeze! 18Basenga kandi nibikoko bikabije gutera ishozi, ndetse byibicucu kurusha ibindi. 19Niyo ubyitegereje, nta bwiza bwagushimisha ubisangana nkizindi nyamaswa; nta bwo Imana yigeze ibishima, nta numugisha yabihaye. Ubuhanga 16 Imana igaburira Israheli, Abanyamisiri ikabateza inzara 1Ni cyo cyatumye bahanishwa ibiremwa bisa nibyo basenga, maze udukoko tutagira in

gano turabajujubya. 2Umuryango wawe, aho kuwuhana utyo, wawuhaye ibyiza, maze kugira ngo uwumare ipf a, uwuha inkware, ari zo biribwa biryoshye wawuteguriye. 3Bityo Abanyamisiri, nubwo bashakaga kurya, batewe iseseme nibisimba wabateje, bit uma batakifuza rwose nicyo bakoza mu kanwa. Naho Abayisraheli bamaze gusonza igihe gito, basangira ibiribwa biryoshye bitang aje. 4Byari bikwiye ko ababakandamizaga baterwa ninzara idashira, bikaba bihagije ko a bandi babona uko abanzi babo bajujubijwe. Inzige nisazi byica Abanyamisiri; Abayisraheli bagakizwa ninzoka yumuringa 5Ndetse nigihe cyubukana bukaze bwibisimba bifite ubumara, bwagwiririye abana bawe maze bagapfa barumwe ninzoka zibizingiyeho, uburakari bwawe ntibwakomeje kugera k u ndunduro. 6Ahubwo byabaye kubaburira, ngo bagire ubwoba nibura igihe gito, kandi bagira nik imenyetso cyumukiro, ngo kibe urwibutso rwamategeko yawe. 7Koko rero, uwahindukiraga wese akakireba yarakiraga, bidatewe nicyo kimenyetso y arebaga, ahubwo biturutse kuri wowe, Mukiza wa bose. 8Bityo rero, weretse abanzi bacu, ko ari wowe ukiza umuntu ikibi cyose. 9Bo barumwe ninzige nisazi, bapfa bazize kutabona umuti wabakiza: kuko bari bakwir iye guhanishwa udukoko nkutwo. 10Naho abana bawe, namenyo yinzoka zifite ubumara ntiyagira icyo abatwara, kuko im puhwe zawe zabagobotse, zikabakiza. 11Wabakubitaga iminyafu kugira ngo ubibutse amagambo yawe, ariko bakayikira vuba , ngo hato batibagirana bikabije, bakanyura ukubiri nubugiraneza bwawe. 12Koko rero, nta cyatsi cyangwa undi muti byabakijije, ahubwo ni Ijambo ryawe, N yagasani, ryo rikiza bose. 13Ni wowe ufite ububasha ku buzima nurupfu, ukajyana Ikuzimu, ukanavanayo; 14umuntu we ashobora kwica ku bugome, ariko ntiyasubiza umwuka uwapfuye, kandi n tiyanagobotora uwagiye Ikuzimu. Urubura rwica Abanyamisiri; Abayisraheli bakagaburirwa manu 15Guhunga ikiganza cyawe ni ibidashoboka. 16Abagome bangaga kukumenya, bahondaguwe nukuboko kwawe gufite ububasha; imvura yu murindi nurubura bidasanzwe, hamwe namashahi akabije bibabuza uburyo, nuko umuriro urabatwika. 17Igitangaje ni uko no mu mazi azimya byose, ari ho umuriro warushagaho kugira a makare, kuko isi irwanirira intungane. 18Rimwe na rimwe umuriro waracogoraga, kugira ngo udatsemba ibisimba byatererejw e abagome, kandi ngo nibabibona biyumvishe ko bakurikiranywe nurubanza rwImana; 19ubundi mu mazi rwagati hakagurumana birushije umuriro, kugira ngo ibimera mu m irima yabagome birimbuke. 20Nyamara umuryango wawe wawuhaye ifunguro ryabamalayika, aho uri mu ijuru, abawe ubaha umugati uteguwe neza bataruhiye, umugati ufite uburyohe bwose kandi unoge ye bose. 21Ibyo wabahaga byagaragazaga ubugwaneza ugirira abana bawe, kuko byabaga binoge ye nyirukubirya, bikamerera buri wese uko abyifuza. 22Amasimbi namahindu byihanganiraga umuriro ntibishonge, kugira ngo abantu bameny e ukuntu imyaka yabanzi yarimbuwe numuriro wakiraga mu mahindu, ukagurumana rwagat i mu mvura. 23Kugira ngo kandi ufashe intungane kubona ikizitunga, uwo muriro nyine washirag amo ubukana. 24Ibiremwa bikugaragiye, wowe Muremyi wabyo, birigurumbanya kugira ngo abagome b ahanwe, ariko bigacururuka ngo abakwiringira bamererwe neza. 25Ni yo mpamvu rero byashoboraga guhinduka ukundi, bigakera kuba igikoresho cyubu ntu bwawe, bigahinduka ifunguro rusange, rihuje nicyifuzo cyabarikeneye. 26Ni cyo gituma, Nyagasani, abana bawe wakunze bashobora kumva ko umuntu adatung wa namoko menshi yimbuto, ahubwo ko ijambo ryawe ari ryo ribeshaho abakwemera. 27Icyabaga kitangijwe numuriro, cyashongeshwaga nimirase yoroheje yizuba, 28kugira ngo bamenye ko bagomba kugusingiza mbere yuko izuba rirasa, mugashyikira na kuva bugicya. 29Nyamara ariko, icyizere cyindashima kizashonga nkurubura rwo mu itumba, kizasese

ke nkamazi adafite akamaro. Ubuhanga 17 Abanyamisiri barengwaho numwijima; Abayisraheli bakayoborwa ninkingi yumuriro 1Imigirire yawe ni intagereranywa kandi biragoye kuyisobanukirwa, ni na yo mpamv u abinjiji bayobye. 2Abagome bashakaga gukandamiza igihugu gitagatifu, ni bo bahindutse imfungwa zumw ijima, baboheshwa iminyururu yijoro ridacya, bagaragurikira aho bafungiye mu mazu yabo, baba ibicibwa bitakirebwa numugambi wImana. 3Bo bibwiraga ko bazaguma mu bwihisho, hamwe nibyaha bakoreye mu ibanga bizera ko bizibagirana; ariko batashywe nubwoba bukabije, baratatana, ndetse bagakangarany wa na za baringa. 4Ubuvumo bubabundikiye ntibwabarinze ubwoba, urusaku rukabije rurahogera iruhand e rwabo, bakabona na za baringa zijimye kandi zishavuye nkiziri mu cyunamo. 5Umuriro ukomeye cyane ntiwari ukibasha gutanga urumuri; nubushashagirane bwinyeny eri ntibwari bugishobora kumurikira iryo joro riteye ubwoba. 6Igishyito cyumuriro wiyatsaga ubwawo, ni cyo cyonyine barabukwaga kikabatera ubw oba, maze iryo bonekerwa ryaba rirangiye bagakomeza gukangarana, kandi bagasanga ibyo bamaze kubona birushijeho kuba umwaku. 7Amayeri yubupfumu nta cyo yari akimaze, kwibwira ko ari ho ubwenge buturuka byab ateye ikimwaro. 8Abavugaga ko umutima urwaye bashobora kuwukiza ubwoba nibisazi, ni bo ahubwo baf ashwe nindwara yubwoba, budafite ishingiro. 9Ndetse nubwo nta kintu gikanganye cyabaga gihari, ngo kibatere ubwoba, umuvuduko wudusimba nurusaku rwibigendesha inda, byonyine byari bihagije kugira ngo bakangar ane, 10bagapfa batengurwa kubera ubwoba, ntibatinyuke no kureba uwo mwijima, umuntu a kabura aho awuhungira. 11Koko, ubugome ni ikintu kigaragaza ububwa, kandi ni na bwo bwicira urubanza; k uko iyo bwugarijwe numutimanama buri gihe, bugenda bubona ingorane impande zose. 12Ubwoba rero si ikindi, ni ukubura ubwenge butekereza. 13Uko umuntu agenda abura ibitekerezo bishyitse, ni ko arushaho gukuririza impam vu atazi, zituma ahagarika imitima. 14Bo rero, muri iryo joro ribi rwose, riturutse mu muheno wUkuzimu kutagira shing e, igihe bose bari batwawe nibitotsi, 15bakurikiranwaga na za baringa zibatera ubwoba, ubundi bakazikama bitewe numutim a wabo wacitse urukendero, kuko bari bagwiririwe nubwoba budasanzwe, bubatunguye. 16Bityo, uwabaga ageze aho wese, yameraga nkimfungwa ifungiye mu buroko budafungu rwa. 17Yaba umuhinzi, umworozi, cyangwa umukozi ufite akazi mu butayu, iyo yabaga agu we gitumo, yakubitanaga na Nyamunsi, 18kuko bose bari ku ngoyi imwe yumwijima. Umuyaga uhuha nindirimbo nziza zinyoni mu mashami atohagiye, umuririmo wamazi ahuru rana ingufu, 19urusaku rwamabuye akocagurana igihe ahirima, isiganwa ritagaragara ryinyamaswa z isimbuka, umworomo wibikoko byinkazi byo mu ishyamba, cyangwa nyiramubande yo mu b ikombe byimisozi, ibyo byose byarabakangaranyaga, bakajunjama. 20Koko rero, isi yose yari imurikiwe nurumuri rurabagirana, kandi igakomeza imiri mo yayo nta nkomyi. 21Ijoro ryari ribuditse kuri bo bonyine, rikaba ishusho yumwijima wari ubateganyi rijwe, ariko na bo bari bibereye umutwaro uremereye kurusha umwijima. Ubuhanga 18 1Nyamara abatagatifujwe bawe bari bamurikiwe nurumuri rwagatangaza; Abanyamisiri bumvaga ijwi ryabo ariko ntibababone, bakavuga ko bo bahiriwe kuko batari bakibabara, 2bakabashimira ko batashatse kwihorera nyuma yinabi bagiriwe, bakabasaba nimbabazi zuko babarwanyije. 3Abawe rero, aho kuguma mu mwijima, wabahaye inkingi yumuriro, ugurumana, kugira ngo ibayobore inzira batari bazi, inababere izuba ritababaza mu gihe bimukanaga ishema.

4Naho Abanyamisiri bari bakwiye koko kutagira urumuri, bakabundikirwa numwijima, kuko bari baragize imfungwa abana bawe bagombaga guha isi urumuri rudashira rwAma tegeko yawe. Ijoro ryibyago ku Banyamisiri ryabereye Abayisraheli iryo gukizwa 5Kubera ko biyemeje kwica impinja zabatagatifujwe, maze hakarokoka umwana umwe gu sa mu bari bagenewe gupfa, wabahanishije kubambura benshi mu bana babo, ubaroher a icyarimwe mu mazi yumuvumba ukaze. 6Iryo joro ryari ryaramenyeshejwe mbere abasokuruza bacu, kugira ngo ubwo bari b azi indahiro bishingikirije, barusheho kugira ubutwari. 7Nuko umuryango wawe uritegerezamo agakiza kintungane nirimbuka ryabanzi bawo. 8Koko, igihe wahoraga abanzi bacu, ni bwo wadukijije, uraduhamagara ngo tuze tuk ugana. 9Abasabaniramana bakomoka ku ntungane baturaga ibitambo mu ibanga, bityo bemerez a icyarimwe iri tegeko ryImana, rivuga ko abatagatifujwe bagomba gusangira amahir we nibyago, nuko batera ibisingizo byabasekuruza babo. 10Icyo gihe, urusaku rudasobanutse rwabanzi babo rwarabikirizaga, amajwi aganya ya baririra abana babo akumvikanira kure. 11Umucakara na shebuja bahanwaga kimwe, umuturage usanzwe akababara kimwe numwami . 12Bose bari bapfushije abantu batagira ingano kandi bazize urupfu rumwe, abakiri bazima ntibari bagihagije mu kubahamba, kuko uburiza bwabo bwari bwarimbutse mu kanya kangana urwara. 13Nuko abari barakomeje kunangira umutima, babitewe no kwihambira ku bupfumu bwa bo, babonye uburiza bwabo burimbutse, batangira kwemera ko uwo muryango wari uwab ana bImana. 14Igihe ituze ryari ritwikiriye ibintu byose, nijoro ririmbanyije, 15ijambo ryawe ryirinyabubasha nkumurwanyi windatsimburwa, riva mu ijuru ku ntebe y a cyami risimbukira mu gihugu cyavumwe, 16ryitwaje inkota ityaye, ari ryo teka ryawe ridasubirwaho. Rihageze rirahagarara maze isi yose riyuzuza imirambo: ryakoraga ku ijuru, rigak andagira ku isi. 17Ako kanya babonera mu nzozi mbi, ibintu bibakura umutima, nubwoba batari biteze burabakangaranya. 18Buri muntu yarasambagurikaga nkuwenda gupfa, ari na ko avuga icyo azize; 19kuko inzozi zari zabashajije zabyerekanye mbere, ngo batava aho bapfa batazi i cyo bazize. Aroni abagoboka bari mu butayu 20Nyamara urupfu rwageze no ku ntungane, maze abantu benshi barimbukira mu butay u, ariko uburakari ntibwamara igihe kirekire. 21Koko rero, umuntu windakemwa yihutiye kubarengera, yitwaza isengesho nububani byi gitambo gihongerera ibyaha, ari byo ntwaro zubutumwa bwe. Acubya umujinya wImana maze abona intsinzi yicyago, yerekana atyo ko ari umugaragu wawe. 22Ahosha ubukana, nyamara atari ku bwimbaraga zumubiri cyangwa ku bubasha bwintwaro ; ahubwo ijambo aba ari ryo akesha gucubya Nyiruguhana, yibutsa indahiro namasezer ano byagiriwe abasokuruza. 23Nuko igihe intumbi zakomezaga kugwira, uwo muntu arahagoboka maze ahagarika ic yo cyorezo, agifungira inzira yajyaga mu bakiri bazima. 24Ku ikanzu ye ndende, hashushanyijeho isi yose, ibigwi byabasokuruza byanditse k u mirongo ine yamabuye atatse iyo kanzu, naho ku ikamba atamirije haganje ishema ryawe. 25Umurimbuzi ngo abibone ni ko kugira ubwoba, asubira inyuma, bitewe nukwigaragaz a konyine kuburakari bwawe. Ubuhanga 19 Icyambu mu Nyanja yumutuku 1Ariko abo bagome, uburakari bwabahannye bwihanukiriye kugeza ku ndunduro, kuko Imana yari isanzwe izi ibyo bagiye gukora: 2ko nibamara kwemerera umuryango wayo kugenda no kuwohereza huti huti, bazahindu ra ibyo biyemeje, bakawukurikirana. 3Koko rero, igihe bari bakiri mu cyunamo kandi baririra ku mva zababo bapfuye, ik

indi gitekerezo gihubutse kibazamo, maze abo bari bamaze kwingingira kubavira ah o, barabakurikirana nkaho bagiye batorotse. 4Urubanza bari bakwiye rubageza kuri icyo gitekerezo, maze rutuma bibagirwa ibya ri bimaze kubabaho, ku buryo imibabaro yabo bayongeraho ikindi gihano, 5kandi ngo mu gihe umuryango wawe uri mu rugendo rutangaje, bo bahubirane nurupfu rudasanzwe. 6Koko rero, ibiremwa byose uko bingana muri kamere yabyo, byongeye kuremwa bundi bushya bikurikije amategeko yawe, kugira ngo abana bawe bakomeze kubaho. 7Nuko babona igihu gitwikiriye ingando, ubutaka bwumutse butumburuka ahahoze ama zi, Inyanja yumutuku ihinduka inzira nyabagendwa, imivumba yibirinduraga ihinduka iki baya cyibyatsi bitoshye, 8ari na ho umuryango wawe wose wanyuze, urinzwe nikiganza cyawe, maze bibonera nam aso yabo ibikorwa byawe byagatangaza. 9Nuko bakwirwa urwuri nkamafarasi, basimbuka nkutwana twintama, bagusingiza, wowe N yagasani, Umukiza wabo. 10Koko rero, bari bakibuka ibyababayeho bakiri mu Misiri, igihe isi ubwayo ivubu ye imibu itabyawe nudukoko, Uruzi rukavundura imitubu myinshi itavuye ku two mu mazi. 11Hashize igihe, babona izindi nyoni zadutse ku buryo budasanzwe, ari bwo umurur umba wabateraga gusaba ibiribwa biryoshye; 12maze inkware zigenewe kubahaza, zihinguka mu nyanja. Abanyamisiri nurwango banga abanyamahanga 13Ariko abanyabyaha baguweho nibihano, bitabanjirijwe nibimenyetso byimirabyo yinkub a zikaze. Ntibarenganyijwe, ahubwo bahaniwe ubugome bwabo, kuko bari baragaragarije urwang o runuka umunyamahanga. 14Ni nkAbanyasodoma banze kwakira abo batazi baje babagana, ndetse abashyitsi big eze kubagirira neza, babahindura abacakara. 15Ntibyaciriye aho, abo bantu bahaniwe ko bakiranye ubugome abanyamahanga. 16Nyamara nubwo babanje kubakirana ibyishimo, kuko na bo bari abantu bafite ubure nganzira, babirenzeho babicisha imirimo yagahato. 17Ni yo mpamvu bafashwe nubuhumyi, mbese nka ba bandi bari bageze ku muryango wint ungane, bakagotwa numwijima batazi aho uturutse, kandi bose bashakisha inzira yaw ubagezaho. Imana irema imibereho mishya 18Nuko ibintu byose bihinduranya imimerere yabyo, mbese nkuko kunyuranya amajwi ku murya winanga bihinduka injyana, ariko ugakomeza ijwi ryawo. Ibyo byarushaho kugaragara, umuntu yitegereje ibyabaye: 19inyamaswa zo ku gasozi zahindutse izo mu ruzi, izogaga mu ruzi zigenda ku buta ka; 20mu mazi, umuriro urushaho kugurumana, bityo amazi abura ubushobozi bwayo bwo k uzimya; 21kandi umuriro ntiwatwika umubiri woroshye winyamaswa zawunyuranagamo rwagati, n tiwashobora gushongesha icyo kiribwa cyImana, cyari kimeze nkurubura rushonga bita ruhanyije. Umwanzuro 22Koko, Nyagasani, wakijije umuryango wawe kandi urawubahisha; ntiwigeze uhwema kuwutera inkunga, igihe cyose nahantu hose. Mwene Siraki 1 Ijambo ryibanze ryuwahinduye iki gitabo Amategeko, Abahanuzi nabandi banditsi babakurikiye badushyikirije inyigisho nyins hi kandi zikomeye, zatumye biba ngombwa kurata Israheli ubumenyi nubuhanga byayo. Nyamara ntibihagije ko abasomyi babikuramo ubuhanga bonyine, ahubwo birakwiye k o abitangiye ubumenyi bagirira akamaro rubanda, ari mu byo bavuga cyangwa mu byo bandika. Ni yo mpamvu sogokuru Yezu wari umaze igihe asoma Amategeko, Abahanuzi nibindi bitabo byabakurambere bacu, akabicengera, na we yiyemeje kugira icyo yand ika ku byerekeye uburere nubuhanga, kugira ngo abitangiye ubumenyi nibabyitaho, b arusheho kubaho ku buryo buhuje nAmategeko. Muzashishikarire rero kubisomana ubwitonzi, kandi muzatubabarire aho twagerageje

gusobanura imvugo zimwe na zimwe, ntibidukundire. Koko rero, ikivuzwe mu rurimi rwigihebureyi hari ubwo umuntu atabona uko yakivuga ku buryo bunoze, iyo agihind ura mu rundi rurimi. Ibyo ntibigaragarira gusa kuri iki gitabo; Amategeko ubwayo , Abahanuzi nibindi bitabo, iyo ubisomye, usanga bidahura neza nuko byari biteye m u rurimi babihanzemo. Mu mwaka wa mirongo itatu numunani umwami Everigeti ari ku ngoma, nagiye mu Misir i mpamara iminsi, nuko mpabona umuzingo uriho inyandikomvugo yizi nyigisho zikome ye. Nasanze ari ngombwa cyane ko nanjye nashishikarira guhindurira iki gitabo mu kigereki. Naritanze muri icyo gihe, ndara amajoro, nkoresha ubwenge bwanjye bwo se, ngamije umurimo wo gukwiza hose iki gitabo ngo gikoreshwe nabari mu mahanga b ifuza kujijuka, kugira ngo bavugurure imibereho yabo, maze bakurikize Amategeko. I. INYIGISHO ZINYURANYE ZEREKEYE UBUHANGA Inkomoko yubuhanga 1Ubuhanga bwose bukomoka kuri Uhoraho, kandi buhorana na we ubuziraherezo. 2Umusenyi wo ku nyanja nibitonyanga byimvura, cyangwa iminsi yibihe byose, ni nde w ashobora kubibarura? 3Ni nde wapima ubuhagarike bwikirere nubugari bwisi, agasobanukirwa ninyenga, nkansw e ubuhanga? 4Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose, ubwitonzi buhangwa kera na kare. 6 Ni nde wahishuriwe imizi yubuhanga? Ibanga ryimigambi yabwo, ni nde wigeze arimenya? 8Umunyabuhanga ni umwe, kandi aratinyitse cyane, ni Utetse ku ntebe ye yubwami: 9Uhoraho ni we ubwe waburemye, arabwitegereza, arabusesengura, abukwiza mu birem wa bye byose, 10mu binyamubiri byose, akurikije ubuntu bwe, kandi abusendereza no mu bamukunda bose. Gutinya Uhoraho ni yo soko yubuhanga 11Gutinya Uhoraho bitanga ikuzo nishema, bitera kwishima, bikanambika ikamba ryumu nezero. 12Gutinya Uhoraho binezeza umutima, bitanga ibyishimo numunezero, ndetse no kuram ba. 13Utinya Uhoraho, byose bizamuhira, umunsi we wo gupfa nugera, azahabwa umugisha . 14Gutinya Uhoraho, ni yo ntangiriro yubuhanga, kandi indahemuka ziremanwa na bwo mu nda ya ba nyina. 15Bwaciye indaro mu bantu, ni inkingi ihoraho, kandi buzihambira ku rubyaro rwab o ubutabatezukaho. 16Gutinya Uhoraho ni bwo buhanga buhanitse, ababwitangiye bubasenderezamo imbuto zabwo; 17bwuzuza ibyiza byinshi mu mazu yabo, bugahunika imbuto zabwo mu bigega byabo. 18Ikamba ryubuhanga ni ugutinya Uhoraho, ni bwo butanga kugubwa neza namagara mazi ma. 19Uhoraho yarabwitegereje, arabusesengura, ubumenyi nubwenge abitanga umudendezo, kandi ahesha ikuzo ababwitangiye. 20Imizi yubuhanga ni ugutinya Uhoraho, kandi ubutohagire bwamashami yabwo butanga kuramba. Umujinya nukwihangana 22Umujinya wubusa nta shingiro uba ufite, kuko umutwaro wawo urimbura nyirawo. 23Umuntu witonda arihangana agategereza umwanya uboneye, maze amaherezo ibyishim o bikamugarukira; 24ahisha amagambo ye, agategereza igihe, maze ubwenge bwe bukamamazwa na benshi. Kwicisha bugufi, gukunda no gutinya Uhoraho 25Mu bigega byubuhanga, hahunitsemo amagambo yubwenge, ariko gukunda Imana bitera umunyabyaha ishozi. 26Urifuza ubuhanga? Jya ukurikiza amategeko, maze Uhoraho azabukugabire. 27Koko rero, ubuhanga nubumenyi ni ugutinya Uhoraho, kandi ikimushimisha ni ubuda hemuka nubwitonzi. 28Ntugateshuke ku gitinyiro cyUhoraho, cyangwa ngo umuyobokane umutima uryarya.

29Uzirinde kuryarya abandi, kandi ujye ufata umunwa wawe. 30Ntukikuze wowe ubwawe, utavaho ugwa, maze ukikururira ikimwaro. Koko rero, Uhoraho yatangaza amabanga yawe, akakoreka mu ikoraniro rwagati, kuko wanze kumutinya, kandi umutima wawe ukaba wuzuye amayeri. Mwene Siraki 2 Kudahemuka mu bigeragezo 1Mwana, niba wiyemeje gukorera Uhoraho, tegura umutima wawe kuzihanganira ibiger agezo. 2Umutima wawe uzabe umunyamurava, kandi ugire ibitekerezo bihamye; ntugakangaran e mu gihe cyamakuba. 3Uzamukomereho, woye kumutatira, bityo uzakuzwa ku munsi wawe wa nyuma. 4Ibikubayeho byose, ujye ubyemera, kandi ujye wihanganira amagorwa aguca intege; 5kuko zahabu isukurirwa mu muriro, nintore zikagaragarira mu makuba. 6Uziringire Uhoraho, azagutabara, uzajye unyura inzira iboneye kandi umwizere. Kwiringira Imana 7Mwebwe abatinya Uhoraho, nimutegereze imbabazi ze, kandi ntimudohoke, hato muta zarimbuka. 8Mwebwe abatinya Uhoraho, nimumwiringire, ibihembo byanyu ntibizigera bibura. 9Mwebwe abatinya Uhoraho, nimwizere ibyiza bibagenewe, birimo ibyishimo bihoraho nimbabazi. 10Nimusubize amaso mu bisekuru bya kera, murebe: ni nde wiringiye Uhoraho, maze agakorwa nikimwaro? cyangwa ni nde watinye Uhoraho maze akamutererana? ni nde wam wiyambaje, akamusuzugura? 11Koko rero, Uhoraho ni Nyirimbabazi nimpuhwe, akiza ibyaha kandi agatabara mu gih e cyamakuba. 12Hagowe ibigwari nabagiranabi, hamwe numunyabyaha urangwa nuburyarya. 13Hagowe uwumutima mubi, kuko adafite ukwemera; ni yo mpamvu atazitabwaho! 14Muragowe mwebwe mwadohotse! Ese Uhoraho naza muzifata mute? 15Abatinya Uhoraho ntibasuzugura amagambo ye, kandi abamukunda bakomera ku nzira ze. 16Abatinya Uhoraho bashaka ikimushimisha, kandi abamukunda bakanezezwa namategeko ye. 17Abatinya Uhoraho bahorana umutima ukeye, kandi bakicisha bugufi imbere ye, bag ira bati 18Reka twishyire mu maboko yUhoraho, twoye kwiringira abantu, kuko ari we Nyirububa sha, akaba na Nyirimpuhwe. Mwene Siraki 3 Ni ngombwa kubaha ababyeyi 1Bana banjye, ndi so wababyaye, nimuntege amatwi; maze mukore ibizabahesha umuki ro, 2kuko Uhoraho ahimbariza se wabana imbere yabo, kandi agashyigikira ubutegetsi bw a nyina ku bahungu be. 3Uwubashye se, aba ahongereye ibyaha bye, 4naho uhimbaje nyina aba ameze nkuwihunikiye byinshi. 5Uwubaha se azaronka ibyishimo mu bana be, kandi umunsi azaba yambaje, isengesho rye rizakirwa. 6Uhimbaza se azaramba, kandi uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina. 7Utinya Uhoraho yubaha se, kandi agakorera ababyeyi be nkaho ari ba shebuja. 8Uzubahe so mu magambo no mu bikorwa, kugira ngo umugisha we uzagusakareho; 9kuko umugisha wa se wabana ukomeza amazu yabo, naho umuvumo wa nyina ukayarandur ira mu mizi. 10Ntukishimire ko so asuzuguritse, kuko ikimwaro kimukoze, bitaguhesha ishema. 11Ikuzo ryumuntu arikomora ku cyubahiro cya se, kandi iyo nyina wabana asuzuguwe, bibabera umugayo. 12Mwana wanjye, jya ushyigikira so ageze mu za bukuru, kandi ntukamutere agahind a mu buzima bwe. 13Niyo ubwenge bwe bwakendera, jya umugirira impuhwe, ntuzamusuzugure, ngo ni uko wowe ukiri umusore.

14Koko rero, ineza ugiriye so ntiyigera yibagirana, ahubwo izakubera impongano yi byaha byawe. 15Nugera mu makuba, Uhoraho azakwibuka, ibyaha byawe bishonge nkamahindu yikanze umucyo. 16Utererana se aba ari inkorashyano, naho ushavuza nyina aba ari ikivume imbere yUhoraho. Umutima wiyoroshya 17Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa nubwiyoroshye, bityo uzakundwa kurusha abagaba byinshi. 18Uko ugenda ukomera, ujye urushaho kwicisha bugufi, maze uzagire ubutoni imbere yImana. 20Koko rero, Uhoraho ni we Nyirububasha, kandi abumutima wiyoroshya ni bo bamuhesh a ikuzo. 21Ntukararikire ibigukomereye cyane, kandi ibyo ubona ari insobe, ntukabisesengu re. 22Jya uzirikana ibyo wategetswe, kuko udakeneye ibintu bidafututse. 23Ntukivange mu bikurenze, kuko nibyo weretswe ubwabyo bisumbye ubwenge bwumuntu. 24Koko rero, benshi barindagijwe nibyo bihimbiye, kandi imigambi mibi ibayobya ib itekerezo. Kwirinda ubwirasi 26Umutima unangiye uzabona amakuba, kandi uteza ibyago azabigwamo. 27Umutima unangiye uzashavuzwa nagahinda, kandi umunyabyaha yungikanya ibicumuro. 28Ingeso yubwirasi ntigira umuti, kuko urugemwe rubi rwayitoshyemo. 29Umutima wumunyabwenge uzirikana umugani, kandi umunyabuhanga yifuza umutega ama twi. Gufasha abakene 30Amazi azimya ikibatsi cyumuriro, gufasha abakene bigahanagura ibyaha. 31Ugira neza aba yitega iminsi, maze yasumbirizwa akabona kiramira. Mwene Siraki 4 1Mwana wanjye, ntukime umukene icyamutunga, kandi ugusabye, ntagahore aguhanze a maso. 2Ntugashavuze ushonje, cyangwa ngo urakaze umutindi. 3Ntugahuhure ufite umutima uhangayitse, kandi ntukarangarane imfashanyo yumutindi . 4Ntugasubize inyuma ugusaba ababaye, kandi ntukirengagize umukene. 5Ntugahunze umukene amaso, kandi ntugatume hagira ukuvuma, 6kuko nashavura akakuvuma, Uwamuremye azumva isengesho rye. 7Uzabe incuti yikoraniro ryose, kandi numutegetsi umwunamire. 8Ujye utega amatwi umukene, indamutso ye uyisubizanye ubwitonzi. 9Ukandamizwa, uzamukize ikiganza cyumukandamiza, kandi nuca urubanza, ntukagire u bwoba. 10Imfubyi, uzazibere umubyeyi, na nyina wazo, umugenzereze nkumugabo we; bityo uz aba umwana wUmusumbabyose, na we azagukunde kurusha nyoko wakubyaye. Akamaro kubuhanga 11Ubuhanga buhesha ikuzo abana babwo, kandi burinda ababushakashaka. 12Ubukunda, aba akunda ubuzima, kandi ababwitabira bugicya, bazasagwa nibyishimo. 13Ubwizirikaho, azahabwa ikuzo ho umurage, kandi aho yinjiye hose, Uhoraho amuha umugisha. 14Ababwitabira basingiza Nyirubutagatifu, kandi ababwitangiye, Uhoraho arabakunda . 15Uwumva ubuhanga azacira amahanga urubanza, kandi ubwitaho azabaho mu mutekano. 16Ubwizera azabuhabwaho umurage, nabamukomokaho bazabugabirwa. 17Icyakora burabanza bukamunyuza mu mayira aziguye, bukamutera ubwoba agahinda u mushyitsi, bukamurushya bumutegeka kubwihatira, kugeza ubwo busanga bushobora ku mwizera, bumaze kumugerageza namategeko yabwo. 18Hanyuma bukamugarukira, bukamushimisha, maze bukamuhishurira amabanga yabwo.

19Iyo arorongotanye buramutererana, agakurizaho kurimbuka. Ubwitonzi nubutabera 20Jya utegereza umwanya uboneye, wirinde icyaha, bityo wowe ubwawe ntuzigaya, 21kuko hari isoni zikurura icyaha, hakaba nisoni zigeza ku ikuzo nubutoni. 22Ntugakabye ngo wicire urubanza rukaze, kandi nucogora, ntibizagutere impungeng e. 23Ntuzareke kuvuga mu mwanya uboneye, cyangwa ngo uhishe ubuhanga bwawe utinya g usekwa, 24kuko imvugo ari yo iranga ubuhanga, namagambo akerekana ubumenyi. 25Ntugahinyure ukuri, ahubwo jya ugira isoni zubujiji bwawe. 26Ntukagire isoni zo kwicuza ibyaha byawe, kandi ntukagerageze kubuza uruzi gute mba. 27Ntuzisebye imbere yigicucu, kandi ntuzabere umunyembaraga. 28Uzaharanire ukuri kugeza gupfa, Uhoraho Imana na we azakurwanirira. 29Ntuzagaragareho kuba intwari ku karimi, maze ngo ube ikigwari nindangare mu bik orwa. 30Ntuzigire intare mu rugo rwawe, ngo ube ikigwari imbere yabagaragu bawe. 31Ikiganza cyawe, ntukakibumbure ari uko ugiye guhabwa, maze ngo nujya gutanga u kibumbe. Mwene Siraki 5 Nta mahoro yumukire numunyabyaha 1Ntuzishingikirize umutungo wawe, ntuzibwire ngo Mfite ibimpagije. 2Ntukishinge ibyifuzo nimbaraga zawe, ngo ukurikize irari ryumutima wawe. 3Ntukavuge ngo Ni nde uzantegeka? Kuko, nta shiti, Uhoraho yazaguhana. 4Ntukavuge ngo Ko nacumuye byantwaye iki? kuko Uhoraho azi kwihangana. 5Ntuziringire imbabazi ze, ngo wungikanye ibyaha. 6Ntukibwire ngo Imbabazi ze ni nyinshi, azambabarira umurundo wibyaha nakoze; yego, arangwa nimpuhwe, ariko agira numujinya, kandi uburakari bwe burondera abanyabyah a. 7Ntuzatindiganye mu kugarukira Uhoraho, ngo uhore ubyimurira ejo hazaza, kuko ub urakari bwUhoraho buzagurumana bugutunguye, maze igihe cyo guhanwa nikigera, uzar imbuke. 8Ntukiringire ubukungu bwamahugu, kuko amakuba naza, nta cyo buzakumarira. Kwirinda uburyarya 9Ntukagosore utarebye aho umuyaga uturuka, cyangwa ngo unyure mu mayira ubonye y ose; ibyo ni ibyumunyabyaha urangwa nuburyarya. 10Ujye ugira ibitekerezo bihamye, kandi uvuge ijambo uzasubiraho. 11Uzajye ushishikarira kumva, ariko nujya kuvuga, ubanze witonde. 12Niba hari icyo uzi, subiza mugenzi wawe, ariko niba nta cyo, icecekere. 13Ikuzo numugayo, byombi biba mu magambo, kandi ururimi rwumuntu ni rwo rutuma ari mbuka. 14Uzirinde ko bakwita inzimuzi, cyangwa ngo amagambo yawe agire uwo abera umuteg o, kuko igisambo gikorwa nisoni, nindyarya igahanwa bikomeye. 15Ntugacumure haba mu bikomeye, haba no mu byoroshye, kandi uwo mwari incuti, nt imuzahinduke abanzi. Mwene Siraki 6 1Koko, uwabaye ruvumwa, isoni numugayo biramusanga; ni ko bizagendekera umunyabya ha urangwa nuburyarya. Kwirinda ubwirasi 2Ntukikuze ushingiye ku bitekerezo byawe bwite, hato utazavaho usogotwa nkunyukan yutswe nimfizi; 3watagaguza amababi yawe, imbuto zawe zigahubuka, ugasigara uri agati kumye. 4Umutima urarikiye ikibi usema nyirawo, ukamuha amenyo yabanzi. Ubucuti nyakuri 5Nyirimvugo nziza agwiza incuti, kandi ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro. 6Jya ugirana umubano nabantu benshi, naho uzakugira inama, uzafate umwe ku gihumb i. 7Nushaka kugira umuntu incuti, jya ubanza umugerageze, kandi ntukihutire kumwima

riramo. 8Koko rero, hari ukubera incuti mu byishimo, amakuba yaza, akakwigarika. 9Hari nubwo uwari incuti ahinduka umwanzi, akakumenera ibanga rikagukoza isoni. 10Hari nundi ukubera incuti mugasangira utwawe, maze amakuba yaza, akakwitarura. 11Iyo ukungahaye, akwiyegurira wese, akisanzurana nabagaragu bawe, 12ariko iyo uguye, arakurwanya, akirinda ko muhuza amaso. 13Jya ugendera kure abanzi bawe, kandi witondere nincuti zawe. 14Incuti yindahemuka ni ubuhungiro buhamye, uyibonye aba yaronse umukiro. 15Incuti yindahemuka nta cyo wayinganya kandi nta munzani wapima akamaro kayo. 16Incuti yindahemuka ni nkumuti ubeshaho, abatinya Uhoraho bazayibona. 17Utinya Uhoraho aba agize ubucuti bwiza, kuko incuti izakubanira uko uyimereye. Kwitoza gukunda ubuhanga 18Mwana wanjye, uzakunde ubumenyi kuva mu buto bwawe, bityo uzarinda usazana ubu hanga. 19Jya ubwitaho nkuhinga agatera, maze utegereze imbuto zabwo ziryoshye; yego, uza bugeraho bikuvunnye, ariko ntuzatinda gusogongera ku byiza byabwo. 20Ni koko, abinjiji bubabera umutwaro wikirenga, umunyamutima muke ntabwizirikaho; 21bumuremerera nkurutare, ntatindiganye kubwiyaka. 22Ni koko, ubuhanga buberanye nizina ryabwo, nta bwo buhangarwa nimbaga nyamwinshi . 23Tega amatwi, mwana wanjye, wakire inyigisho yanjye, woye kwihunza inama zanjye . 24Uzajye ushinga ikirenge mu ntambwe zabwo, nijosi ryawe urigere mu runigi rwabwo , 25kandi utege intugu ubwiremeke, woye kwinubira ingoyi zabwo. 26Uzabwiyegurire numutima wawe wose, ukurikize inzira zabwo nimbaraga zawe zose. 27Uzabukurikire ubushakashake, buzakwiyereka, kandi numara kubushyikira, ntuzabu rekure; 28kuko amaherezo uzabubonamo uburuhukiro, bukaguhindukiramo ibyishimo. 29Ingoyi zabwo zizaguhesha ubuhungiro, naho inigi zabwo zikubere umwambaro wikuzo . 30Koko rero, umutwaro wabwo ni nkumutako wa zahabu, naho ingoyi zabwo zaboheshejw e imishumi yumuhemba. 31Uzabwisesuraho nkumwambaro wikuzo, ubwitamirize nkikamba ryumunezero. 32Mwana wanjye, nubishaka uzihugura, kandi nubishyiraho umutima, uzahinduka umun yabwenge. 33Niba ushishikarira kumva, uzamenya, kandi nutega amatwi, uzaba umunyabuhanga. 34Ujye wisunga ikoraniro ryabasheshe akanguhe, kandi niba hari umunyabuhanga, umw izirikeho. 35Imvugo yose iturutse ku Mana, ujye uyumva, kandi imigani yabanyabwenge ntikaguc ike. 36Nubona umuntu wumunyabwenge, ujye umugana bugicya, uhore usiragira imbere yurugi rwumuryango we. 37Ujye uzirikana amategeko yUhoraho, kandi ntugahweme kwita ku mabwiriza ye, na w e ubwe azagukomeza umutima, maze ubuhanga wifuza uzabugabirwe. Mwene Siraki 7 Izindi nama zinyuranye 1Ntukagire nabi, nawe inabi itazakugwirira. 2Uzamaganire kure akarengane, na ko kazaguhunga. 3Mwana wanjye, ntugatere imbuto mu mabimba yakarengane, kuko wazagasarura incuro ndwi. 4Ntugasabe Uhoraho ngo akugire igikomerezwa, numwami ntukamushakeho intebe yicyuba hiro. 5Ntukigire intungane imbere yUhoraho, cyangwa ngo wigire umunyabuhanga imbere yumw ami. 6Uzirinde kuba umucamanza, hato utazananirwa guhashya akarengane, maze ukabura u murava kubera gutinya abakomeye. 7Ntuzahemukire ikoraniro ryumugi, cyangwa ngo witeshe agaciro imbere ya rubanda.

8Ntukongere icyaha mu kindi, kuko nta na kimwe utazaherwa igihano. 9Ntuzibwire ngo Ubwinshi bwibitambo byanjye bizanyura Uhoraho Umusumbabyose, bimwu rure. 10Ntukabe ikigwari mu masengesho yawe, kandi ntukiyibagize gufasha abakene. 11Ntugaseke umuntu washavuye ku mutima, kuko gucisha bugufi abantu no kubakuza b ifite Nyirabyo. 12Ntuzaremere ibinyoma umuvandimwe wawe, kandi uzirinde no kubeshyera incuti. 13Uzirinde ikinyoma cyaguturukaho, nta kamaro kigira na busa. 14Ntugasakuze mu ikoraniro ryabasheshe akanguhe, kandi nusenga, ntugasukiranye am agambo. 15Ntukange imirimo inaniza, habe nuwo guhinga imirima, wagenwe nUmusumbabyose. 16Ntukishyire mu rugaga rwabanyabyaha, ujye wibuka ko uburakari bwUhoraho budahera nwa. 17Jya wicisha bugufi ukomeje, kuko umuriro ninyo ari byo gihano cyutemera. 18Ntuzagurane incuti feza, cyangwa ngo umuvandimwe wukuri umugurane zahabu ya Ofi ri. 19Ntugahunge umugore mwiza kandi wumunyamwete, kuko ubugwaneza bwe buruta zahabu. 20Ntugatoteze umugaragu ukorana umurava, cyangwa umucancuro witanga wese. 21Uzakunde umucakara wumunyabwenge, woye kumwima uburenganzira afite bwo kwicungu ra. Ababyeyi nabana 22Niba ufite amatungo, ujye uyaragira, kandi agufitiye akamaro, uyakomereho. 23Niba ufite abana, jya ubahana, kandi kuva mu buto bwabo, ubatoze kutarega ijos i. 24Niba ufite abakobwa, ujye wita ku mubiri wabo, kandi wirinde kujya uhora ubase kera. 25Nushyingira umukobwa wawe, uzaba ugeze ku gikorwa nyacyo, ariko uzamuhe umugab o uzi ubwenge. 26Niba ufite umugore ukunyura umutima, ntuzamusende, ariko niba wumva umwishisha , ntuzamwizere. 27Uzahimbaze so numutima wawe wose, kandi ntuzibagirwe ibise bya nyoko. 28Ujye wibuka ko bakubyaye, ubwo se wagenza ute ngo ubiture ibyo bagukoreye? Kubaha abaherezabitambo 29Jya utinya Uhoraho numutima wawe wose, wubahe nabaherezabitambo be. 30Uzakunde Uwakuremye nimbaraga zawe zose, kandi woye gutererana ibyegera bye. 31Uzatinye Uhoraho, kandi uhe icyubahiro umuherezabitambo, maze umuhe umugabane we nkuko byategetswe, ari byo umuganura ku byo wejeje, ibyatuweho igitambo cyo kw igorora, ituro ryinkoro, ibyatuweho igitambo cyubutungane, nibindi byose bigerurwa ku maturo matagatifu. Abakene nabatishoboye 32No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama, kugira ngo usenderezwe imigisha. 33Ubuntu bwawe bujye bugera ku bazima bose, abapfuye na bo ntukabime ineza yawe. 34Ntugatererane abarira, kandi ujye ushyigikira abashavuye. 35Ntugatinye gusura umuntu urwaye, ibikorwa nkibyo bizaguhesha igikundiro. 36Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana amaherezo yawe, bityo nta bwo uzigera ucumura. Mwene Siraki 8 Ubwitonzi mu mibanire nabantu 1Ntuzatongane numuntu wigikomerezwa, hato atazavaho aguhitana. 2Ntuzatongane numukire, atazavaho akuganjisha igitugu, kuko zahabu yaroshye bensh i, inarindagiza imitima yabami. 3Ntuzatongane numunyarusaku, kandi umuriro wagutwika ntukawongeremo inkwi. 4Ntuzashyengere umupfayongo, hato atazasuzugura abasokuruza bawe. 5Ntuzatwame umunyabyaha wicuza, wibuke ko twese nta we udacumura. 6Ntuzasuzugure ugeze mu zabukuru, kuko ahari natwe tuzasaza. 7Ntukishimire ko hari uwapfuye, ujye uzirikana ko twese ari yo maherezo. 8Ntugasuzugure ikiganiro cyabanyabuhanga, kandi ujye uzirikana ubutitsa imigani b aciye; kuko ari bo uzakomoraho ubumenyi, nubushobozi bwo gukorera abakomeye.

9Ntukihunze ikiganiro cyabasaza, kuko na bo baba barigiye kuri ba se; ni bo uzaca ho ubwenge nubushobozi bwo gusubiza neza mu gihe kiboneye. 10Ntuzakongeze umuriro wumunyabyaha, hato utazavaho witwikira mu kibatsi cyawo. 11Ntukagume imbere yumunyagasuzuguro, kuko icyakuva mu kanwa cyose, yakigutegesha . 12Ntuzagurize ukurusha ubushobozi, kandi nugira uwo uguriza, ujye umenya ko uhom bye. 13Ntuzishingire ibirenze ubushobozi bwawe, kandi niwishingira ujye wibuka kwishy ura. 14Ntuzaburane numucamanza, kuko icyubahiro cye kizatuma bamubera. 15Ntuzagendane nimparamagara hato atazagukoraho, kuko azakora ibimuje mu mutwe, m aze ubusazi bwe bubarohe mwembi. 16Ntuzatongane numunyamushiha, ntimuzagendane mu butayu, kuko kumena amaraso atab ikangwa; yazagutsinda aho utagira kivurira. 17Ntuzajye inama numupfayongo, kuko atazashobora kuzigama ibanga ryawe. 18Ikigomba kuba ibanga ntukagikorere imbere yumunyamahanga, kuko utaba uzi akazam uvamo. 19Ntuzahishurire umutima wawe ubonetse wese, kuko atabigushimira. Mwene Siraki 9 Kwitondera abagore 1Ntugafuhire umugore uguherereye, atazakurizaho kukugirira nabi. 2Ntuzitegeze umugore ubonetse wese, hato atazavaho akunyunyuza imitsi. 3Ntuzegere umugore windaya, wakurizaho kugwa mu mitego ye. 4Ntuzatindane numuririmbyikazi, utazafatirwa mu bishuko bye. 5Ntuzarangamire umukobwa winkumi, hato mutazahanirwa hamwe. 6Ntuzigabize abagore bindaya, wabatsemberaho umurage wawe. 7Ntukarangaguzwe mu mayira yumugi, cyangwa ngo ubungabunge mu duce twawo twiherer eye. 8Amaso yawe uzayarinde umugore mwiza, woye kuyatumbira uburanga bwumuvantarakazi; uburanga bwumugore bwarindagije benshi, nurukundo ruhagurumanira nkumuriro. 9Uramenye ntukicare iruhande rwumugore ufite umugabo, ntimuzasangire divayi mu bi rori, hato umutima wawe utazamurarikira, maze watwarwa, ukagana inzira ikuroha. Imibanire yabagabo 10Ntuzate incuti mumaranye igihe, kuko ije vuba, itaba iyigejejeho. incuti ije v uba ni nka divayi yumushyuhira: yireke ibanze ihore, uzayinywa igushimishe! 11Ntukagirire ishyari umunyabyaha kubera amahirwe ye, kuko utaba uzi amakuba amu tegereje. 12Ntugashishikazwe nibinyura abatemera, kuko, ndetse no kuri iyi si, batazagenzer ezwa nkintungane. 13Ujye ugendera kure umuntu ushobora kwica, bityo ntuzaterwa impungenge nurupfu. Numwegera, ujye wirinda kumukosereza, hato atazagutesha ubugingo. Ubimenye, hari imitego myinshi igukikije, kandi umeze nkumuntu ugenda hejuru yinki ke. 14Uzakore uko ushoboye ushyikirane nabaturanyi bawe, kandi ujye inama nabanyabuhan ga. 15Ujye ukunda kuganira nabanyabwenge, buri gihe muvugane ibyerekeye amategeko yUmu sumbabyose. 16Uzajye usangira nintungane, ushakire ishema mu gutinya Uhoraho. 17Ibikozwe nabanyabukorikori babahanga, ntibizabura ababirata, numutware wa rubanda azashimwa kubera amagambo ye yuje ubwitonzi. 18Umugabo winzimuzi aba gitinywa mu mugi we, kandi amagambo yumupfayongo amutera i cyangiro. Mwene Siraki 10 Abategetsi 1Umutware wumunyabuhanga ajijura imbaga ye, kandi ubutegetsi bwumunyabwenge burang wa numurava. 2Uko umutegetsi ateye, ni na ko ibyegera bye bimera, imyifatire yumutware wumugi, ni yo abaturage bakurikiza. 3Umwami winjiji aroha imbaga ye, kandi umugi ukomezwa nubwenge bwabawutegeka. 4Ingoma zose zo ku isi ziri mu kiganza cyUhoraho, iyo igihe kigeze, azihitiramo u

zazigirira akamaro. 5Amahirwe yumuntu ari mu kiganza cyUhoraho, ni we umutegetsi akomoraho ikuzo rye. Kwirinda ubwirasi 6Ntuzagirire inzika mugenzi wawe, kabone niyo yagucumuraho ate, kandi uzirinde ku gira icyo ukorana impirita numujinya. 7Ubwirasi butera ishozi Uhoraho nabantu, ari we, ari na bo, banga icyitwa akareng ane cyose. 8Ubwami buva mu gihugu bujya mu kindi, kubera akarengane, urugomo numurengwe nubuk ire. 9Umuntu yakwiratana iki kandi ari igitaka nivu? Niyo akiri muzima, amara ye aba yuzuyemo ibyaboze. 10Indwara itinze, inanira muganga, uwari umwami none, ejo akazapfa. 11Iyo umuntu apfuye, umunani asigarana ni imonyo, ibishorobwa ninyo. 12Ubwirasi busatira umuntu iyo yihungije Uhoraho, niyo umutima we witanyije nUwawu remye. 13Koko rero, intangiriro yubwirasi ni icyaha, ukihambiriyeho, agusha ishyano; ni yo mpamvu Uhoraho yahanishije ibyago bikomeye abirasi, hanyuma akabatsemba. 14Uhoraho yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, yimika abiyoroshya mu mwa nya wabo. 15Uhoraho yaranduye imizi yabirasi, ashyira abiyoroshya mu kigwi cyabo. 16Uhoraho yarimbuye ibihugu byabirasi, abiyogoza abihereye ku muzi; 17bimwe yabihinduye ubutayu, atsemba abantu baho, maze atuma bibagirana ku isi. 18Nta bwo ubwirasi bwaremewe abantu, numujinya usenya ntubereye abavuka ku mugore . Abantu bakwiye icyubahiro, nabakwiye gusuzugurwa 19Ubwoko bwubahwa ni ubuhe? Ni ubwa kamere muntu. Ubwoko bwubahwa ni ubuhe? Ni ubwabatinya Uhoraho. Ubwoko busuzugurwa ni ubuhe? Ni ubwa kamere muntu. Ubwoko busuzugurwa ni ubuhe? Ni ubwabica amategeko. 20Umutware yubahwa mu bavandimwe be, nabatinya Uhoraho bakubahwa imbere ye. 22Ari umukire, ari ikirangirire cyangwa umukene, ishema ryabo bose ni ugutinya U horaho. 23Ntibiboneye gusuzugura umukene wumunyabwenge, nkuko nanone bidakwiye kubahiriza umunyabyaha. 24Ibikomerezwa, abacamanza, nabakire, bose bahabwa ikuzo, ariko muri bo nta we ur uta utinya Uhoraho. 25Umugaragu wumunyabuhanga azagaragirwa nabantu bigenga, kandi nta muntu ujijutse uzabyinubira. Kwicisha bugufi no kwiyubaha 26Ntukigire umunyabuhanga igihe uri ku murimo ushinzwe, kandi ntukishimagize ubu tindi bwakugarije. 27Uwakoranye umwete akaronka ibintu umudendezo aruta ugenda yishongora kandi ata gira ikimutunga. 28Mwana wanjye, ujye wishimagiza mu rugero, kandi wishime ukurikije icyo wamaze. 29Uwiyononera ubwe, ni nde wamushima? Uwisuzugura ubwe, ni nde wamurata? 30Umukene ashimirwa ubumenyi bwe, naho umukire agashimirwa umutungo we. 31Ushimwa akiri umukene, yakira hacura iki? Uwo basuzugura akize se, nakena ntibazarushaho? Mwene Siraki 11 Isura yumuntu si wo mutima we 1Ubuhanga bwumukene bumuhesha ishema, agahabwa icyicaro mu bakomeye. 2Ntuzashimire umuntu uburanga bwe, cyangwa ngo ugire uwo wangira isura ye. 3Mu biguruka byose, uruyuki ruri mu bito cyane, ariko ubuki bwarwo ni ubwa mbere mu kuryoha. 4Ntukishimagize kubera imyenda wambaye, cyangwa ngo wikuze ku munsi wamahirwe; ku ko ibikorwa byUhoraho ari agahebuzo, kandi byihishe abantu. 5Benshi mu bakandamijwe bagabanye ingoma, hari nabambaye ikamba nta wabikekaga. 6Benshi mu bakomeye bagushije ishyano, hari nabibirangirire bategejwe rubanda.

Ubwitonzi mu magambo 7Ntukagire uwo wamagana utarashishoza, jya ubanza utekereze, ubone gucyaha. 8Ntugasubize utarumva neza icyo bavuze, kandi ntukagire uwo uca mu ijambo. 9Ntugahinyure ibintu bitakugenewe, kandi ntukicarane nabanyabyaha ngo mujye inama . Kwiringira Imana yonyine 10Mwana wanjye, ntugahagurukire imishinga ikurenze, iyo ikubanye myinshi, ntubur a aho ugayirwa; niyo wakora impande zose nta bwo wayishyikaho, wanaramuka uyihunz e, ntiwazayihonoka. 11Hari abantu bakora bakikota, bakaruha, ariko ntibibabuze kurushaho gukena. 12Hari nabanyantege nke bakeneye ubunganira, nta mbaraga bakigira, nubutindi bwara bugarije, ariko amaso yUhoraho akabarebana impuhwe, akabakura mu kimwaro cyabo, 13maze bakegura umutwe, ku buryo abantu benshi babatangarira. 14Amahirwe nibyago, ubugingo nurupfu, ubukene nubukire, byose bikomoka kuri Uhoraho . 17Impano yUhoraho ihorana nabantu bamwemera, kandi ubugwaneza bwe ntibuhwema kubay obora. 18Hari nabakizwa no kwikota nubugugu, dore igihembo cyabo uko giteye: 19bazibwira ngo Nabonye agahenge, reka ndye utwanjye, ariko bazaba bibeshya ku gih e basigaje, urupfu ruzabagwa gitumo, maze byose babisigire abandi. 20Ibyo wiyemeje gukora ujye ubitunganya ubikomereho mu buzima bwawe bwose, kandi uzasazire ku murimo wawe. 21Ntugatangazwe nibikorwa byumunyabyaha, ujye wiringira Uhoraho ubishyizeho umutim a, kuko Uhoraho bitamugora gukiza umukene mu kanya gato. 22Umugisha wUhoraho, ni cyo gihembo cyumwiringira, kandi umugisha we usagamba mu m wanya muto. 23Ntuzavuge ngo Ese ubundi nkeneye iki, ibindi bintu ntegereje ni ibihe? 24Ntuzavuge ngo Mfite ibimpagije, ni ibihe byago se byashobora kungwirira? 25Igihe cyihirwe, amakuba aribagirana, igihe cyamakuba, umunezero na wo ukibagiran a; 26kuko ku munsi wimperuka, bizorohera Uhoraho kugenzereza buri wese akurikije imy ifatire ye. 27Isaha imwe yamakuba yibagiza umunezero, kandi ibikorwa byumuntu bigaragara arund utse. 28Ntuzashime amahirwe yumuntu akiriho, kuko iyo arundutse, ari ho amenyekana. Kwirinda umugome 29Ntukinjize iwawe umuntu ubonetse wese, kuko imitego yabagome ari myinshi. 30Umutima wumwirasi uhora ubunga, nkinkware yafatiwe mu rudandi, kandi ahora akure retse, ateze kukurimbura. 31Ibyiza abihinduramo ibibi, agakunda gutega imitego, nibyari biboneye akabyanduz a. 32Agashashi kumuriro kabyara inkongi, numuntu wumunyabyaha atega imitego yica. 33Ujye wirinda umugome kuko aba agambiriye ikibi, utinye ko yagusiga ubwandu but azakuvaho. 34Nucumbikira umunyamahanga azaguteza impagarara, agomeshe abantu bo mu nzu yawe . Mwene Siraki 12 Abagiraneza ni bo bakwiye guhabwa 1Nugira neza, jya umenya uwo uyigiriye, maze uziturwe ibyiza wakoze. 2Uzagirire neza umuntu wubaha Imana, uzabihemberwa; natayikwitura ubwe, Umusumba byose azakwitura. 3Nta neza ikwiye kugirirwa umuntu wihambira ku kibi, cyangwa uwanga gufasha abak ene. 4Uzajye uha umuntu utunganira Imana, ariko woye gufasha umunyabyaha. 5Uzagirire neza uwicisha bugufi, ariko ugomera Imana ntuzagire icyo umuha. Uzamwime ikimutunga, umutsembere, hato atazakwiganzura, maze ineza yose wamugiri ye, ukayihomba kabiri. 6Koko rero, nUmusumbabyose yanga abanyabyaha, kandi azahana abamugomera. 7Uzajye uha umugiraneza, ariko woye gufasha umunyabyaha. Kwirinda abanzi

8Incuti nyayo wayimenya ute kandi uri mu munezero? umwanzi we ntiyihishira iyo u ri mu makuba. 9Iyo umuntu anezerewe, abanzi be bahekenya amenyo, naho iyo yasumbirijwe, nuwari incuti ye aramwigurutsa. 10Ntuziringire na rimwe umwanzi wawe, uko ingese ziharura umuringa, ni ko umujin ya uba umusya. 11Niyo yakwicisha bugufi akagenda yunamye, umutima wawe uzabe maso umugendere kur e. Uzamugenzereze nkunagura ibyuma, umenye ko ingese ze zitazamubaho akaramata. 12Ntuzamwiyegereze, yaguhirika akakwicarira ku ntebe. Ntuzamwicaze iburyo bwawe, yaharanira icyicaro cyawe, icyo gihe wasobanukirwa nam agambo yanjye, ukicuza icyatumye utayakurikiza. 13Ni nde wababazwa numuntu wakinishije inzoka ikamuruma, cyangwa nabakomerekejwe ni nyamaswa ari bo bazitegeje? 14Ni kimwe rero numuntu wisunga umunyabyaha, akivanga mu bicumuro bye. 15Mumarana isaha atuje, ariko wamara kugenda, agatombokwa. 16Akanwa kumwanzi karangwa namagambo asize umunyu, ariko mu mutima we, aba agambir iye kukuroha mu rwobo. Umwanzi ahora asa nugufitiye impuhwe, ariko iyo aguciye akaho, amaraso yawe ntiya muhaza. 17Amakuba nagutera, uzamubona imbere yawe, yiyerurutse ngo aragufasha, naho arag utega imitego. 18Azazunguza umutwe, akome amashyi yishimye, yiyongorere, maze mu maso he hahind uke ukundi. Mwene Siraki 13 Kutireshyeshya nabagusumba 1Ukoze amakakama, aramwanduza, nucuditse numwirasi, ahinduka nka we. 2Ntukihe umutwaro ukabije kuremera, kandi ntuzacudike numuntu ukurusha amaboko num utungo. None se ikibindi cyibumba cyacudika gite ningunguru yicyuma? Ingunguru yazakigwira, ikakijanjura. 3Umukire arenganya abandi akaba ari we urakara! Umukene arakandamizwa, akaba ari we wihohora! 4Niba umufitiye akamaro, azakunyunyuza imitsi, ariko iyo nta cyo ukimumariye, ar agutererana. 5Niba hari icyo utunze, muzabana, akikurireho nta cyo yikanga. 6Niba agukeneye azakubeshyabeshya, agusekere kandi akwizeze byinshi, azakubwira amagambo asize umunyu, agira ati Ese ukeneye iki? 7Azagukoza isoni akoresheje ibirori bye, nawe wikokoreho utwawe, umutumire kabir i cyangwa gatatu, amaherezo ariko azakunnyega, agutererane; nakubona akuzunguriz e umutwe. 8Uritonde, utazavaho ushukwa, ugasuzugurwa kubera ubupfayongo bwawe. 9Umukungu nagutumira iwe, ntugahite umwitaba, bityo azongera kugutumira. 10Ntugashake kwibonekeza utazavaho wigizwayo, kandi ntukiheze, hato utazibagiran a. 11Uzirinde kumuvugisha nkaho mureshya, cyangwa ngo wiringire amagambo ye menshi, kuko, iyo ayadondobekanya, aba ariho akugerageza, agaseka ari na ko akugenzura. 12Nta mpuhwe agira, we utazi kwifata mu magambo, kandi ntazitesha kuguhondagura no kukuboha. 13Jya witegereza kandi ukenge, kuko ugendana nurupfu rwawe. 15Ikinyabuzima cyose gikunda icyo bimeze kimwe, numuntu agakunda mugenzi we. 16Ibinyamubiri byose bibana bikurikije ubwoko bwabyo, umuntu na we agasanga muge nzi we. 17None se ikirura cyacudika gite nintama? Numunyabyaha ntiyacudika numuntu ukunda Imana. 18Ni ayahe mahoro yaba hagati yimpyisi nimbwa? Ni ayahe mahoro yaba hagati yumukire numukene? 19Uko indogobe zo mu butayu ziribwa nintare, ni na ko abakene baribwa nabakire. 20Uko umukire yanga gucishwa bugufi, ni na ko umukire aterwa ishozi numukene. 21Iyo umukire atsikiye, incuti ze ziramusagasira, naho umukene yagwa, incuti ze

zikamutererana. 22Umukire iyo anyereye, benshi baza kumutabara, yavuga amahomvu, bakayamushimira , ariko umukene iyo anyereye, baramutonganya, yavuga ukuri, bakamwima umwanya. 23Umukire aravuga, bose bagaceceka, ijambo rye bakaryogagiza cyane, umukene yavu ga, bati Uriya ni nde? yagira icyo atsitaraho, bakamuhutaza. 24Ubukire buba bwiza iyo butarangwaho icyaha, naho ubukene buba bubi iyo buvanze nubwirasi. 25Umutima wumuntu umuhindura isura, ugatuma mu maso he hacya cyangwa hakijima. 26Umutima wishimye urangwa nisura ikeye, nyamara ushaka guhimba imigani agomba gu tekereza cyane. Mwene Siraki 14 Amahirwe yintungane 1Hahirwa umuntu utarigeze acumuza umunwa we, kandi akaba adashengurwa nagahinda ki byaha bye! 2Hahirwa umuntu udashinjwa numutima we, kandi ntabe yarahinyutse mu kwizera kwe! Ubugugu si bwiza 3Umuntu uriganya ntaberanye nubukire, none se umuntu urarikira, umukiro wamumarir a iki? 4Uhunika yihotora aba ahunikira abandi, numutungo we ni bo uzatengamaza. 5Uwigirira nabi se, ni nde yagirira neza? nta nubwo azanezezwa numutungo we. 6Nta muntu mubi nkuwizonga ubwe, iyo ni yo ngaruka yubugome bwe. 7Naramuka agize neza, ni uko azaba yacitswe, kandi amaherezo yerura ubugome bwe. 8Umuntu ufite ijisho rihora rirarikiye, aba ari mubi, ahunza abantu amaso, akaba suzugura. 9Ijisho ryumunyabugugu ntirinyurwa numugabane we, kandi ubuhemu bwumisha umutima. 10Umunyabugugu atsimbarara ku mugati, no ku meza ye ukahabura. 11Mwana wanjye, uko umutungo wawe ungana kose, ujye wishimisha, kandi umurikire Uhoraho amaturo amukwiriye. 12Ujye wibuka ko urupfu rutazatinda, kandi ko utazi igihe uzatabarukira. 13Ujye ugirira neza mugenzi wawe utarapfa, kandi umuhe uko ufite utitangiriye it ama. 14Ntukiheze ku munsi wibyishimo, cyangwa ngo wibuze icyo umutima ushaka. 15Ese umutungo waruhiye, ntuzawusigira abandi, ibyo wagezeho bakabigabana bakore sheje ubufindo? 16Ujye utanga nawe wakire, ushimishe umutima wawe, kuko ikuzimu utazongera kuhas hakira amaraha. 17Icyitwa umubiri cyose gisaza nkumwenda, kuko ari ryo tegeko ridakuka: hapfa uwa vutse. 18Nkuko ku giti gifite amababi menshi, amwe ahunguka, andi agatoha; no ku bisekur uza byabantu ni ko bimeze: kimwe kirasaza, ikindi kikavuka. 19Igikorwa cyumuntu icyo ari cyo cyose, kijyana na nyiracyo. Umunyabuhanga arahirwa 20Hahirwa umuntu uzirikana ubuhanga, akabutekereza mu bwenge bwe, 21kandi agashishikarira amayira yabwo, ngo yibande ku mabanga yabwo! 22Abwoma mu nyuma nkumuhigi, agahora abutegeye mu mayira yabwo yose; 23ahengereza mu madirishya yabwo, akumviriza ku miryango yabwo. 24Arara hafi yinzu yabwo, agatera imambo mu nkuta zabwo, 25maze akahashinga ihema rye, bityo, agatura iwabo wamahirwe. 26Abana be, abashyira mu gicucu cyabwo, na we akaguma mu nsi yamashami yabwo, 27bukamurinda icyocyere, maze agasangira na bwo ikuzo. Mwene Siraki 15 1Utinya Uhoraho ni ko agenza, kandi ukurikiza amategeko yigarurira ubuhanga. 2Bumusanganira nkumubyeyi, bukamwakira nkumugeni wisugi, 3bukamugaburira umugati wubwenge, kandi bukamuhembuza amazi yubumenyi. 4Arabwishingikiriza, ntadandabirane, abutsimbararaho ntashwarwe. 5Buramuzamura agasumba bagenzi be, kandi yagera mu ikoraniro, bukamubumbura umun wa. 6Aronka ibyishimo, agasendera umunezero, kandi agahabwa izina ryikirangirire ho u

murage. 7Ibicucu ntibizigera bibutunga, kandi abanyabyaha ntibazabubona na rimwe. 8Ubuhanga butura kure yubwirasi, kandi abanyabinyoma ntibabutekereza. 9Umunyabyaha ntakwiriye kubusingiza, kuko atabugabiwe nUhoraho. 10Koko rero, ibisingizo biberanye numunyabuhanga, kandi Uhoraho ni we abikesha. Umuntu arigenga 11Ntukavuge ngo Uhoraho ni we wanteye gucumura, kuko icyo yanga atagikora. 12Ntuzavuge ngo Ni we wanyobeje, kuko umunyabyaha nta cyo yamumarira. 13Uhoraho yamagana ibiterashozi byose, kandi nta na kimwe muri byo gikundwa nabam utinya. 14Mu ntangiriro, ni we waremye muntu, amwegurira umutimanama we. 15Nubishaka, uzakurikiza amategeko, ukorane umurava ikimushimisha. 16Yagushyize imbere umuriro namazi, aho uzahitamo, ni ho uzerekeza ikiganza. 17Imbere yabantu hari ubuzima nurupfu, kandi buri wese azahabwa ikimunyuze. 18Koko rero, ubuhanga bwUhoraho ni bwinshi, ni Umushoborabyose kandi abona byose. 19Amaso ye ayahoza ku bamwubaha, kandi we ubwe azi ibyo abantu bakora byose. 20Nta we yigeze ategeka kuba umuhakanyi, kandi nta nuwo yahaye uburenganzira bwo gucumura. Mwene Siraki 16 Abana babahakanyi 1Ntukifuze kugira abana benshi bimburamumaro, kandi ntugashimishwe no kugira aban a babahakanyi. 2Naho bangana iki, ntukishime niba nta gitinyiro cyUhoraho baranganwa. 3Ntukishinge igihe bazamara ku isi, kandi ntukiringire umubare wabo, kuko umwe m wiza aruta benshi, no gupfa bucike, bikaruta kubyara abahakanyi. 4Koko rero, umunyabwenge umwe atuma umugi utunganirwa, naho umuryango wibyigenge ukarimbuka. Igihano cyabanyabyaha 5Amaso yanjye yabonye byinshi nkibi, amatwi yanjye yumva ibikabije kurushaho. 6Umuriro wakiye mu ikoraniro ryabanyabyaha, uburakari bwUhoraho bugurumanira inyok o yabagome. 7Ntiyigeze ababarira ibihangange bya kera byamwivumbuyeho byishimye imbaraga zab yo. 8Ntiyababariye umugi Loti yari atuyemo, bamuteraga ishozi kubera ubwirasi bwabo. 9Ntiyagiriye impuhwe umuryango warohamye, ukiratana ibyaha byawo. 10Nta nubwo yababariye ba bantu ibihumbi magana atandatu, bigometse bakanangira u mutima wabo. 11Ndetse niyo haza gusigara umugome umwe, byari kuba igitangaza iyo adahanwa; yeg o, Uhoraho arangwa nimpuhwe, ariko akanarakara, agira imbabazi nyinshi, ariko nta buze numujinya. 12Kubabarira kwe no guhana, byombi birangana, azacira urubanza muntu akurikije i bikorwa bye. 13Umunyabyaha ntazacikana ibyibano bye, kandi nuwihanganye akemera Imana ntazamwa rwa. 14Uhoraho azita ku neza yose, buri wese ahabwe ibihwanye nibikorwa bye. 17Ntuzibwire ngo Nzihisha Uhoraho, mu ijuru hariya, ni nde uzibuka ko mbaho? Sinzamenyekana muri rubanda nyamwinshi, ese ubundi, ndi iki mu byaremwe byose? 18Itegereze urebe ijuru nubushorishori bwaryo, inyenga nisi birarindimuka iyo Uhor aho abyegereye; 19yareba imisozi ninkingi zisi, bigahinda umushyitsi, bigashya ubwoba. 20Nyamara ibyo byose, umutima ntubitekereza, ninzira zUhoraho nta we ukizitaho. 21Nkuko umuyaga winkubi nta we uwubona, nibyinshi mu bikorwa bye ntibigaragara. 22Ibikorwa byubutungane bwe, ni nde ubyamamaza, cyangwa ni nde ubitegereje? 23Ariko umupfayongo aribwira ati Isezerano rye ryaribagiranye! Nguko uko umuntu wigicucu nuwindindagire batekereza, bo bihambira ku mateshwa yabo. Uhoraho ni we waremye ibiriho 24Tega amatwi, mwana wanjye, ngutoze ubumenyi, kandi uzirikane amagambo yanjye m

u mutima wawe; 25Nzaguhishurira ubumenyi nitonze, nkumenyeshe ubwenge uko buri kose. 26Mu ntangiriro, Uhoraho yahanze ibiremwa bye, ahita abigenera umwanya ubikwiye. 27Ibyo mu kirere abitunganyiriza inzira, bizahora bikurikira uko ibisekuru bisim burana. Nta bwo byigera byumva inzara cyangwa umunaniro, kandi ntibihagarika na rimwe um urimo wabyo. 28Nta na kimwe kigongana nikindi, kandi ntibyigera bisuzugura ijambo rye. 29Nyuma yibyo Uhoraho yitegereje isi, ayisenderezaho ibyiza bye; 30yayihundajeho ibinyabuzima byamoko yose, kandi ni yo bizasubiramo. Mwene Siraki 17 Iremwa rya muntu 1Uhoraho yabumbye muntu mu gitaka, kandi ni cyo azamusubizamo. 2Yageneye abantu iminsi nigihe byo kubaho, kandi abaha ububasha ku biri ku isi by ose. 3Yabahaye imbaraga nkize, abarema mu ishusho rye. 4Ibinyamubiri byose yabitegetse kubatinya, kugira ngo bagenge inyoni nibisimba by o mu ishyamba. 6Yabahaye ururimi, amaso namatwi, ndetse numutima wo gutekereza. 7Yabasenderejemo ubumenyi nubwenge, abasobanurira ikibi nicyiza. 8Yashyize urumuri rwe mu mitima yabo, kugira ngo abereke agaciro kibiremwa bye, 10bityo bahimbaze izina rye ritagatifu, kandi bamamaze ibikorwa bye byagatangaza. Isezerano 11Yabahaye kandi ubumenyi, abagabira nitegeko ribeshaho. 12Yagiranye na bo isezerano rihoraho, abahishurira amabwiriza ye. 13Amaso yabo yabonye ububengerane bwikuzo rye, amatwi yabo yumva ijwi rye ritager eranywa. 14Yarababwiye ati Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose, kandi buri muntu amuh a amategeko yerekeye mugenzi we. Ubutabera nimpuhwe zImana 15Inzira zabo zihora imbere ye, ntizigera zihisha amaso ye. 17Buri gihugu yagihaye umutware, ariko Israheli yo ni umugabane wUhoraho. 19Ibikorwa byabo byose bimuhora imbere nkizuba, kandi amaso ye ahora ayahanze inz ira zabo. 20Ubuhemu bwabo ntibumwihisha, ibyaha byabo byose bihora imbere yUhoraho. 22Umuntu ugiriye neza mugenzi we, Uhoraho amushyiraho ikimenyetso kidasibangana, azahora amwitaho nkimboni zamaso ye . 23Hanyuma azahaguruka abahembe, ishimwe ryabo arishyire ku mutwe wabo. 24Naho abicuza, abaha kwisubiraho, kandi agatera inkunga abagishidikanya. Ukwicuza 25Garukira Uhoraho wange ibyaha, iyambaze uruhanga rwe ureke kumucumuraho. 26Garukira Umusumbabyose, wiyame ubuhemu, kandi wamaganire kure igiterashozi cyo se. 27Mu byukuri se, hari uwasingiriza Uhoraho ikuzimu, mu kigwi cyabazima batamusenga ? 28Uwapfuye hari uwo yashobora kurata kandi aba atakiriho? Ufite amagara nubugingo ni we usingiza Uhoraho. 29Urukundo rwUhoraho ni rwinshi, kandi impuhwe agirira abamugarukira ntizigira in gano! 30Koko rero, umuntu ntashobora gutunga byose, kuko mwene muntu adahoraho iteka. 31Ni iki kirusha izuba kumurika? Ariko na ryo rirahumba! Naho se ku muntu ugizwe numubiri namaraso, agaharanira ikibi, hazacura iki? 32Izuba ryo risumba ingabo zose zo mu kirere, naho abantu, bose ni igitaka nivu. Mwene Siraki 18 Ububasha nimpuhwe zImana 1Iyakare yaremye byose mu buryo bumwe.

2Uhoraho wenyine ni we uzitwa intungane. 4Nta muntu yigeze ashinga kwamamaza ibikorwa bye, ni nde wacengera ubuhangange b we? 5Imbaraga nicyubahiro bye ni nde wabibara? Ni nde washobora kurondora impuhwe ze? 6Nta cyo umuntu yagabanyaho, nta nicyo yakongeraho; ntibishoboka gusobanukirwa nib itangaza byUhoraho. 7Iyo umuntu yibwira ko abirangije, ni ho aba akibitangira, kandi iyo ahagaze gat o, yibaza aho yari ageze. 8Umuntu ni iki? Ese amaze iki? Mbese icyamubera cyiza cyangwa kibi, ni ikihe? 9Umubare wiminsi umuntu abaho nturenga imyaka ijana. 10Utwaka twe duke mu bihe byiteka, twagereranywa nagatonyanga kamazi mu nyanja, cya ngwa nakabuye kumusenyi. 11Ni yo mpamvu Uhoraho abihanganira, akabasenderezaho impuhwe ze. 12Aritegereza, kandi azi ko amaherezo yabo ari amakuba, na we akongera impuhwe z e. 13Impuhwe za muntu zigaragarira kuri mugenzi we, naho izUhoraho zigaragarira ku k inyamubiri cyose. Aracyaha, agahana, akigisha, maze agacyamura ubushyo bwe nkumushumba. 14Agirira impuhwe abakira inyigisho, hamwe nabitabira amategeko ye. Kumenya gutanga 15Mwana wanjye, ineza yawe ntukayigerekeho incyuro, kandi ibyo utanze ntukabyong ereho gucunaguza. 16Ese urume ntirucubya umuyaga wumisha imyaka? Ni na ko ijambo ryiza riruta icyo utanze. 17Ntubona se ko ijambo ryiza riruta amaturo yose? Kandi byombi biranga umugiraneza. 18Umupfayongo yamagana umukene nta cyo amuhaye, kandi umunyerari ariza uwo yagab iye. Guteganya no kwitonda 19Mbere yo kuvuga jya ubanza usobanuze, kandi ujye kwivuza indwara itarakurembya . 20Mbere yuko bagucira urubanza, jya ubanza wisuzume, bityo igihe bazakugenderera, uzababarirwa. 21Jya wicisha bugufi mbere yuko urwara, kandi nugwa mu cyaha, wicuze! 22Icyo warahiriye jya ugikorera igihe, kandi ntugategereze urupfu kugira ngo wit unganye. 23Mbere yo gutangaza umuhigo, jya ubanza witegure, ntukabe nkumuntu ushuka Uhorah o. 24Ujye wibuka uburakari bwiminsi yimperuka, wibuke nigihano urindiriye, Uhoraho nag uhunza amaso. 25Mu gihe cyumwijuto ujye wibuka inzara, maze mu minsi yubukire, uzirikane ubukene nubutindi. 26Kuva mu museso kugeza nimugoroba, igihe kirahindagurika, ibintu byose biyoyoka vuba imbere yUhoraho. 27Umunyabwenge ahora akenga, iminsi yibyaha yagera, akirinda gucumura. 28Umuntu uzi ubwenge aba asobanukiwe nubuhanga, akamenya no gushima ababuronse bo se. 29Abavugana ubwenge, ubwabo ni abahanga, ni bo baca imigani yinshoberamahanga. Kwirinda irari ryibintu 30Ntukishinge irari ryibintu rikurimo, ujye wikuramo umururumba. 31Niwemera umutima wawe ukicwa nirari ryibintu, rizaguha amenyo yabasetsi. 32Ntukishimire kurohama mu maraha, maze ngo wizirike ku bayaharanira. 33Ntukikeneshe uguza ngo ukunde ujye mu birori, kandi mu bubiko bwawe nta na mba ufite. Mwene Siraki 19 1Umukozi wumusinzi azicwa nubutindi, usuzugura utuntu duto buhoro buhoro arakena. 2Divayi nabagore birindagiza abanyabwenge, uwishinga indaya na we, ntakimutera is oni;

3azaribwa ninyo nibishorobwa, kandi icyihebe kizatsembwa. Kwirinda uburondogozi 4Upfa kwizera uwo abonye aba ari umupfu, kandi ucumura, ni we ubwe uba yihemukiy e. 5Uwishimira ikibi, azahanwa, 6 naho uwanga uburondogozi aba yikijije icyago. 7Ntukamene ibanga, utazabiryozwa; 8yaba incuti cyangwa umwanzi, ntuzagire uwo uribwira, keretse wenda niba byagute ra gucumura, naho ubundi ntuzarihishure. 9Yego, bagutega amatwi, ariko bakakugendera kure, maze igihe cyagera bakakwanga urunuka. 10Nugira icyo wumva, kizaguheremo; humura! Si byo bizatuma uturika! 11Igicucu gipfa kumva akajambo ntikibe kicyifashe, boshye umugore uri ku nda. 12Ijambo riri mu nda yigicucu, risa nkumwambi watebeye mu kibero. Kutihutira gucira urubanza mugenzi wawe 13Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe, kuko wenda aba nta cyo yakoze, kandi niba y aranagikoze, ntazasubira. 14Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe, kuko wenda aba nta cyo yavuze, kandi niba y aranakivuze, ntazabyongera. 15Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe, kuko abantu bakunda gusebanya, kandi ntukis hinge ibyo abantu bavuga. 16Hariho utsikira atabigambiriye; ese ubundi ni nde utaracumura nururimi rwe? 17Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe mbere yo kumutugarika, bityo uzaba ukurikije itegeko ryUmusumbabyose. Ubuhanga nyakuri 20Ubuhanga bwose ni ugutinya Uhoraho, kandi ubuhanga bwose bujyana no kubaha ite geko. 22Kumenyera ikibi si bwo buhanga, kandi inama zabanyabyaha ntiziranganwa ubwitonz i. 23Hari ubwenge bukora ishyano, kandi ubuze ubuhanga aba ari igicucu. 24Umuntu ufite ubwenge buke ariko agatinya, aruta uwuzuye ubwitonzi agaca ku mat egeko. 25Hari ubwenge buhambaye ariko bukarangwa no kuriganya, nyirabwo, iyo ashaka kub urana ibye, akoresha ubuhemu. 26Hari nugenda ashengurwa nagahinda, ariko mu mutima we huzuye amariganya: 27yubika amaso, akica amatwi, utamutahura, akakuyogoza; 28imbaraga ze nke ni zo zimubuza guhemuka, ariko yabona uburyo agacumura. 29Koko indoro yumuntu ni yo imuranga, umunyabwenge umumenya mushyikiranye; 30umwambaro wumuntu, inseko ye, emwe ningendo ye byerekana uko ateye. Mwene Siraki 20 Kumenya umwanya wo kuvuga nuwo guceceka 1Hari ucunaguza umuntu ariko bidakwiye, kandi uwicecekeye akenshi agaragaraho ub wenge. 2Gucunaguza umuntu biruta kumugirira uburakari budashira. 3Uwemeye ibicumuro bye aba akize umugayo. 4Uwirata ko azarenganura abandi akoresheje igitugu, asa nikiremba cyasamariye kur ongora inkumi. 5Uwicecekera agaragaraho ubuhanga, naho umunyarusaku atera ishozi. 6Hari uwicecekera kuko nta gisubizo afite, hakaba nuwicecekera ateze umwanya ukwi ye. 7Umunyabuhanga araceceka agategereza umwanya uboneye, naho umwirasi nigicucu ubac ika bawubona. 8Ugenzwa namagambo aragayika, kandi ukoresha igitugu arangwa. Ibyisi ni amabanga 9Hari ubwo umuntu yungukira mu byago, ubundi agahombera aho yari ateze umukiro. 10Hari ibyo utanga bikakubera imfabusa, ariko hakaba nibyo utanga bikakugarukira incuro ebyiri. 11Hari umugayo uturuka ku ikuzo, hakabaho nabegura umutwe nyuma yawo. 12Bamwe bibwira ko baguze ibintu ku giciro gito, nyamara babihenzweho ukubye kar indwi.

13Umunyabuhanga bamukundira amagambo ye, ariko amashyengo yibicucu abipfira ubusa . 14Ibyo umupfayongo azaguha, nta cyo bizakumarira, kuko aba aguhanze amaso, agute gerejeho ibirenze; 15atanga bike, ariko akabigucyurira cyane, agenda avuza induru nkumumotsi, atiza none, ejo agatiruza; umuntu nkuwo akwiye kwangwa! 16Umupfayongo aravuga ati Nta ncuti ngira, ineza yanjye nta we uyinshimira; 17abarya ibyanjye ntibajya bamvuga neza. Ariko se, ni kangahe aba yihaye amenyo yabasetsi? Imigani inyuranye 18Kunyerera ku mbuga biruta kunyerera mu mvugo; ni yo mpamvu abagiranabi barimbu ka vuba. 19Umuntu wikiburaburyo avuga ibiterekeranye, bidatana nakanwa kinjiji. 20Umugani uvuye mu kanwa kigicucu ntiwemerwa, kuko kitawucira igihe. 21Hari uwo ubutindi bubuza gucumura, maze yaruhuka, ntagire icyo yicuza. 22Hari uyoba kubera gutinya amaso yabandi, akagendanirako kubera isoni atewe nigic ucu kimubangamiye. 23Ipfunwe ritera umuntu kwizeza mugenzi we ibidashoboka, akaba yikururiye atyo u mwanzi bigezo. 24Ikinyoma ni umwanda uhindanya umuntu, kandi ntikiva ku munwa winjiji. 25Igisambo kiruta umubeshyi, ariko bombi umurage bazahabwa ni ukurimbuka. 26Imyifatire yumubeshyi itesha agaciro, kandi ikimwaro ntikimuvaho. 27Amagambo yumunyabuhanga amuteza imbere, kandi umuntu ushyira mu gaciro anyura a bategetsi. 28Uhinga imirima agira ikirundo cyingano, unyura abategetsi ababarirwa amakosa ye . 29Amaturo yamoko yose ahuma amaso yabanyabuhanga, agafunga umunwa wabo, ntibashobo re kugira uwo batonganya. 30Ubuhanga bwihishe numutungo utagaragara, byombi bimaze iki? 31Umuntu uhisha ubucucu bwe aruta uhisha ubuhanga bwe. Mwene Siraki 21 Guhunga icyaha 1Mwana wanjye se, waba waracumuye? Ntuzongere, ahubwo usabe imbabazi zibyaha wako ze. 2Jya uhunga icyaha nkuko uhunga inzoka, kuko nucyegera, kizakuruma; amenyo yacyo ni nkayintare acuza abantu ubuzima. 3Ubuhemu bwose, ni nkinkota ityaye impande zombi, kandi igikomere cyabwo nticyomo rwa. 4Ubwirasi no kwikuza bihombya umutungo, bityo rero inzu yumwirasi izarimbuka. 5Isengesho riva mu kanwa kumukene, Uhoraho araryumva, na we akamuha igisubizo bwa ngu. 6Uwanga guhanwa agenda mu nzira zumunyabyaha, ariko utinya Uhoraho yisubiraho mu mutima we. 7Indondogozi yigaragariza kure, ariko umunyabwenge amenya ko yayobye. 8Uwubakisha inzu ye feza zabandi, asa nurunda amabuye ateganyiriza imva ye. 9Ikoraniro ryibyigenge riba ari nkinkwi zumye, bose bazakongokera mu kibatsi cyumur iro. 10Inzira yabanyabyaha iratengeneje, nta buye ririmo, ariko amaherezo yayo ni mu n yenga yikuzimu. Umunyabuhanga nigicucu 11Ukurikiza itegeko, arwanya irari rye ribi, kandi gutinya Uhoraho bivamo ubuhan ga. 12Umuntu utazi ubwenge ntashobora kwigishwa, ariko hariho nubwenge bugusha mu gah inda. 13Ubumenyi bwumunyabuhanga ni nkamasumo adakama, kandi inama ze ni isoko yubuzima. 14Umutima wigicucu ni nkikibindi cyamenetse, nta bumenyi na buke buwugumamo. 15Iyo umunyabwenge yumvise ijambo ryuje ubuhanga, ararishima kandi akongeraho ir ye; nyamara iyo icyohe kiryumvise, kirarizinukwa, kikarijugunya inyuma yacyo. 16Amagambo yigicucu araremera nkumuzigo wumugenzi, ariko umunwa wumunyabwenge urangw a nineza.

17Imvugo yumunyabwenge iba ikenewe mu ikoraniro, namagambo ye, buri wese ayazirika na mu mutima we. 18Ubuhanga bwigicucu ni nkinzu yasenyutse, nubumenyi bwimburabwenge bukaba amahomvu. 19Igicucu cyibwira ko kwitonda ari ukwihambira amaguru, cyangwa kwizirika ikigan za cyiburyo. 20Igicucu iyo giseka, cyatura ijwi, ariko umunyabwenge akamwenyura yihoreye. 21Umuntu uteganya, ubwitonzi bumubera nkumutako wa zahabu akabwambara nkigitare ku kaboko kiburyo. 22Igicucu cyihutira kwiroha mu nzu, naho umuntu wiyubashye avunyishiriza kure. 23Umupfayongo ahengeza mu nzu akiri ku muryango, naho umuntu wiyubashye aba agum ye hanze. 24Kumviriza ku muryango ni uburere buke, kandi umuntu uzi ubwenge bimutera isoni . 25Umunwa windondogozi usukagura amagambo adahwitse, ariko abanyabwenge babanza ku yatekereza bitonze. 26Umutima wibicucu uba mu kanwa kabo, naho umunwa wabanyabuhanga ukaba mu mutima w abo. 27Iyo umugome avuma Sekibi, ni we ubwe uba yivuma. 28Inzimuzi irisebya ubwayo, ikiyangisha mu baturanyi. Mwene Siraki 22 Umunebwe 1Umunebwe asa nibuye bikuruseho, bose bamuha induru yo kumunnyega. 2Umunebwe asa nikirundo cyimyanda, umuteruye wese akunguta intoki. Abana babi 3Umugabo ubyaye umuhungu winjiji bimutera isoni, ariko iyo ari umukobwa ni we ubw e wisebya. 4Umukobwa wumunyamutima aronka umugabo, naho ushira isoni atera agahinda uwamubya ye. 5Umugore winshinzi akoza isoni se numugabo we, maze bombi bakamugaya. 6Imvugo itaziye igihe isa no kwigamba kuwapfushije, ariko umunyafu nigihano bihora ari isoko yubuhanga. Igicucu kigomba gufatwa gite? 9Kwigisha igicucu ni nko gusubiranya injyo, cyangwa gukangura uwazitswe nibitotsi . 10Uganira nigicucu aba avugana nusinziriye: Iyo barangije kiramubaza kiti Harya twavugaga iki? 11Jya uririra umupfu, aba yabuze urumuri burundu, jya uririra igicucu, kiba cyar abuze ubwenge. Uwapfuye jya umuririra buke, aba yabonye uburuhukiro, ariko kubaho kwigicucu, bir utwa no gupfa kikavaho. 12Kwiraburira uwapfuye bimara iminsi irindwi, ku gicucu numugomeramana bo, bimara iminsi yubuzima bwose. 13Ntukavugane menshi nigicucu, kandi ntukisunge umuntu winjiji. Uzamugendere kure, bizakurinda ingorane, bityo ntuzandura ngo wamwegereye. Uzamwirinde, uzaruhuka, kandi ubucucu bwe ntibuzagutera ingorane. 14Ni iki kiremera kurusha intosho? Izina ryacyo se ryaba irihe, atari ikiburabwenge. 15Umusenyi, umunyu nibyuma, bitwarika kurusha umuntu wigicucu. 16Ibiti bikoze igisenge cyinzu, nta bwo bitandukanywa numutingito wisi; ni kimwe num utima uzirikana umugambi wizwe neza, nta bwo uzaba ikigwari igihe nikigera. 17Umutima wishingikirije icyemezo cyukuri, usa nisima ivanze numusenyi ku rukuta ru nogereje. 18Nkuko inkingi ziteye hejuru yumusozi, zihungabanywa numuyaga, ni na ko umutima wik igwari utekereza amafuti, ugahungabanywa nubwoba ubwo ari bwo bwose. Ubucuti 19Utokoje ijisho, arivusha amarira, yakangara umutima ugahishura ibitekerezo bya wo. 20Uteye ibuye inyoni, arazirukana, uhemukiye incuti aba yishe umubano. 21Niba warageze incuti yawe inkota, ntukihebe, mushobora kwigorora.

22Niba waravuze incuti yawe nabi, ntukihebe, mushobora kuziyunga; ariko rero inc uti yose izaguhunga, niba uri umunyarugomo, umwirasi, inzimuzi cyangwa mariganya . 23Jya utera mugenzi wawe kukwizera akiri umukene, bityo, namara gutengamara, muz anezerwa hamwe. Naba ari mu gahinda, uzamugume iruhande, kugira ngo, igihe azahabwa umurage, naw e uzagabane. 24Umuriro wo mu ziko ubanzirizwa nubushyuhe numwotsi, kimwe nuko mbere yo kumena am araso, habanza ibitutsi. 25Sinaterwa isoni no kurengera incuti, kandi nzanga kuyihisha ngo itambona; 26bityo ningira ibyago ari yo biturutseho, uzabimenya wese azayirinda. Kuba maso 27Ni nde uzagenzura ururimi rwanjye, umunwa wanjye akawutoza kwitonda, kugira ng o bitambera impamvu yo gutsitara, nimvugo yanjye ikandoha? Mwene Siraki 23 1Uhoraho, mubyeyi kandi mutegeka wubuzima bwanjye, ntuntererane mu manjwe yumunwa wanjye, ntiwemere ko antera kuyoba. 2Ni nde uzagorora ibitekerezo byanjye, numutima wanjye akawutoza ubuhanga, kugira ngo ndatsimbarara ku mafuti yubujiji, cyangwa nkihanganira ibyaha byanjye, 3kugira ngo ibicumuro byanjye bitiyongera, ibyaha byanjye bikagwira, bityo nkagw a imbere yababisha, abanzi banjye bakampa urwamenyo? 4Uhoraho, mubyeyi kandi Mana yubuzima bwanjye, undinde kugira amaso arebana ubwir asi, 5kandi irari ryibintu uryigize kure yanjye. 6Singatwarwe nicyitwa ubusambanyi cyose, kandi ntukantererane mu byifuzo byanjye bibi. Kwitondera indahiro 7Bana banjye, nimwumve inyigisho yerekeye imvugo yanyu; uzayikurikiza nta bwo az akorwa nikimwaro. 8Umunyabyaha afatwa namagambo ye ubwe, usebanya numwirasi na bo bakagwa mu mutego wayo. 9Umunwa wawe, ntukawumenyereze indahiro, ntugahoze mu kanwa izina rya Nyirubutung ane! 10Koko rero, nkuko umukozi uhora agenzurwa atabura icyo akemangwaho, nudahwema kur ahira no kuvuga izina ryUhoraho ntashobora kubura icyaha. 11Umuntu ukunda kurahira, aba yuzuye uburiganya, kandi icyorezo gihora cyugarije inzu ye. Iyo atubahirije indahiro, icyaha kiramuhama, yayisuzugura, akaba acumuye kabiri; yaba yararahiye mu binyoma, ntazababarirwe; koko rero, inzu ye izahora yuzuyemo amakuba. Jya wirinda amagambo adakwiye 12Hari imvugo yagereranywa nurupfu, ntihazagire aho iboneka mu murage wa Yakobo! Ibyo byose bigomba kuba kure yabemera, ntibazivurugute mu byaha. 13Umunwa wawe ntukawumenyereze imvugo iteye isoni, kuko bene ayo magambo ajyana nicyaha. 14Ujye wibuka so na nyoko, nuba uri mu nteko yabakomeye, ejo utaziyibagirirwa imb ere yabo, ukagenza nkigicucu; bikakuviramo kwifuza kuba utaravutse, maze ukavuma umunsi wavutseho. 15Umuntu wamenyereye amagambo asebanya, nta na rimwe mu buzima bwe bwose azemera gukosorwa. Ibyaha byubusambanyi 16Hari amoko abiri yabantu bungikanya ibyaha, ubwa gatatu bugatera umujinya. 17Irari ryokera nkumuriro ugurumana, ntirizima ritaragera ku cyo ryaharaniraga. Umuntu utegeza umubiri we ubusambanyi, azabikomeza kugeza ubwo atwitswe numuriro. Umuntu ukunda iraha, ibiribwa byose biramuryohera, azatuza ari uko apfuye. 18Umuntu ucumuriye ku buriri bwe bwite, aribwira ngo Ni nde umbona? Umwijima uranyoroshe, ninkuta zirampishe, ko nta we umbona, naba ntinya iki? Umusumbabyose ntazibuka ibyaha byanjye. 19Amaso yabantu ni yo aba atinya, ntamenye ko amaso yUhoraho amurika incuro igihum

bi kurusha izuba, akabona imigenzereze yose yabantu, kandi agacengera amabanga ya bo yihishe. 20Mbere yuko ibintu byose biremwa, yari abizi, bikomeza bityo na nyuma yihangwa ry abyo. 21Uwo muntu azahanirwa mu mayira yumugi, afatirwe aho atakekaga. 22Ni na ko bizagendekera umugore uta umugabo we, akamuzanira umwana yabyaranye nu ndi. 23Mbere na mbere aba yasuzuguye itegeko ryUmusumbabyose, akongera agacumura ku mu gabo we, hanyuma akiyandavuriza mu busambanyi, maze akabyarana abana nabandi baga bo. 24Uwo mugore azaregwa mu ikoraniro, abana be bahanwe. 25Abana be ntibazashora imizi, kandi amashami ye ntazera imbuto. 26Bazasigara bamuvuma, kandi ikinegu cye cyoye gusibangana. 27Abazabaho nyuma ye, bazamenyeraho ko nta kiruta gutinya Uhoraho, kandi ko nta kiryoha kurusha kwita ku mategeko yUhoraho. Mwene Siraki 24 Igisingizo cyubuhanga 1Ubuhanga buvuga igisingizo cyabwo, bukivugira rwagati mu ikoraniro. 2Mu mbaga yUmusumbabyose bubumbura umunwa, maze imbere ya Nyirububasha bukisingiza , bugira buti: 3Jyewe nakomotse mu munwa wUmusumbabyose, maze nsendera ku isi nkumwuka. 4Jyewe, nashinze ihema ryanjye mu kirere, intebe yanjye yubwami yari mu nkingi yag acu. 5Jyewe jyenyine nazamutse ikirere cyijuru, kandi ntembera mu nyenga yikuzimu. 6Nategetse imivumba yo mu nyanja, ntegeka isi yose, namahanga yose, nibihugu byose . 7Muri ibyo byose nashatse aho nduhukira; ese natura mu mugabane wa nde? 8Nuko Umuremyi wa byose ampa itegeko, Uwandemye antegeka gushinga ihema ryanjye, arambwira ati Shinga ihema ryawe kwa Y akobo, uhabwe umugabane wawe muri Israheli. 9Yandemye mbere yibihe byose, kuva mu ntangiriro, kandi kugeza ubuziraherezo sinz areka kubaho. 10Naramukoreye imbere ye mu ihema ritagatifu, naje gutura ntyo muri Siyoni; 11ni na ko yampaye kuruhukira mu mugi winkundwakazi, none nkaba ntwara muri Yeruz alemu. 12Nashinze imizi mu muryango ufite ikuzo, mu mugabane wUhoraho, mu murage we. 13Narahakuriye nka sederi yo muri Libani, cyangwa umuzonobari wo ku misozi ya He rimoni. 14Nakuze nkumukindo wo muri Enigadi, cyangwa ibiti byi Yeriko bihunzeho indabo nzi za. Nakuze nkumuzeti utohagiye mu kibaya, nzamuka ngororotse nkigiti cyinturusu. 15Umubavu wanjye umeze nkuwibiti bihumura, nsakaza impumuro nziza nkiya manemane ya toranijwe, ndusha ibindi byose bihumura, iyo noshereje ububani mu Ihema. 16Jyewe nagabye amashami nkayigiti cyumushishi, kandi amashami yanjye yera ikuzo nis hema. 17Kimwe numuzabibu, nejeje imbuto zubugwaneza, kandi umusaruro wanjye ni ikuzo nubu kungu. 19Nimunsange mwebwe abanyifuza, muzahazwa nibyiza byanjye. 20Koko rero, kunyibuka biryohera kurusha ubuki, umurage wanjye ukaryoha kurusha umushongi wubuki. 21Abandiyeho bongera gusonza, kandi abanyoyeho bakongera kugira inyota. 22Unyumvira ntazagira ikimwaro, kandi abakora ibyo mbategetse, ntibazacumura. Ubuhanga nAmategeko 23Ibyo byose biri mu gitabo cyIsezerano ryImana Isumbabyose, ni ryo Tegeko Musa ya dusigiye, rikaba numurage mu miryango ya Yakobo. 25Ngiryo itegeko risakaza ubuhanga nkuruzi rwa Fisoni, cyangwa urwa Tigiri ku mwe ro wimbuto; 26rigasendereza ubwenge nkuruzi rwa Efurati, cyangwa Yorudani mu gihe cyisarura. 27Ritangaza inyigisho nkuruzi rwa Nili, cyangwa urwa Gihoni mu gihe cyisoroma. 28Uwazindutse ntiyarimenya ryose, nuwaje nyuma ntaramara kuricengera,

29kuko ibitekerezo byaryo birusha inyanja ubugari, numugambi waryo ukarusha inyen ga uburebure. Umugambi wumwanditsi 30Jyewe, ndi nkumuyoboro uturuka mu ruzi, ndi nkumugezi ngatemba ngana urwuri. 31Naravuze nti Nzavomerera ubusitani bwanjye, mvomere umurima wanjye; none dore um uyoboro wanjye wabaye uruzi, uruzi na rwo ruhinduka inyanja! 32Nzabengeranisha inyigisho umuseke ugikeba, nyikwize hose kugeza iyo gihera. 33Nzongera namamaze inyigisho nkuhanura, nyisigire ibisekuru bizaza. 34Murabona ko atari jye wivunikiye jyenyine, ahubwo nagokeye nabayishakashaka bos e. Mwene Siraki 25 Ibintu biboneye nibigayitse 1Hari ibintu bitatu umutima wanjye wifuza, bigashimisha Imana nabantu: ubwumvikan e mu bavandimwe, ubucuti mu baturanyi, numubano mwiza wumugabo numugore. 2Hari namoko atatu yabantu, umutima wanjye wazinutswe, nimibereho yabo ikantera umu jinya: abo ni umukene wumwirasi, umukire wumubeshyi, cyangwa umusaza wumusambanyi a kaba nigicucu. Ikamba ryabasaza 3Niba mu buto bwawe nta cyo wigeze uhunika, uzatunga iki mu busaza bwawe? 4Byizihira abasaza kumenya gushyira mu gaciro, nkuko abakuru na bo baberwa no gut anga inama! 5Mbega ukuntu ubuhanga bwizihiye abasaza, kimwe nubushishozi ninama ku banyamurava ! 6Ikamba ryabasaza, ni uko ari inararibonye, naho ishema ryabo, ni ugutinya Uhorah o. Ibintu icyenda bitera ubwuzu 7Hari ibintu icyenda ntekereza mu mutima wanjye, ngasanga biteye ubwuzu, icya cu mi na cyo reka nkivugishe ururimi rwanjye. Hahirwa umuntu ushimishwa nabana be, akanabona abanzi be barimbuka akiriho. 8Hahirwa umuntu ubana numugore wumutima, akaba ataracumura ku rurimi rwe, kandi nt abe yaragaragiye udakwiye kumuhaka! 9Hahirwa umuntu waronse ubwitonzi, akanabugeza ku bafite amatwi amwumva! 10Uwaronse ubuhanga aba akomeye! Ariko ntaba asumba utinya Uhoraho. 11Gutinya Uhoraho bisumba byose, none se ubyibandaho, wamunganya nde? Umugore gito 13Ibikomere byose birihanganirwa, uretse ibyo ku mutima! Ubugome bwose burihanganirwa, uretse ubwumugore! 14Ibyago byose birihanganirwa, uretse ibivuye ku banzi! Akarengane kose karihanganirwa, uretse agatewe numwanzi. 15Nta bumara bukara kurusha ubwinzoka, nta numujinya mubi kurenza uwumugore. 16Nahitamo guturana nintare cyangwa inzoka nini, aho kubana numugore gito. 17Ubugome bwumugore bumuhindura isura, akijima agasa nikirura. 18Umugabo we yicarana na bagenzi be, akaboroga ndetse atabishaka. 19Uburyarya bwose buba budakabije ugereranije nubwumugore; amagorwa yumunyabyaha ar akamuhama. 20Umugore windondogozi avuna umugabo utuza, uko umusozi wurusenyi unyereza umusaza . 21Ntuzashukwe nuburanga bwumugore, ntihazagire numwe ukurarura. 22Iyo umugore ari we utegeka umugabo, usanga biteye umujinya, ishozi nikimwaro cy inshi. 23Umugore gito ashavuza umutima, akawukomeretsa, kandi akawutera gusuherwa; umug ore udashakira umugabo we amahoro amumaramo imbaraga, akamuca intege. 24Icyaha cyatangiranye numugore, kandi ni we waduteye kuzapfa twese. 25Uko wima amazi aho yamenera uzabe ari ko wangira umugore kurondogora. 26Natitwara uko ubishaka, muzatandukane, umusende. Mwene Siraki 26 Umugore wumutima nuwicyomanzi 1Hahirwa umugabo ubana numugore wumutima, iminsi yari kuzamara izikuba kabiri. 2Umugore wumunyamwete ashimisha umugabo we, imyaka yubuzima bwe yose, azayirangiza

mu mahoro. 3Umugore wumutima ni umugabane utagereranywa, maze ukagabirwa utinya Uhoraho. 4Baba bakize cyangwa bakennye, umutima wabo uhora ukeye, maze igihe cyose uruhan ga rwabo rugahora rwishimye. 5Hari ibintu bitatu umutima wanjye utinya, kandi icya kane, kikankangaranya bita vugwa. Hari igisebyo gikwira umugi nimbaga yivumbagatanyije, hakaba no kuvuga undi ibiny oma, ibyo byose bivunana kurusha urupfu! 6Nyamara ariko, umugore wagiriye undi ishyari, ashengura umutima wumugabo we, mbe se nkaho yapfushije umuntu, kandi ibyo byose, ni ibyago biterwa nururimi! 7Umugore gito asa nikimasa cyivumbuye umuzigo, umwibandaho asa nupfumbata manyenga . 8Umugore wumusinzi ni agateramujinya, ntashobora guhisha iryo shyano. 9Ubushizi bwisoni bugaragarira ku bigohe no mu maso, ni byo biranga umugore wicyom anzi. 10Umukobwa ushamaduka, jya umurinda ukomeje, ejo atazabura igitsure, akagendanir a ko. 11Jya wirinda kurangamira amaso ashira isoni, kandi ntugatangare nagukururira mu kibi. 12Nkuko umugenzi wanyotewe yasama, akanywa amazi abonye yose, icyomanzi na cyo ah o gisanze ihema kirahicara, kugira ngo kihakirire abahisi nabagenzi. 13Ineza yumugore inyura umugabo we, nubushishozi bwe bukamwongerera imbaraga. 14Umugore utuza aba ari ingabire yUhoraho, kandi uwarezwe neza nta we wamugereran ya. 15Umugore utiyandarika arangwa nineza ihebuje, kandi nta munzani wapimirwaho umut ima utararikira. 16Nkuko izuba rirasira ku misozi yUhoraho, ni na ko uburanga bwumugore butaka inzu iteguye neza. 17Nkuko itara rimurikira ku kinyarumuri gitagatifu, ni na ko amaso abengeranira k u mubiri uteye neza. 18Nkuko inkingi za zahabu ziteye ku mfatiro za feza, ni na ko amaguru meza aterey e ku dutsinsino dukomeye. Ibintu bishavuza 28Hari ibintu bibiri bishavuza umutima wanjye, nikindi cya gatatu kintera umujiny a: ni umuntu wintwari usazana ubutindi, nabanyabwenge basuzugurwa; hakaba nuhunga u butungane akagana icyaha, uwo nyine Uhoraho amuteganyirije kumwicisha inkota. Ingorane zubucuruzi 29Umucuruzi yirinda icyaha bimugoye, bene uwo muntu ntashobora kubaho adacumura. Mwene Siraki 27 1Benshi bacumura kubera irari ryinyungu, kandi ushaka gukira ahunza amaso. 2Nkuko urumambo rwinjirira hagati yaho amabuye ahurira, ni na ko icyaha kinugika h agati yo kugura no kugurisha. 3Udashishikarira gutinya Uhoraho, inzu ye izarindimuka bidatinze. Ijambo ni ryo risuzuma umuntu 4Iyo umuntu amaze kuvuga, amafuti ye arigaragaza, mbese nkuko iyo bamaze kugosora , hasigara incenshu. 5Icyokezo gisuzuma ibibindi byumubumbyi; nikigeragezo cyumuntu kiba mu biganiro bye . 6Imbuto zigiti zigaragaza umurima giteyemo, nijambo rihishura ibitekerezo byumutima wumuntu. 7Ntukagire uwo urata mbere yuko avuga, kuko ari ho abantu basuzumirwa. Gushakashaka ubutungane 8Nukurikirana ubutungane uzabugeraho, maze ubwambare nkigishura cyikuzo. 9Inyoni zibana nizo zihuje ubwoko, nukuri kukagana abagukurikiza. 10Uko intare irereka umuhigo wayo, ni ko nicyaha kigenzereza abatunzwe nuburiganya . Ikiganiro cyibicucu 11Amagambo yumuntu ukunda Uhoraho ahoramo ubuhanga, ariko igicucu gihora gihindag urika nkukwezi.

12Hagati yimburabwenge, ntukahamare igihe, ahubwo jya utindana nabantu bashyira mu gaciro. 13Ikiganiro cyibicucu gitera ishozi, nibitwenge byabo biba bigamije amaraha yicyaha . 14Amagambo yutukana yorosora umusatsi ku mutwe, maze yatangira intonganya, bose b akipfuka mu matwi. 15Intonganya zabirasi zisesa amaraso, no kumva ibitutsi byabo bikamena amatwi. Kumena ibanga byica ubucuti 16Umena ibanga yiyima icyizere, ntiyongere kugira incuti yinkoramutima. 17Kunda incuti yawe, uyibere indahemuka, ariko nuyimenera ibanga, ntukayiruke in yuma. 18Nkuko bica umuntu bakamuhwanya, ni ko nawe uzaba utsembye isano na mugenzi wawe . 19Nkuko umuntu areka inyoni yari afashe mu kiganza ikaguruka, nawe waretse mugenz i wawe aragenda, ntuzamushyikira. 20Ntuzirirwe umushakashaka kuko yageze kure cyane, yarahunze nkimpara irokotse um utego! 21Mu byukuri igikomere kirapfukwa, abantu batukana bakigorora, ariko uwamennye ib anga ntagira igaruriro. Uburyarya 22Uwica ijisho aba agambiriye ikibi, kandi nta washobora kukimubuza. 23Iyo muri kumwe akubwira agushyeshyenga, namagambo yawe akayatangarira; ariko wa kwerekera irya agahindura imvugo, imvugo yawe akayihinduramo umutego. 24Ibyo nanga ni byinshi, ariko nta cyarusha uwo, kandi Uhoraho na we aramwanga. Umuntu ahanirwa icyo yakoze 25Uteye ibuye mu kirere aba ariteye ku mutwe we, kandi ubugome bufata ubugiriwe nubugize. 26Ucukura urwobo azarugwamo, naho utega umutego uzamufata. 27Ugira nabi, inabi izamwokama, kandi ntazamenya naho iturutse. 28Kunnyegana no gutuka abandi, ni ibyumwirasi, ariko igihano kiramwubikiye nkintar e. 29Abashimishwa nuko abakunda Uhoraho bayobye, bazagwa mu mutego, kandi ububabare buzabazahaza mbere yo gupfa. Inzika 30Inzika numujinya, na byo ni ibintu biteye ishozi, kandi umunyabyaha aba yarabiz obereyemo. Mwene Siraki 28 1Uwihorera ku bandi, Uhoraho na we azamwihoreraho, kuko ibyaha byose abibara yit onze. 2Jya ubabarira mugenzi wawe ibicumuro bye, bityo nusenga, nibyaha byawe bizahanag urwa. 3Umuntu urakarira undi akaritsira, yasaba ate Uhoraho ngo amurokore? 4Bite se? Yaba atababarira mugenzi we, kandi agatakambira Uhoraho kubera ibyaha bye! 5We ubwe, ko agira inzika, kandi ari umubiri ashoreye, ni nde wamubabarira ibyah a bye? 6Jya wibuka amaherezo ya byose, maze ureke kwangana; ubwo ugenewe kuzapfa no kub ora, ubahiriza amategeko. 7Jya wibuka amategeko, woye kugirira inzika mugenzi wawe, wibuke isezerano ryUmus umbabyose, wange ubuhemu. Intonganya 8Jya wirinda intonganya, bizatuma udacumura kenshi, ubise umunyamujinya ukurura intonganya. 9Umunyabyaha atera impagarara mu ncuti, agateza amakimbirane mu biberagaho mu ma horo. 10Umuriro wakishwa ninkwi ziwurimo, intonganya na zo zigakururwa no kutamenya kwi garura; uburakari bwumuntu bukurikiza imbaraga ze, kandi uko akize, ni ko arushah o kurakara. 11Impagarara zihutiyeho ziteza inkongi, intonganya zihubukiwe zimena amaraso.

12Iyo uhushye igishirira kiraka, wagiciraho kikazima: byombi kandi biba bikozwe numunwa wawe. Ingaruka zururimi rubi 13Ari indondogozi, ari nindyarya, mubavume, kuko batsembye benshi biberagaho mu m ahoro. 14Akarimi kindyarya kagushije benshi, kabatatanyiriza mu mahanga menshi, kashenye imigi ikomeye, karundura namazu yibikomerezwa. 15Akarimi kindyarya kasendesheje abagore bumutima, kabatesha ibyo babaga bavunikiy e. 16Ukishinga, ntaba akiruhutse ukundi, ntashobora kubaho mu mahoro. 17Inkoni itera igikomere, ariko ururimi rushengura amagufa. 18Benshi bashiriye ku bugi bwinkota, ariko ni bo bake ku bazize ururimi. 19Hahirwa urugendera kure, akaba ataraterwa inkeke na rwo, atarikorera umuzigo w arwo, cyangwa ngo aboherwe mu ngoyi zarwo, 20kuko umuzigo warwo uremera nkicyuma, naho ingoyi zarwo zigakomera nkumuringa. 21Ururimi rwica nabi, rurutwa ninyenga yikuzimu. 22Nyamara nta cyo ruzatwara abakunda Uhoraho, nta bwo bazatwikwa numuriro warwo. 23Abataye Uhoraho bo bazawugwamo, ubagurumanemo ubutazima; ruzabashumurizwa nkint are, rubice urwagashinyaguro nkingwe. 24Itegereze, uzitize amahwa isambu yawe, ubike neza feza na zahabu byawe, 25maze amagambo yawe uyashakire igipimo numunzani, kandi umunwa wawe uwutereho ur ugi ningufuri. 26Ujye witonda ururimi rutazagutera gucumura, ukavaho ugwa mu maboko yabaguhigira . Mwene Siraki 29 Inguzanyo 1Uguriza mugenzi we aba ari umunyampuhwe, kandi umuteye inkunga aba akurikije am ategeko. 2Jya uguriza mugenzi wawe igihe abikeneye, kandi nawe wishyure mu gihe cyagenwe. 3Jya ukomera ku ijambo ryawe, woye kwivuguruza, bityo, igihe cyose uzabona icyo ukeneye. 4Benshi bibwira ko ibyo bagurijwe ari nkibitorano, bigatuma batera ingorane ababa fashije. 5Iyo nta cyo araguha, mugenzi wawe uramuhobera, ukamuvugisha witonze kubera feza ye; ariko igihe cyo kumugarurira ibye cyagera, ukazarira, ukamwishyura amagambo yishavu, umuganyira ko wagize ibyago. 6Niyo waba utunze byinshi, uwakugurije nunamwishyura icya kabiri cyumwenda wari um urimo, yashobora kuvuga ko agize Imana. Naho nubura ubwishyu uzaba unyereje umutungo we, abe yikururiye umwanzi nta mpam vu, umwitura imivumo nibitutsi, kandi aho kubahana, muzasuzugurana. 7Benshi banga kuguriza abandi, atari ubugome, ahubwo ari ugutinya guhemukirwa. Imfashanyo zabakene 8Ariko rero, ujye witondera umukene, ntugatindiganye igihe cyo kumufasha. 9Ujye ukurikiza amategeko, utabare umukene, kandi kuko akennye, ntukamwirukane a mara masa. 10Feza yawe, yifashishe umuvandimwe cyangwa incuti, itazagwira ingese mu nsi yibu ye, igapfa ubusa. 11Jya ukoresha ibyawe ukurikije amategeko yUmusumbabyose, bizakubyarira inyungu i ruta zahabu! 12Mu bigega byawe, ujye ubikamo imfashanyo zabakene, ni zo zizakurinda ibyago byo se 13kurusha ingabo nini cyangwa icumu riremereye; umwanzi nagutera zizakurwanirira . Kwishingira 14Umugiraneza yishingira mugenzi we, ariko utakigira isoni, aramutererana. 15Ntukibagirwe ineza yukwishingiye, kuko aba yaragutangiye ubuzima bwe. 16Umunyabyaha asesagura ibyo akesha uwamwishingiye, uwumutima udashima yirengagiz a uwamugobotse. 17Kwishingira abandi byahombeje abakire benshi, birabahungabanya nkumuvumba wo mu

nyanja; 18byatumye ibikomerezwa byinshi bihunga, bijya kubuyera mu bihugu byamahanga. 19Umunyabyaha wiyemeje kwishingira abandi, ariko agamije inyungu, azacirwa uruba nza yihamagariye. 20Ujye ufasha mugenzi wawe uko wishoboye, kandi nawe ubwawe witonde, utazisiga i heruheru. Ba iwawe aho gusembera 21Icya ngombwa mu buzima, ni amazi numugati, hamwe numwambaro ninzu yo kwikingamo. 22Kubaho gikene mu kazu kibyatsi kawe, biruta kudamararira iwabandi. 23Jya wishimira bike cyangwa byinshi byawe, bityo nta we uzagusuzugura ko ubeshe jweho nabandi. 24Kuva mu nzu ujya mu yindi biteye agahinda! Aho ugiye kuraraguza, ntuhagira ijambo. 25Ugucumbikiye, umuhereza ibyo kurya no kunywa, ukabigayirwa, ndetse ukumva namag ambo agusebya, ngo 26Ngwino, wa mwage we, utegure ameza, kandi niba hari ibyo kurya, umpe nirire! 27Hoshi, wa mwage we, bisa abakurusha icyubahiro; umuvandimwe wanjye yaje kunsur a, nkeneye iyi nzu. 28Ngibyo ibintu bibabaza umuntu uzi guteganya: gucyurirwa ubusembere no guterwa inkeke numwishyuza. Mwene Siraki 30 Uburere bwabana 1Ukunda umwana we amucishaho umunyafu, kugira ngo amaherezo azamwishimire. 2Urera neza umwana we abibonamo inyungu, bikamutera ishema muri bagenzi be. 3Uwigisha umwana we, atera umwanzi ishyari, yagera mu ncuti ze akanezerwa. 4Niyo se wumwana yapfa, ntaba agiye uruhenu, kuko aba asize imbuto basa. 5Iyo akiriho, ashimishwa no kumubona, maze yapfa ntajyane agahinda. 6Aba asigiye abanzi be uzamuhorera, naho abakunzi basigaranye uzabitura ineza. 7Utetesha umwana we, azamupfuka ibikomere, kandi uko amwumvise ataka, asuhuze um utima. 8Ifarasi yananiranye, ntiyumvira, numwana batereye iyo, aba umunyagasuzuguro. 9Nutetesha umwana wawe, azaguhindisha umushyitsi, nukina na we, azagutera agahin da. 10Ntugasekane na we, hato mutazashavurana, bikakuviramo guhekenya amenyo. 11Ntukamureke ngo yigenge akiri muto, 12uzamugorore akiri umwana, hato atazanangira umutima, akagusuzugura. 13Jya uhana umwana wawe kandi umurere neza, ejo atazagushingana ijosi. Ubuzima buzira umuze 14Umukene ufite ubuzima buzira umuze kandi ukomeye, aruta umukire washegeshwe um ubiri wose. 15Amagara mazima aruta zahabu iyo ari yo yose, kandi umubiri ukomeye uruta umutu ngo nyamwinshi. 16Nta bukire buruta ubuzima bwumubiri, nta nibyishimo bisumba ibyumutima. 17Gupfa ukavaho biruta guhora uganya, niruhuko ridashira rikaruta kurwara idakira . 18Gutereka ibiribwa hejuru yimva, ni nko kugerageza gutamika uwabumbye umunwa. 19Ituro rihawe ikigirwamana riba rimaze iki, kandi kitarya ntikinahumurirwe? Numuntu ukurikiranywe nUhoraho, ni ko ameze, 20abonesha amaso ye akaganyira, nkuko ikimara gipfumbase inkumi gisuhuza umutima. Ibyishimo byumutima 21Umutima wawe ntukawutere agahinda, cyangwa ngo wibabaze ubwawe mu bitekerezo. 22Ibyishimo byumutima, ni bwo buzima bwumuntu, kandi umunezero ni wo umutera kuram ba. 23Umutima wawe ujye uwitaho, uwurinde gushavura, ugendere kure agahinda; koko re ro agahinda kivuganye benshi, kandi nta cyo kamaze. 24Ishyari nuburakari bitera gukenyuka, nimpungenge zigatuma umuntu asaza imburagih e. 25Ibyishimo byumutima bituma umuntu aryoherwa, kandi ibyo ariye byose bikamunyura .

Mwene Siraki 31 Inyungu yubukire ningaruka mbi zabwo 1Ibitotsi bike biterwa nubukungu bushegesha umubiri, kandi impungenge zigendana nu bukire zibuza gusinzira. 2Inkeke yo gushaka kwirwanaho ibuza kugoheka, nindwara yigikatu ibuza gusinzira. 3Umukire aharanira kurunda umutungo, mu gihe cyo kuruhuka akanezezwa namaraha. 4Umukene aharanira gushakashaka icyamutunga, hanyuma yaruhuka, ubutindi bukamwok ama. 5Ukunda zahabu ntazitwa intungane, kandi ukurikiranye inyungu, izamuyobya. 6Benshi zahabu ni yo yabateye kurimbuka, mbese bari kubihonoka bate? 7Koko rero, zahabu ni umutego ku bayirarukira, ukanafata abibicucu bose. 8Hahirwa umukire bazasanga ari indakemwa, kandi akaba atiruka inyuma ya zahabu! 9Yaba se ari nde, ngo tumurate? kuko yakoze ibitangaza mu muryango we. 10Uwageragejwe atyo agatsinda, bizamubera impamvu yo gukuzwa; yashoboraga gucumu ra, ntiyabikora, no kugira nabi, arabireka. 11Umutungo we uzakomera usagambe, nimbaga yose irate ineza ye. Kwifata mu birori uko bikwiye 12Niba wicaye ku meza yigikomerezwa, uzirinde kubumbura umunwa, ntuzavuge ngo Mbeg a ibiryo biri hano! 13Wibuke ko ari icyaha kugira ijisho rirangwa nirari ryibintu. Mu byaremwe, ikirusha ijisho ububi ni iki? Ni yo mpamvu ripfa kurizwa nubusa. 14Aho uwagutumiye areba, ntukahageze ikiganza, kandi uzirinde kugonganira na we ku isahani. 15Uragenzereze abo muri kumwe nkuko na we wabyifuza, kandi utekereze mu byo ukora byose. 16Ujye urya gipfura ibyo baguhaye, kandi wirinde kuvundanya, byagutera icyangiro . 17Uzarangize mbere, werekane uburere bwiza, kandi ntukabe indahaga ngo bumirwe. 18Nuba wicaranye nabandi benshi, ntukabanze gukora mu biryo. 19Umuntu warezwe neza ntagombera byinshi, niyo aryamye ntarara abuya. 20Kurya mu rugero, bituma umuntu asinzira neza, yanabyuka mu gitondo akumva akom eye; naho kubabazwa nibitotsi bike, ibirutsi, nimisonga: ngibyo ibihembo byindahaga . 21Niba bakurishije ku gahato, haguruka, ujye kure uruke, bizakorohereza ububabar e. 22Tega amatwi, mwana wanjye, ntukansuzugure, maze akari kera uzumve ibyo nkubwir a. Mu byo ukora byose, ujye ushyiraho umwete, bityo nta ndwara izagutera. 23Ukunda gutumira abantu, benshi baramuramya, kandi ibyiza byinshi bamuvugaho, b iba ari ukuri. 24Naho uzwiho ko agungumiriza, mu mugi baramwinubira, kandi ubugugu bamuvugaho b uba ari bwo. Ibyiza bya divayi ningaruka mbi zayo 25Ntukavuge ko divayi nta cyo yagutwara, kuko divayi yishe benshi. 26Iziko rishegesha icyuma mu bushyuhe bwaryo, ni na ko divayi igenzereza abasind a bakirata. 27Divayi ni ubuzima ku muntu, iyo uyinyoye mu rugero. Ubuzima bumariye iki umuntu utagira divayi? Kandi yararemewe gushimisha abantu! 28Divayi unywereye mu gihe ukayihaga, inezeza umutima. 29Divayi wanyoye ukarenza urugero, kubera intego cyangwa ushotorana, igushengura umutima. 30Ubusinzi bwongera umujinya wigicucu, kugeza ubwo gikoze ishyano, bugabanya imba raga, bugakurura inguma. 31Niba mu birori mwanyweye divayi cyane, ntugatonganye mugenzi wawe, ntuzamusuzu gurire ko yanezerewe, ntuzamubwire amagambo amutoneka, cyangwa ngo umuhungabanye umwishyuza. Mwene Siraki 32 Wakwifata ute mu birori?

1Niba ari wowe bashinze kuyobora ibirori, ntukikuze; mu bandi, uzabe nkumwe muri bo, ubiteho, ahasigaye wicare. 2Nurangiza umurimo wari ushinzwe, uzegere ameza kugira ngo wishime hamwe na bo, banagushimire umurimo washoje neza. 3Vuga wowe, musaza, kuko bikubereye, ariko ubigire ku rugero, kandi uhe umwanya nindirimbo. 4Niba hari ijambo muriho mwumva, ntukaricemo, kandi ntugahugukire kuvuga igihe k itari cyo. 5Urufaya rwindirimbo mu birori banywamo divayi ni nkibuye ryagaciro riri ku mutako wa zahabu. 6Indirimbo inyuze amatwi iherekeje uburyohe bwa divayi, isa nibuye ryindobanure ri ri ku mpeta ya zahabu. 7Musore, nibaguha ijambo nawe uzavuge, usubize incuro ebyiri nibakubaza. 8Jya uvunagura amagambo yawe, uvuge byinshi muri make. Ujye wifata nkuzi byinshi, ariko akamenya no guceceka. 9Nuba uri kumwe nabakomeye, ntukireshyeshye na bo, kandi undi nafata ijambo, wowe wirinde kuvuga. 10Nkuko umurabyo ubanziriza inkuba, numuntu wiyoroshya baramushimagiza, ataragira nicyo avuga. 11Igihe nikigera, ujye uhaguruka, ntukazarire, wihutire gutaha, kandi ntuzerere. 12Imuhira, ujye wishimisha ukore ikikunyuze, ariko woye gucumura mu magambo yubwi rasi. 13Kandi ibyo byose, ubishimire Uwakuremye, akaguhundagazaho ibyiza bye. Gutinya Uhoraho 14Utinya Uhoraho yakira inyigisho ze, kandi abamushakashaka rikirasa, bamuronkah o ubutoni. 15Ukurikiza itegeko, riramunyura, naho uriganya, rikamubera impamvu yo kugwa. 16Abatinya Uhoraho bazaronka ubutungane, maze ibikorwa byabo byiza, bibengerane nkurumuri. 17Umunyabyaha ntiyemera guhanwa, kandi ahora afite impamvu ziberanye nicyo we ash aka. 18Umuntu wumujyanama ntasiba gutekereza, umugome numwirasi bo nta cyo bakangwa. 19Ntukagire icyo ukora nta nama, bityo ntuzicuza ibikorwa byawe. 20Ntukagende mu nzira yimikuku, bityo ntuzatsitara ku mabuye. 21Ntukiringire inzira iharuye neza, 22kandi witondere nabana bawe. 23Mu byo ukora byose, ujye ukurikiza umutimanama wawe, kuko ari wo utuma wubahir iza amategeko. 24Uwemera itegeko yita ku mabwiriza yaryo, uwiringira Uhoraho, nta kibi kizamuba ho. Mwene Siraki 33 1Utinya Uhoraho, nta cyago kimutera, niyo ikigeragezo cyaza yarokoka. 2Uwanga itegeko ntaba ari umunyabuhanga, naho urikurikiza aryarya ameze nkubwato mu muhengeri. 3Umuntu uzi ubwenge yizera itegeko, mbese nkuko yakwizera igisubizo ahawe namabuye yubufindo. 4Jya utegura amagambo yawe, bazakumva, ukoranye ubumenyi bwawe, maze usubize. 5Umutima wigicucu uteye nkuruziga, kimwe na rwo uhora uzenguruka. 6Incuti innyegana imeze nkifarasi yingabo ikoba ushaka kuyurira wese. Uhoraho ni we ugenga imibereho yabantu 7Ni kuki umunsi urusha undi urumuri, kandi urumuri rwiminsi yose ruva ku zuba? 8Ubuhanga bwUhoraho ni bwo bwayitandukanije, busobanura ibihe byumwaka niminsi miku ru ibiranga; 9imwe yarayamamaje, arayitagatifuza, indi ayishyira mu mubare wiminsi isanzwe. 10Abantu bose bavuye mu gitaka, kandi Adamu yaremeshejwe ibumba. 11Uhoraho yabavanguye akoresheje ubuhanga bwe bwinshi, anabanyuza inzira zinyura nye: 12bamwe muri bo, abaha umugisha, arabakuza, arabatagatifuza, abagira ibyegera by e, abandi arabavuma, abacisha bugufi, abakura mu mwanya barimo.

13Nkuko ibumba riba riri mu kiganza cyumubumbyi, akarikoresha uko yishakiye, nabant u bari mu kiganza cyUwabaremye, maze akabahemba akurikije ubutabera bwe. 14Ikibi giteganye nicyiza, nurupfu ruteganye nubuzima, numuntu ukunda Uhoraho aba at eganye numunyabyaha. 15Wiyumvishe ko nibikorwa byUmusumbabyose ari ko biteye, birabangikanye bibiri bib iri, kimwe kikajyana nikindi. Umugambi wumwanditsi 16Jyewe naje nyuma, ndashishoza nkumuntu uhumba nyuma yisarura. 17Umugisha wUhoraho watumye nza bwangu, nuko ngenza nkumusaruzi nuzuza umuvure. 18Mwemere ko atari jye jyenyine wigokeraga, ahubwo naruhiye abashakashaka inyigi sho bose. 19Nimunyumve rero, bakuru bumuryango, namwe batware bikoraniro, nimuntege amatwi! Ntuzatagaguze umutungo wawe utarapfa 20Yaba umwana cyangwa umugore, yaba umuvandimwe cyangwa incuti, ntuzagire uwo we merera ko agutegeka ukiriho, kandi ntuzagabire umutungo wawe undi muntu, kuko wo ngeye kubikenera, wagomba kumwinginga. 21Nuba ukiriho, ukaba ugihumeka, ntuzagire uwo wemerera kuguhaka, 22kuko ikiruta ari uko abana bawe bagutakambira, aho kugira ngo wowe ubategere i biganza ubasaba. 23Ibyawe byose ujye ubitunganya uko ubishaka, kandi wirinde icyagusebya. 24Umunsi wawe niwegereza, mbese wenda gupfa, uzabibaheho umurage. Uko abacakara bagomba gufatwa 25Indogobe ihabwa ubwatsi, igakubitwa, igatwara imizigo, umugaragu ahabwa umugat i, agakosorwa kandi agakora. 26Jya ukoresha umucakara wawe, maze uruhuke; niyirirwa anebwa, azashaka kwigenga . 27Ingoyi nibiziriko bitsikamira ijosi, numugaragu wumugome akwiye inkoni nibiboko. 28Jya umuhatira gukora, atazaba imburamukoro, kuko kubura umukoro byigisha ibyah a byinshi; 29jya umuha akazi kaberanye na we, niyanga kumvira umubohe amaguru. 30Nyamara ntukagire uwo urengereza urugero, kandi ntuzagire icyo ukora umurengan ya. 31Niba utunze umugaragu, ajye amera nkawe ubwawe, kuko uba waramugabanye wese nam araso ye. 32Niba utunze umugaragu, jya umufata nkumuvandimwe, kuko uba umukeneye mbese nkaw e ubwawe. 33Wamara se kumutoteza, akaguhunga, wamushakira mu zihe nzira? Mwene Siraki 34 Amahomvu yinzozi 1Umuntu wigicucu yizera ibinyoma nibintu bitazabaho, kandi inzozi zitera abapfayon go kwiyemera. 2Kwiringira inzozi, ni nko gushaka gufata igicu, cyangwa kwiruka inyuma yumuyaga. 3Indorerwamo ninzozi bifite icyo bihuriraho: uruhanga ubonamo ni ishusho, si umun tu nyakuri. 4Mu kintu cyanduye havamo igisukuye gute, cyangwa se ikinyoma cyabyara ukuri git e? 5Kuragura, gucuragura ninzozi, ni ibintu byamahomvu, bimeze nkibitekerezo byumugore uri ku nda. 6Keretse Umusumbabyose naramuka agusuye mu nzozi, naho ubundi ntukaziteho, 7kuko inzozi zaroshye benshi, baragwa kubera kuziringira. 8Itegeko rigomba gukurikizwa nta kinyoma, kandi ubuhanga bwuzuye buba mu budahem uka. Akamaro kingendo 9Umuntu wagenze aba yarize byinshi, kandi inararibonye ivuga ibyo izi. 10Utarageragezwa aba azi ibintu bike, ariko uwagenze aba yuzuye ubushobozi. 11Nabonye byinshi mu ngendo zanjye, nsobanukirwa nibiruta ibyo nshobora kuvuga. 12Kenshi naguye mu makuba yampitana, ngakizwa nuko nzi ibintu nibindi. Uhoraho arinda abamutinya bakamukunda 13Abatinya Uhoraho bazaramba, kuko amizero yabo aba ashingiye ku Ubakiza.

14Utinya Uhoraho nta cyo yikanga, ntahinda umushyitsi, kuko Imana ari yo mizero ye. 15Hahirwa umutima wumuntu utinya Uhoraho! None se si we uba wishingikirijeho akawushyigikira? 16Amaso yUhoraho ahora ayahanze abamukunda, akababera umurinzi ukomeye ninkingi it ajegajega; ahosha inkubi yumuyaga nizuba ryamanywa yihangu, abakiza imitego, akanaba buza guhanuka. 17Ni we ukangura umutima, akamurikira amaso, aravura, agatanga ubuzima numugisha. Ibikorwa binyura Umusumbabyose 18Utuye igitambo cyibyibano aba atanze ituro ritakirwa, kandi amaturo yindakoreka ntashimisha. 19Umusumbabyose ntanyurwa namaturo yabamwanga, kandi ntababarira ibyaha akurikije umubare wibyishwe. 20Utuye igitambo yanyaze mu mukumbi wabakene, aba yiciye umwana mu maso ya se. 21Akagati kabakene ni ko kabatunze, ukabanyaze aba ari umwicanyi. 22Unyaze mugenzi we ikimutunga, aba amwishe, naho uwima umukozi igihembo cye, ab a amennye amaraso. 23Umwe arubaka undi agasenya, ariko se bombi baba bungutse iki uretse umuruho? 24Umwe arasenga, undi akavuma, ubwo se Umutegetsi azumva ijwi rya nde? 25Uwiyuhagira amaze gukora intumbi, akongera akayikora, ubwo aba yiyuhagiriye ik i? 26Ni kimwe numuntu usiba kurya kubera ibyaha bye, hanyuma akongera agacumura, ubw o se ni nde uzumva isengesho rye? Kuba yaricishije bugufi se, byamwunguye iki? Mwene Siraki 35 1Uwubahirije itegeko aba atanze amaturo menshi, ukurikije amabwiriza aba atuye i gitambo cyubuhoro, 2uwagiriye undi neza aba atanze ituro ryifu yinono, kandi ufashije abakene, aba at uye igitambo cyo gushimira. 3Igishimisha Uhoraho ni ukwamagana icyaha, kandi kwanga akarengane, ni nkigitambo cyo kwicuza. 4Ntuzahinguke imbere yUhoraho imbokoboko, ahubwo ayo maturo yose jya uyatanga kub era itegeko. 5Ibinure byitungo ryintungane bibobeza urutambiro, nimpumuro yaryo ikagera ku Umusu mbabyose. 6Igitambo cyintungane kirakirwa, kandi kigahora ari urwibutso rutazibagirana. 7Ujye ukuza Uhoraho numutima ukeye, kandi ntugatsimbarare ku muganura wibyo wejeje . 8Ibyo utanga byose bijye birangwa numucyo, kandi uturane ibyishimo kimwe cya cumi cyibyo utunze. 9Jya uha Uhoraho ukurikije uko na we yaguhaye, ubikorane umutima ukeye, uko wifi te, 10kuko Uhoraho azakwitura, akabikwishyura ukubye karindwi. 11Ntukagire ibyo utanga ugamije gushukana, ntiyabyakira, kandi ntukishingikirize igitambo cyuburiganya. 12Koko rero, Uhoraho ni umucamanza, nta bwo areba umuntu, 13nta we yihanganira arenganya umukene, kandi yumva isengesho ryurengana. 14Ntiyirengagiza amaganya yimfubyi, cyangwa ayumupfakazi umutakambiye. 15Amarira yumupfakazi se ntatemba ku matama ye, kandi induru ye ntiba irega umute ye kurira? Ububasha bwisengesho 16Ukorera Uhoraho uko abishaka, arashimwa, kandi isengesho rye rigera mu bushori shori bwijuru. 17Isengesho ryuwicisha bugufi ricengera mu bicu, ntarihwemera kugeza ubwo rigera mu ijuru; 18ntashirwa atari uko Uhoraho amusuye, ngo arenganure intungane, anasakaze ubuta bera. Igihano cyamahanga 19Uhoraho ntazatinda, kandi ntazabihanganira,

20kugeza ubwo azarimbura abantu batagira impuhwe, akihorera ku mahanga; 21kugeza ubwo azatsemba imbaga yabirasi, agakuraho ingoma yabakoresha akarengane; 22kugeza ubwo azitura buri muntu akurikije ibikorwa bye, agahemba abantu akuriki je imigambi yabo; 23kugeza ubwo azacira urubanza umuryango we, akawunezeza awugirira impuhwe. 24Imbabazi ziramira abari mu kaga, zikababera nkibicu byimvura igihe cyamapfa! Mwene Siraki 36 Isengesho ryo gusabira Israheli ngo irokorwe 1Tubabarire witegereze, Mutegetsi, Mana ya byose, maze amahanga yose uyasakazemo igitinyiro cyawe. 2Hagurukira ibihugu byabanyamahanga, kugira ngo babone ububasha bwawe! 3Nkuko wabagaragarije ubutabera bwawe igihe uduhannye, ubu natwe tugaragarize ubu basha bwawe bubarwanya, 4kugira ngo bamenye, nkuko natwe twamenye, ko nta Mana yindi ibaho itari wowe, Uh oraho. 5Erekana ibimenyetso bishya, ukore ibindi bitangaza, uheshe ikuzo ikiganza cyawe , nukuboko kwawe kwindyo. 6Vugurura umujinya wawe, ukwize uburakari bwawe, maze utsembe umwanzi, urimbure umubisha. 7Gira bwangu, wibuke ibyiza waturahiriye, bajye barata ibikorwa byawe bitangaje. 8Umuriro wumujinya wawe nutwike abacitse ku icumu, maze abatoteza umuryango wawe barimbuke. 9Janjagura imitwe yabatwara amahanga, bo bavuga ngo Ni twe twenyine dutegeka! 10Korakoranya imiryango yose ya Yakobo, uyisubize umurage wabo nkuko byari bimeze mbere. 11Uhoraho, babarira umuryango witiriwe izina ryawe, ari wo Israheli wigiriye nkub uriza bwawe. 12Girira impuhwe Yeruzalemu, umurwa wawe mutagatifu, yo wahisemo ngo uyigire ubu ruhukiro bwawe. 13Kwiza muri Siyoni ibigwi byibikorwa byawe byahebuje, numuryango wawe uwusesekaze ho ikuzo ryawe. 14Rwanirira abo wagize aba mbere mu biremwa byawe, wuzuze ibyahanuwe mu izina ry awe. 15Uzahembe abakwizeye, nabahanuzi bawe babe abanyakuri. 16Uhoraho, umva isengesho ryabagutakambira, ukurikije umugisha Aroni yahaye umury ango wawe, 17bityo abatuye isi bose bamenye ko uri Uhoraho, ukaba nImana ubuziraherezo! Ubushishozi 18Igifu cyakira amoko yose yibiribwa, ariko hari ibikiryohera kuruta ibindi. 19Akanwa gashima umuhigo ari uko kanuriwe, nkuko umutima wubwenge utahura amagambo yibinyoma. 20Ufite umutima utanyurwa ahorana agahinda, ariko inyaryenge imenya kuwucubya. Guhitamo umugore 21Umugore yemera umugabo ubonetse wese, ariko hari abakobwa baruta abandi. 22Uburanga bwumugore butera umucyo mu maso, kandi burenze ibyo umugabo yifuza byo se. 23Iyo arangwa numutima mwiza nituze, umugabo we asumba bene muntu bose. 24Uronse umugore aba atangiye gukungahara, ni umufasha we basa, inkingi yishingi kiriza. 25Isambu itazitiye, irasahurwa, nahatari umugore, umugabo araboroga, akohoha. 26Ni nde wakwiringira umujura kabuhariwe, uva mu mugi akirukira mu wundi? 27Numuntu utagira aho aba, akarara aho bwije, ni ko ameze! Mwene Siraki 37 Incuti yukuri ningirwancuti 1Incuti yose iravuga ngo Nanjye ndi incuti yawe, ariko hari uba ari incuti ku izin a gusa. 2Ese si ishavu rishengura kubona mugenzi wawe cyangwa incuti ahinduka umwanzi? 3Mbega ingeso mbi! Ese waremewe he kugira ngo wuzuze isi yose ikinyoma? 4Hari incuti inezezwa nuko mugenzi wayo yishimye, ariko amakuba yaza ikamurwanya!

5Hari nundi ugokana nincuti ye, numwanzi yatera, agafata ingabo! 6Ntukibagirwe incuti mu mutima wawe, kandi nukira ntukayirengagize. Umujyanama mwiza numubi 7Buri mujyanama ashimagiza inama ze, ariko hari abishakira indonke. 8Ujye witondera umujyanama, ubanze umenye icyo agukeneyeho, kuko azafata icyemez o kimufitiye akamaro, maze akakuroha. 9Azakubwira ati Uri mu nzira nziza, hanyuma akwitarure ngo arebe uko bikugendekera . 10Ntukagishe inama abaguhigira; imigambi yawe, jya uyihisha abagufitiye ishyari. 11Ntukagishe inama umugore kuri mukeba we, ntukagishe inama ikigwari ku byintamba ra, ntukagishe inama umucuruzi ku byubugurane, ntukagishe inama umuguzi ku byubugu zi, ntukagishe inama umunyeshyari ku byinyiturano, ntukagishe inama umuntu wikund a ku byerekeye ineza, ntukagishe inama umunebwe ku byerekeye umurimo, cyangwa um ucancuro ku byerekeye gusoza umurimo, numugaragu wumunebwe ku byerekeye akazi gako meye; ntuziringire inama zabo bantu. 12Ahubwo ujye wibanda ku muntu wubaha Imana, uziho ko akurikiza amategeko, umuti ma we ukaba ukunyura, kandi, waramuka utsinzwe, akababarana nawe. 13Kandi ujye utsimbarara ku nama yumutima wawe, kuko nta wundi wawurusha kukubera indahemuka. 14Koko rero, umutima wumuntu akenshi uramuburira, kuruta ndetse abarinzi barindwi bagenzurira ahirengeye. 15Kandi mbere yibyo byose, senga Umusumbabyose, kugira ngo akuyobore mu kuri. Ubuhanga nyakuri nubuhanga budafashe 16Ijambo ni ryo ribimburira igikorwa cyose, kandi mbere yo kugira icyo ukora, uj ye ugisha inama. 17Umuzi wibitekerezo uba mu mutima, na wo ugashibuka amashami ane: 18ikibi nicyiza, urupfu nubuzima, byose bikaba bitegekwa nururimi! 19Hari abantu babahanga mu guhugura abandi, kandi na bo ubwabo nta cyo bimariye. 20Uwigira umunyabuhanga mu magambo aba ateye ishozi, kandi azabura ibimutunga by ose, 21kuko Uhoraho atamutonesheje, kandi nta buhanga aranganwa. 22Hari abanyabuhanga babikuye ku mutima, amagambo yubwenge abava mu kanwa, aba ak wiye kwizerwa. 23Uri umunyabuhanga koko, ahugura umuryango we, kandi imbuto zubwenge bwe zikwiye kwizerwa. 24Umunyabuhanga aba yarahundagajweho imigisha, kandi abamubonye bose bamwita umu hire. 25Ubuzima bwumuntu bumara iminsi ibaze, ariko iminsi ya Israheli ntizashira bibah o. 26Umunyabuhanga agirirwa icyizere mu muryango we, kandi izina rye rihoraho iteka . Kutarenza urugero 27Mwana wanjye, kugira ngo ubeho neza, ujye wisuzuma ubwawe, urebe icyakugirira nabi maze ukirinde. 28Koko rero ibintu byose ntibiberanye na bose, kandi bose si ko babikunda byose. 29Ntukararikire amaraha yose, cyangwa ngo uhubukire ibiryo, 30kuko ibiryo byinshi bitera indwara, kandi kurya ntuhage bitera kuribwa mu mara . 31Abantu benshi bishwe no kugira ipfa, naho uhora yirinda gukabya, akomeza ubuzi ma bwe. Mwene Siraki 38 Kwivuza bigomba kujyana no gusenga 1Ujye wubahira muganga ibyo yagukoreye, kuko na we Uhoraho yaramuremye. 2Muganga akiza indwara abihawe nUmusumbayose, maze umwami akamugabira ibintu. 3Ubumenyi bwa muganga buramugaragaza, maze abakomeye bakamutangarira. 4Uhoraho ni we waremye ibyatsi bivamo imiti ku butaka, umuntu uzi ubwenge ntayis uzugura.

5Ese nta bwo ari igiti cyatumye amazi aryohera, kikamenyekanya gityo ububasha bu kirimo? 6Uhoraho kandi ni we wahaye abantu ubumenyi, kugira ngo bishimire ibyo yaremye b itangaje; 7ni byo bifasha muganga kuvura no gukiza ububabare, uzi imiti arabivangavanga. 8Bityo ibikorwa bye ntibigira iherezo, kandi amahoro amuturutseho agasakara ku i si. 9Mwana wanjye, nurwara, ntuzirangareho, ahubwo uzasenge Uhoraho, ni we uzagukiza . 10Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe ibiziranenge, umutima wawe uwusukureho ibya ha byose. 11Uzature ububani, nifu yingano ho urwibutso, umurike ituro ritubutse, utitangiriy e itama, 12hanyuma uhe umwanya muganga kuko Uhoraho yamuremye, kandi ntuzamuhunge kuko um ukeneye. 13Hari ubwo koroherwa ari bo uzabikesha, 14kuko na bo basenga Uhoraho, kugira ngo abahe ubushobozi bwo kuvura no gukiza, maze bakurokorere ubuzima. 15Naho ucumura ku Uwamuremye, arakagwa mu maboko ya muganga! Kwiraburira uwapfuye 16Mwana wanjye, ujye uririra uwo wapfushije, utere indirimbo yishavu nkumuntu wash egeshwe. Uzashyingure umurambo we uko bikwiye, kandi uzakomeze kubahiriza imva ye. 17Uzarire uhogore, wihondagure mu gatuza, umwiraburire nkuko abikwiye, uzamare um unsi umwe cyangwa ibiri hato batazagusebya, hanyuma wihanagure amarira. 18Koko rero guhorana agahinda bikurura urupfu, kandi umutima ushavuye ucika inte ge. 19Icyago ntigitana nagahinda, nyamara nta wakwihanganira ishavu ridashira. 20Ntugatere umutima wawe agahinda, ujye ukirinda, wibuke ko byose bifite iherezo . 21Ntuzabyibagirwe, nta garuriro! Nyakwigendera uwo nta cyo waba umumariye, kandi nawe ubwawe waba wigiriye nabi. 22Sobanukirwa nicyo akubwira kuko nawe bikureba: Ejo yari jyewe, uyu munsi ni wowe ! 23Uwapfuye yabonye ikiruhuko, ntugakomeze kumwibuka, akuka nigahera, jya wemera ko agiye. Abanyabukorikori 24Ubuhanga bwumunyamategeko bwiyongera igihe adahuze, kandi udahihibikana mu miri mo azaba umunyabuhanga. 25Uwirirwa ayoboye icyuma gihinga yaba ate umunyabuhanga? Aterwa ishema no gufata inkoni, akayobora ibimasa ari na byo bahorana, nta kindi avuga kitari amatungo! 26Umutima we wibanda ku guca imingoti, na we akarara ashaka ubwatsi bwinyana ze. 27Ni na ko bigendekera abubatsi nababaji bose, bakora amanywa nijoro, kimwe nabashu shanya ku makashe, bagashishikazwa no kunyuranya ibishushanyo biyariho; buri wes e yibanda kwigana igishushanyo mbonera, akarara amajoro atengeneza akazi ke. 28Ni kimwe numucuzi wicaye iruhande rwibuye acuriraho, akitegereza icyuma kimaze g ushya; indimi zumuriro zikamwotsa, akarwana nubushyuhe bwo mu ziko, urusaku rwinyun do rukamumena amatwi, kandi agahanga amaso ku rugero rwicyo acura; umutima we ush ishikarira gutunganya ibyo akora, akarara amajoro abinonosora neza. 29Ni kimwe numubumbyi wicaye imbere yikibindi cye, akakizengurutsa impande zose, a gahora azirikana icyo gikorwa cye, kugira ngo akirangize mu gihe cyagenwe. 30Akaragisha ibumba amaboko ye, akarikatisha ibirenge ngo rinoge, umutima we wib anda mu kukinogereza, akarara amajoro asukura icyocyezo. 31Abo bose bizera amaboko yabo, kandi buri wese aba ashoboye umwuga we. 32Batariho, nta mugi wakubakwa, nta wahatura, nta nuwahagenda. 33Ariko ntibatumirwa mu nama yumuryango, mu ikoraniro ntibahagaragara, ntibicara ku ntebe yumucamanza, kandi ntibasobanukiwe namategeko. 34Si bo barangwaho ubumenyi nubuhanga buhanitse, ntunabasanga mu bahimbye imigani .

Nyamara ni bo bakomeza umurimo uzahoraho wUmuremyi, kandi nisengesho ryabo riberan ye numwuga bakora. Mwene Siraki 39 Igisingizo cyumunyamategeko 1Ariko rero ibyo nta ho bihuriye nutoza umutima we kuzirikana itegeko ryUmusumbaby ose. 2Ashakisha ubuhanga bwabakera bose, umwanya abonye akawugenera ubuhanuzi, abika a magambo yabantu bibyamamare, 3agacengera amabanga yimigani, agashakisha inyigisho iri mu nshoberamahanga, kand i agahora akurikirana ubuhanga bubihishemo. 4Abakomeye abakorera ibyo bamushinze, akamenyekana atyo mu batware. Azenguruka ibihugu byamahanga, kuko aba ashaka kumenya ikibi nicyiza mu bantu. 5Azinduka mu museso, agatoza umutima we kurangamira Uhoraho, Umuremyi we; asenge ra imbere yUmusumbabyose, akabumbura umunwa amwinginga, akamutakambira kubera iby aha bye. 6Nyagasani Uhoraho nabishaka, azasenderezwa umwuka wubwenge, avuge amagambo yubuha nga, maze mu isengesho rye ahimbaze Uhoraho. 7Azarangwa ninama ziboneye nubumenyi buhanitse, kandi azirikane amabanga yImana. 8Azakwiza ibikubiye mu nyigisho yahawe, anezezwe nItegeko ryIsezerano ryUhoraho. 9Benshi bazarata ubwenge bwe, kandi ntibuzibagirana; ntibazamwibagirwa na rimwe, izina rye rizahoraho uko ibisekuru bizasimburana. 10Amahanga azarata ubuhanga bwe, mu ikoraniro bazamamaze igisingizo cye. 11Nabaho igihe kirekire, izina rye rizaruta ayandi menshi, napfa vuba akaruhuka, ibyo bizaba bimuhagije. Igisingizo cyubuhanga Imana iyoborana isi 12Ndashaka kongera kuvuga ibitekerezo byanjye, kuko bikinyuzuyemo nkukwezi kwazoy e. 13Bana batagatifujwe, nimuntege amatwi, maze mukure nkururabyo rwameze ku nkombe yamazi. 14Nimukwize impumuro nziza nkububani, maze mugwize ururabo nkamalisi; nimuhanike a majwi muririmbire icyarimwe, mushimire Uhoraho ibikorwa bye byose. 15Nimukuze izina rye, mumushimire mumusingiza, mumuririmbire niminwa yanyu ninanga zanyu. maze muzavuge mu gisingizo, muti: 16Ibikorwa byUhoraho byose ni byiza byahebuje, kandi buri tegeko yatanze rizubahi rizwa mu gihe cyaryo. Ntimukibaze ngo Iki ni iki? Ni kuki kiriya?, kuko ibintu byose bizasobanuka igihe nikigera. 17Kubera ijambo rye amazi yarahagaze, ararundana, avuze rimwe, ibigega byamazi bi raremwa. 18Iyo ategetse, icyo yifuza kirakorwa, nta numwe ushobora kugabanura umukiro atan ga. 19Ibikorwa byikinyamubiri cyose biri imbere ye, kandi nta washobora kwihisha amas o ye. 20Ijisho rye rireba ibuziraherezo, kandi imbere ye, nta gitangaje kibaho. 21Ntimukibaze ngo Iki ni iki? Ni kuki kiriya? kuko buri kintu cyose gifite icyo cy aremewe. 22Umugisha we usendera nkuruzi, ugakwira ku isi nkumwuzure, 23amahanga yahawe uburakari bwe ho umurage, ni cyo cyamuteye guhindura amazi umu nyu. 24Inzira ze zibonereye intungane, nkuko zibogamiye indakoreka. 25Ibyiza byaremewe abeza kuva mu ntangiriro, nibibi biremerwa abanyabyaha. 26Ibya mbere bya ngombwa mu buzima bwumuntu, ni amazi, umuriro, icyuma, numunyu, i fu yingano, amata, nubuki, divayi, amavuta, nimyambaro. 27Ibyo bintu byose bigirira akamaro abemera Imana, naho abanyabyaha bikababera b ibi. 28Hari imiyaga yaremewe guhana, iyo Uhoraho yarakaye arayireka igateza ibyorezo byinshi, maze igihe cyo gusenya ikagenda irimbura byose, bityo igahosha umujinya wUwayiremye. 29Umuriro, urubura, inzara, nicyorezo, na byo byose byaremewe guhana. 30Imikaka yinyamaswa, manyenga, impiri, kimwe ninkota ihana abanyabyaha, ikabarimb

ura, 31byose bishimishwa no gukurikiza amategeko ye! Kandi ku isi, bihora bitegereje ko bikenerwa, maze igihe cyagera, ntibirenge ku ijambo rye. 32Ni yo mpamvu kuva mu ntangiriro nafashe icyemezo, naratekereje maze ndandika, 33nti Ibikorwa byUhoraho byose ni byiza, kandi abihera igihe icyo bikeneye. 34Ntimukavuge rero ngo Iki gisumbije ububi kiriya, kuko ikintu cyose kizamenywa mu gihe cyacyo. 35None rero, nimuririmbe kandi musingize izina ryUhoraho, numunwa wanyu wose, numut ima wanyu wose! Mwene Siraki 40 Amagorwa ya muntu 1Amagorwa menshi yaremewe buri muntu wese, ingoyi iremereye iri kuri bene Adamu, kuva bava mu nda ya ba nyina, kugeza igihe bazasubirira mu gitaka kibabyaye bos e. 2Icyo bahora batekereza, kikabakura umutima, ni inkeke baterwa numunsi wurupfu rub ategereje. 3Kuva ku wicaye ku ntebe yikirenga, kugera ku wivuruguta mu gitaka no mu ivu, 4kuva ku wambaye ibyumuhemba nikamba, kugeza ku wifubika utwambaro tutameshe, bose barangwa nuburakari, ishyari, nimpungenge, inkeke, ubwoba bwurupfu, inzika nintonga nya. 5Buri wese, ndetse niyo aryamye ku buriri bwe, ibitotsi byijoro ntibimworohereza i nkeke asanganywe. 6Asinzira buke, na bwo ntaruhuke, ibitotsi bikamuhondobereza nkaho yiriwe akora, agakuka umutima kubera inzozi yarose, mbese agahahamuka boshye umusirikare ucits e ku icumu. 7Iyo ibyo birangiye arakanguka, agatangazwa nigishyika yari afite. 8Hari ibintu byagenewe ikinyamubiri cyose, kuva ku muntu kugeza ku nyamaswa, cya kora abanyabyaha bizababaho incuro ndwi; 9ibyo ni urupfu, amaraso, intonganya, ninkota, ibyago, inzara, ibitotezo nibyorezo ! 10Ibyo byose byaremewe kurwanya indakoreka, ni zo zatumye haza umwuzure. 11Ikintu cyose kivuye mu gitaka, kigisubiramo, nibivuye mu mazi bigasubira mu nya nja. Umutungo nyawo numutungo udafashe 12Icyitwa ruswa cyose nakarengane bizacibwa, ariko ubudahemuka buzahoraho iteka. 13Umukiro wabahendanyi ukama nkumugezi, ukayoyoka nkinkuba zihindiye mu mvura. 14Urambura ibiganza agatanga azishima, naho abanyabugugu bazapfa bashireho. 15Abagomeramana ntibagaba amashami, kuko imizi yabo ishorera ku rutare rushinyit se. 16Urubingo rumera mu mazi yose no ku nkombe zuruzi, rurandurwa mbere yikindi cyats i cyose. 17Umunyampuhwe ameze nkubusitani bwahawe umugisha, kandi imfashanyo atanga zizaho raho iteka. 18Umuntu witunze kimwe numunyamwuga babaho neza, ariko uwavumbuye ikintu cyagaciro , arabaruta bombi. 19Kugira abana no gushinga umugi bitera kwamamara, ariko ibyo byombi birutwa numu gore wumuziranenge. 20Divayi nindirimbo binezeza umutima, ariko guharanira ubuhanga bikabiruta byombi . 21Umwirongi ninanga biryoshya indirimbo, ariko byombi ururimi rwuje ineza rurabir uta. 22Ikimero nuburanga binyura amaso, ariko byombi umurima utoshye urabirusha. 23Incuti ihura na mugenzi wayo mu gihe gikwiye, ariko ikiruta ni umugore uhura nu mugabo we! 24Abavandimwe nabatabazi bakenerwa cyane mu makuba, ariko gutanga imfashanyo yabak ene bikarusha kugoboka. 25Zahabu na feza bituma umuntu agendana ishema, ariko inama nziza ikundwa kurush a ibyo byombi. 26Ubukungu nimbaraga biha umutima gushyika hamwe, ariko gutinya Uhoraho bikabirus

ha byombi. Utinya Uhoraho nta cyo abura, kandi nta nkunga yindi yirirwa ashaka. 27Gutinya Uhoraho ni nkubusitani busesuyeho imigisha, kwibera mu gicucu cyabwo bi sumba ikuzo ryose. Kudasabiriza 28Mwana wanjye, mu buzima bwawe uzirinde gusabiriza, gusabiriza birutwa no gupfa ukavaho. 29Umuntu urarikira ibiri ku meza yabandi, ubuzima bwe ntibuba bufashe; umuhogo we wanduzwa nibiribwa byabanyamahanga, ari byo umuntu ufite ubumenyi kandi warezwe n eza yirinda. 30Umuntu utagira isoni aryoherwa no gusabiriza, ariko amaherezo mu nda ye hazagu rumana umuriro. Mwene Siraki 41 Urupfu 1Wa rupfu we, kugutekereza bitera inkeke, bihangayika umuntu wibera mu bye mu ma horo, utagira icyo akangwa agahirwa na byose, kandi ntananirwe kurya! 2Nyamunsi we, iteka uciye ribera umuntu wumutindi utagira imbaraga, cyangwa umusa za washegehwe niminsi, uhorana inkeke, akivumbura, kandi yaracitse nintege! 3Ntugatinye iteka urupfu ruzagucira, ujye wibuka abagutanze gupfa, nabazapfa nyum a yawe. 4Ngiryo itegeko Uhoraho yatanze ku kinyamubiri cyose; ni kuki rero wakwanga icya genwe nUmusumbabyose? Wabaho imyaka icumi, ijana cyangwa igihumbi, ikuzimu nta we uzagutonganyiriza ig ihe wamaze! Igihano cyabagomeramana 5Abana babanyabyaha bazahinduka urubyiruko ruteye ishozi, ni na bo buzuye mu ngo zabagomeramana. 6Umurage abanyabyaha basigira abana babo uzarimbuka, kandi ikimwaro cyokame urub yaro rwabo. 7Umubyeyi ugomera Imana atukwa nabana be, kuko ari we utuma basuzugurwa. 8Muragowe, mwebwe abarwanya Imana, kuko mwanze gukurikiza amategeko yUmusumbabyos e. 9Nimuvuka, muzaba muvukiye umuvumo, muzapfa, umuvumo ni wo mugabane wanyu. 10Icyavuye mu gitaka cyose, kizagisubiramo, nabagomeramana ni uko: baravumwa, bak arimbuka. Kuvugwa neza 11Umubiri wumuntu ni ubusa, ariko uwaranzwe nubutungane, izina rye ntiryibagirana. 12Jya uhangayikwa no kudasebya izina ryawe, kuko ari ryo uzasigarana kurusha ubu kungu bwa zahabu. 13Ubuzima bwiza bumara igihe, ariko izina rivugwa neza rihoraho iteka. Isoni nyazo numwiryo 14Bana banjye, mujye muzirikana inyigisho zanjye! Ubuhanga buhishe numutungo utagaragara, ibyo byombi biba bimaze iki? 15Umuntu uhisha ubucucu bwe, aruta uhisha ubuhanga bwe. 16None rero, mujye mukozwa isoni nibyo ngiye kurondora; si byiza kugira isoni kub era impamvu izo ari zo zose, kandi abantu bose ntibabona byose kimwe. 17Dore ibyo uzirinda kuko byagukoza isoni imbere yabandi: gusambana, byazigukoza imbere ya so na nyoko, kubeshya, imbere yumutware nundi ukomeye, 18kugwa mu cyaha, imbere yabacamanza, no guca ku itegeko, imbere yikoraniro ryumury ango, 19kurenganya, imbere ya bagenzi bawe nincuti zawe, kwiba imbere yabo muturanye. 20Ibyo byose kandi byagukoza isoni imbere yImana, Nyirukuri kose, ikaba na NyirIsezerano! (Uririnde kandi nibindi byagukoza isoni, nk o:) gushinga inkokora ku mugati, 21kugira uwo utuka aguha cyangwa umuha, kwica amatwi abantu bagusuhuza, 22kurangamira umugore windaya, kwirengagiza uwo mufitanye isano, 23kwikubira umugabane ugenewe undi, guhanga amaso umugore washyingiwe, 24guterana ubuse numuja wawe, ntuzegere nuburiri bwe! 25kubwira incuti zawe amagambo azisebya, ntukagire uwo utuka, umaze kumuha!

26gusubira mu magambo wumvise, no kumena ibanga. 27Bityo rero uzamenya neza isoni nyazo, kandi uzaronke ishimwe kuri buri muntu w ese. Mwene Siraki 42 1Naho ibi bikurikira byo, ntibizagutere isoni, cyangwa ngo ubikurizeho impamvu y o gucumura. 2Birimo: gukurikiza itegeko ryUmusumbabyose nIsezerano rye, kurenganura umuntu niyo yaba ari umugomeramana, 3gufatanya na bagenzi bawe kwishyura ibyo mwaguze ku rugendo, kuraga ibyawe incu ti zawe, 4gukoresha umunzani nibipimo bitiba, kuronka byinshi cyangwa bike, 5kunguka uguze nabacuruzi, guhana abana bawe wihanukiriye, no gukubita umugaragu mubi, kugeza ubwo imbavu ziva amaraso. 6Umugore gito ashoborwa ningufuri, ahanyurwa na benshi, naho ujye ukinga. 7Jya ubara kandi upime ibyo ubikije, ibyo ugabye cyangwa ugabiwe, byose ubyandik e. 8Ntugatinye guhana umupfayongo nigicucu, cyangwa umusaza washegeshwe niminsi, ureg wa ubusambanyi. Gutunganya ibyo byose bizaguha kumenya isoni nyazo, kandi bikuviremo gushimwa nab antu bose. Impungenge umwari atera se 9Buri gihe umwari atera se impungenge, igishyika amugirira ntigituma agoheka: iy o akiri inkumi, ashobora kugumirwa, iyo arongowe, ashobora gusendwa. 10Akiri isugi, ashobora guhumanywa, agatwarira inda kwa se; iyo afite umugabo, a shobora guhemuka agasambana, cyangwa yashyingirwa akagumbaha. 11Umwari ushamadutse, jya umugenzura ukomeje, hato atazavaho agusekesha mu banzi , ukaba iciro ryimigani mu mugi, imbaga yose ikaguhururira, kandi akagukoza isoni mu ikoraniro ryimbaga. Kwitondera abagore 12Umuntu uwo ari we wese ntukamukundire uburanga, kandi ntuzicare mu nteko yabago re, 13kuko uko mu myambaro havamo inda, mu bagore naho havamo ubugome bubaranga. 14Ubugome bwumugabo busumba ineza yumugore; umugore akoza isoni, agateza ikimwaro. II. IKUZO RYIMANA A. UBUHANGANGE BWIMANA MU BIREMWA BYAYO 15Reka mbibutse ibikorwa byUhoraho, ibyo nabonye mbibatekerereze. Ijambo ryUhoraho ni ryo ibiriho byose bikesha kubaho. 16Izuba riramurika rikareba ibintu byose, nibikorwa byUhoraho byuzuye ikuzo rye. 17Ndetse nintungane nta bwo zahawe kwamamaza ibitangaza bye byose, bya bindi Uhor aho Umushoborabyose yagennye, kugira ngo isi nijuru biganze mu ikuzo rye. 18Acengera inyenga nimitima, akamenya imigambi yayo yihishe, kuko Umusumbabyose a fite ubumenyi bwose, ahanze amaso ibimenyetso bigenga ibihe. 19Ni we utangaza ibyahise nibizaza, akanahishura ibyahishwe. 20Nta gitekerezo cyumuntu kimucaho, nta nijambo na rimwe rimwihisha. 21Ibiriho byose yabitunganyishije ubuhanga butangaje, kuko nta ntangiriro agira, habe niherezo; nta cyo yigeze yiyongeraho, nta nicyo yagabanutseho, nta mujyanama yigeze akenera. 22Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu! Agace kabyo umuntu areba, kangana nigishashi cyumuriro. 23Ibyo byose biriho kandi bizahoraho iteka ryose, bifite icyo byagenewe kandi bi kumvira Uwabiremye. 24Ibintu byose bigenda ari bibiri bibiri, kimwe giteganye nikindi; nta cyo yaremy e kituzuye, 25kandi kimwe gishyigikiye ikindi! Ese ni nde uzahaga kureba ikuzo rye? Mwene Siraki 43 Izuba nibindi binyarumuri byo mu kirere 1Ishema ryijuru ni ikirere kizira amakemwa, ni cyo buranga bwijuru ritamirije ikuz o.

2Izuba iyo rirashe ryamamaza ukuntu igikorwa cyUmusumbabyose gitangaje! 3Ku manywa yihangu ryumisha ibyo mu gasozi, ni nde wahangara ubushyuhe bwaryo? 4Bacanira itanura kugira ngo umuriro ugurumane, ariko izuba ritwika imisozi incu ro eshatu kurushaho, aho ricaniriye hacumba icyokotsi, ryakohereza imirasire yar yo, rigahuma amaso. 5Uhoraho wariremye ni igihangange, kandi aho rinyura ryihuta rihayoborwa nijambo rye. 6Ukwezi na ko, kubonekera igihe cyako, kugatandukanya ibihe, kukaba ikimenyetso gihoraho. 7Ukwezi ni ko kuranga ko iminsi mikuru yegereje, kandi iyo kumaze kuzora, guhita kugabanuka. 8Ni ko amezi akomoraho amazina yayo, uburyo kugenda kwiyongera kunagabanuka bira tangaje; ni ko kuyobora ingabo zose zo mu ijuru, bya binyarumuri bibengeranira m u kirere. 9Uburanga bwijuru, ni inyenyeri zakirana, ni imitako imurika mu ijuru ryUhoraho. 10Zikurikiza amategeko Nyirubutungane yazihaye, kandi nta bwo zita imyanya yazige neye. 11Jya witegereza umukororombya ushimire Uwawuremye, usanga ufite ubwiza butangaj e, 12uzengurutsa ijuru uruziga rwikuzo, rwabanzwe nibiganza byUmusumbabyose. Ibindi byiza bitatse ikirere nisi 13Ni we utegeka urubura kugwa, akohereza imirabyo; 14ni yo mpamvu iyo ibigega bye bifungutse, ibihu biyoyoka nkinyoni. 15Ku bwimbaraga ze, akorakoranya ibicu, na byo bikabyara amahindu. 16aIyo imisozi imubonye, ihinda umushyitsi; 17aijwi ryinkuba ye ritigisa isi yose. 16bKu bushake bwe, umuyaga wo mu majyepfo urahuha, 17bkimwe ninkubi yuwo mu majyaruguru, na za serwakira. 18Akwiza urubura, rukamera nkinyoni zimanukiye hasi, rugahongobokera ku butaka nki sanane, maze urwererane rwarwo rukanyura amaso, warubona rugwa ukumirwa. 19Anyanyagiza urubura ku isi nkumunyu, maze ubukonje bukaruhindura nkimigera yamahw a. 20Umuyaga ukonje wo mu majyaruguru urahuha, amazi akareka gutemba agahinduka nkib uye, aho amazi ari hose bikagenda bityo, ugasanga amazi akomeye nkurutare. 21Hari nundi muyaga usatura imisozi, ugatwika ubutayu, ukayogoza imirima nkumuriro . 22Nyuma ariko hagahita igicu kizanye amafu, wa muyaga utwika ugashira, hakaza ik ime kikabobeza. 23Nkuko yabifatiye umugambi, yahosheje inyenga ngari, maze ayishyiramo ibirwa. 24Abagenda mu nyanja batubwira ububi bwayo, maze ibyo baturondoreye bikadutangaz a cyane: 25Ibyababayeho ni akataraboneka kandi birahimbye, bayibonyemo amafi ahambaye nibi ndi bikoko biteye ukwabyo. 26Nyamara ubwato bugera ku cyambu, bubikesheje Uhoraho, maze byose bigatungana b ikurikije ijambo rye. 27Twashobora kubitindaho, ariko ntashira ararekwa, cyakora muri make: Ni we maze byose. 28Wakura he imbaraga zo kumukuza? kuko ari we gihangange, agasumba ibiremwa bye byose; 29Uhoraho aratinyitse, ni Umutegetsi bidasubirwaho, ububasha bwe buratangaje. 30Nimusingize Uhoraho, mumurate uko mubishoboye, nubwo asumba kure ibisingizo byo se! Mu kumutaka, nimwongere imbaraga zanyu; ntimunanirwe, ntimuzagera ubwo murangiza . 31Ni nde wamubonye ngo amuvuge? Ni nde wamurata nkuko bikwiye koko? 32Hari nibindi byinshi byihishe biruta ibyo twavuze, kuko ibyo tubona ari igice g ito cyibikorwa bye. 33Koko rero Uhoraho yaremye ibintu byose, nabamwubaha abaha ubuhanga. Mwene Siraki 44

B. UBUHANGANGE BWIMANA MU MATEKA YA ISRAHELI IGISINGIZO CYABAKURAMBERE 1Mureke dusingize abantu bacu bibyamamare, ba bakurambere bacu uko ibisekuru byab o byagiye bisimburana. 2Uhoraho yabahaye ikuzo ryinshi, yaberekaniyemo ubuhangange bwe kuva kera na kar e. 3Barimo abategetsi mu gihugu cyabo, nibyamamare kubera ububasha bwabo. Ni bo bahanuriraga rubanda, 4bakayoboresha umuryango inama zikomeye, kandi bakawigishanya ubwenge bwinshi, na magambo yubuhanga bwinyigisho zabo. 5Bahimbye nindirimbo zinogeye amatwi, bandika nibisigo; 6 bari abantu bakize, bakagira nububasha bwinshi, kandi bakibera iwabo mu mahoro. 7Abo bose bahimbajwe nabo mu gihe cyabo, kandi bakiriho bari ishema rya rubanda. 8Benshi muri bo basize izina ryamamaye, ku buryo na nubu dushobora kubavuga ibigw i. 9Hari kandi nabibagiranye burundu, barazimira nkaho batabayeho, bahinduka nkaho bat igeze babaho, kimwe nabana babakurikiye. 10Nyamara ariko, dore abantu baranzwe nineza, ibikorwa byabo byubutungane ntibyiba giranye. 11Ababakomokaho bakomeza umurage mwiza, ari wo uranga nurubyaro rwabo. 12Ababakomokaho bibanda ku masezerano, bakayatoza nabana babo. 13Urubyaro rwabo ruzabaho iteka, nikuzo ryabo ntirizasibangana. 14Imibiri yabo yahambwe mu mahoro, ariko amazina yabo azavugwa mu bisekuru byose , 15amahanga yose azataka ubuhanga bwabo, nikoraniro rizamamaze igisingizo cyabo. Henoki na Nowa 16Henoki yanyuze Uhoraho, nuko avanwa mu bantu, ibyo bibera ibindi bisekuru igit angaza. 17Nowa yabonyweho kuba indakemwa koko mu gihe cyuburakari, ni we ubwoko bwabantu b washibutseho; kubera we, ku isi hagize igisigara, igihe habaye umwuzure. 18Uhoraho akorana na we amasezerano yiteka, kugira ngo hatazagira ikinyamubiri cy ongera kwicwa numwuzure. Abrahamu 19Abrahamu ni umubyeyi ukomeye wamahanga menshi, kandi nta muntu numwe wigeze amur usha ikuzo. 20Yakurikije amategeko yUmusumbabyose, agirana isezerano na we. Iryo sezerano yarishinze mu mubiri we, hanyuma ageragejwe asanganwa ubudahemuka. 21Ni yo mpamvu Imana yamurahiye kuzahera amahanga yose umugisha mu nkomoko ye, k o izabagwiza nkumukungugu wo ku butaka, abamukomokaho bakangana ninyenyeri zo ku i juru, ko umurage wabo uzava ku nyanja ukajya ku yindi, ukava no ku Ruzi ukagera ku mpera zisi. Izaki na Yakobo 22Izaki na we amusezeranya atyo, kubera se Abrahamu. 23Umugisha wabantu bose nisezerano rye, Uhoraho yabikoranyirije ku mutwe wa Yakobo, yongera kumwizeza imigisha ye, kandi amuha nigihugu ho umurage; yagiciyemo imigabane, ayigabanya ya miryango cumi nibi ri. Mwene Siraki 45 Musa 1Mu bamukomokaho yiboneramo umugiraneza, washimwe nabantu bose, agakundwa nImana na bantu: Uwo ni Musa twibuka tumushimagiza. 2Uhoraho yamuhaye ikuzo ringana niryintungane ze, amugira igihangange gitera abanz i ubwoba. 3Amagambo ye yahosheje ibyago byo mu Misiri, Uhoraho aramukuza imbere yabami, amuha amategeko agenewe umuryango we, anamuhishu rira ku ikuzo rye. 4Kubera ubwitonzi nubudahemuka bye, yaramwiyeguriye, amuhitamo mu bantu bose.

5Yamwumvishije ijwi rye, amujyana mu gicu kijimye, amuha amategeko imbonankubone , ya mategeko yubuzima nubumenyi, kugira ngo yigishe Yakobo Isezerano ryUhoraho, na Israheli ayitoze amabwiriza ye. Aroni 6Yakujije Aroni, wari intungane kimwe na Musa, akaba numuvandimwe we, wo mu nzu y a Levi. 7Yamushinze umurimo uzahoraho, amugabira ubuherezabitambo mu muryango we. Yamwambitse imyambaro imubereye, amuha nigishura cyikuzo. 8Yamutamirije ububengerane bwinshi, amwambika ibimenyetso byubutware, namakabutura , nikanzu itatse, numusanganyagituza. 9Yamuhaye inshunda zo kuzengurutsa ku mwambaro we, namayugi ya zahabu impande zos e, maze uko atambutse akarangira, ijwi ryayo rikumvikanira mu Ngoro, bikabera ur wibutso abana bo mu muryango we. 10Yamwambitse umwambaro mutagatifu, uboshye mu budodo bwa zahabu nubwumuhemba tuku tuku, wakozwe nabadozi, amuha numusesuragituza ugenewe kumara impaka, waboshywe mu budodo butukura nababijijukiwemo; ukabamo namabuye yubufindo; 11yawutatseho amabuye yagaciro asharazwe nka kashe, kandi yasizwe zahabu numubaji wamabuye; kuri yo hari handitsweho amazina yimiryango yose ya Israheli, kugira ngo itazagira ubwo yibagirana imbere yUhoraho. 12Ku gitambaro cyo mu mutwe we, yamutamirije ikamba rya zahabu, ryanditseho ngo U weguriwe Uhoraho. Mbega imitako itangaje ikanakoranwa ubuhanga, mbega imirimbo ihebuje, ikanogera amaso! 13Mbere ye, nta cyiza nkicyo cyagaragaye, nta munyamahanga wigeze kwambara nkibye; keretse abana be, nabuzukuru be ubuziraherezo. 14Ibitambo bye birashya bikayoka, kabiri ku munsi, ntibihwema. 15Musa ni we wamweguriye Uhoraho, amusiga amavuta matagatifu. Koko byamubereye isezerano rihoraho, kimwe nabamukomokaho, igihe cyose ijuru riza baho, bakazakorera Imana, kandi bagatunganya umurimo wubuherezabitambo, baha numur yango umugisha mu izina ryUhoraho. 16Yamuhisemo mu bantu bose, kugira ngo amurikire ituro Uhoraho, amurike ububani numubavu wurura ho urwibutso, maze asabire umuryango we imbabazi zibyaha. 17Yamushinze amategeko ye, amuha namabwiriza yIsezerano rye, kugira ngo yigishe Ya kobo Itegeko rye, kandi amurikire Israheli ku byo itegetswe. 18Abanyamahanga bamwivumbuyeho, bamugirira ishyari mu butayu; abantu ba Datani na ba Abiramu, hamwe nagatsiko ka Kore, baramurakarira bikabije. 19Uhoraho abibonye, ntibyamunyura, kubera umujinya we mwinshi, bose bararimbuka, abaterereza ibyago, abatsembesha umuriro we ugurumana. 20Yongereye ikuzo rya Aroni, amuha numugabane, amugenera umuganura wimbuto za mber e, amuha cyane cyane umugati akeneye wose. 21Ni koko, barya ibitambo byatuwe Uhoraho, yarabimweguriye, we nabamukomokaho. 22Ariko nta munani ahabwa mu gihugu, nta mugabane agira mu muryango, kuko Uhorah o yamubwiye ati Jyewe ubwanjye, ni jye murage wawe numugabane wawe. Pineyasi 23Pineyasi, mwene Eleyazari, ni we wa gatatu mu ikuzo, kuko yashishikariye kubah isha Uhoraho, akanga kuva ku izima umuryango wasubiranyemo; yakomeje umutima we, maze Israheli imukesha ityo kubabarirwa ubuhemu bwayo. 24Byatumye Uhoraho agirana na we isezerano ryamahoro, amugira umutware wIngoro, nuwu muryango we, kugira ngo we nabamukomokaho bonyine, bahererekanye ubuherezabitambo bukuru ubuziraherezo. 25Nanone Uhoraho yagiranye isezerano na Dawudi, mwene Yese, wo mu nzu ya Yuda; a riko umurage wumwami wegukana umwe mu bahungu be, umurage wa Aroni, wo waherereka nyijwe nurubyaro rwe rwose. 26Uhoraho nabashyire ubuhanga mu mutima, kugira ngo murebane ubutungane umuryang o we, bityo amahirwe yawo atazayoyoka, kimwe nikuzo ryawo mu bisekuru byawo byose ! Mwene Siraki 46 Yozuwe na Kalebu 1Yozuwe, mwene Nuni, yari intwari ku rugamba. Yasimbuye Musa ku murimo wubuhanuzi, maze nkuko izina rye ribivuga, yerekana ubutw

ari bwo gukiza intore zUhoraho, ahashya abanzi bamurwanyaga, maze atuza Israheli mu murage wayo. 2Mbega ngo arabona ikuzo ryinshi, igihe arambuye ukuboko, akabangura inkota ayer ekeje ku migi! 3Mbere ye, ni nde wamurushije kuba indatsimburwa? Koko, ni we wagabye ibitero mu ntambara yUhoraho. 4Mbese, si we wategetse izuba rigahagarara, nuko umunsi umwe ukavamo ibiri? 5Yatakambiye Umusumbabyose Nyirububasha, igihe abanzi bari bamugose impande zose, maze Uhoraho Umugengabyose aramutabara, agusha amahindu manini yurufaya, 6Yozuwe agwa gitumo abanzi, arabamenesha, maze ababisha bamanutse, arabatsemba, kugira ngo amahanga akangaranywe nintwaro ze zikomeye, anamenye ko yarwanaga inta mbara atumwe nUhoraho. 7Koko Yozuwe yumviraga Umushoborabyose, kandi igihe cya Musa, yerekanye ko ari i ndahemuka, we, na Kalebu mwene Yefune, ubwo bihagararagaho imbere yikoraniro, bak abuza umuryango gucumura, kandi bagahosha imyivumbagatanyo yabo. 8Abo bombi nyine ni bo bonyine barokotse ku ngabo ibihumbi magana atandatu zagen daga ku maguru; nuko binjizwa mu murage, mu gihugu gitemba amata nubuki. 9Uhoraho yahaye Kalebu imbaraga nyinshi, zimugumamo kugeza mu za bukuru, amutuza mu misozi miremire yigihugu, ari na yo abamukomokaho bazatungaho umurage; 10kugira ngo Abayisraheli bose babonereho, ko gukurikira Uhoraho birimo agaciro gakomeye. Abacamanza 11Abacamanza na bo, nkuko twagejejweho ubwamamare bwabo, ba bantu batararuye umut ima wabo ngo bitandukanye nUhoraho, tujye tubibuka tubashime! 12Amagufa yabo aho ari mu mva nasabagizwe nibyishimo, bamaze kumenya ko amazina y abo yibirangirire acyubahirizwa, babikesheje ababakomokaho bayitirirwa! Samweli 13Samweli yakundwaga nUhoraho, akaba umuhanuzi we; yashinze ubwami, asiga amavuta abatware bumuryango. 14Yaciraga rubanda imanza akurikije itegeko ryUhoraho, nuko Uhoraho asura inzu ya Yakobo. 15Ubudahemuka bwe bwerekanye ko ari umuhanuzi wukuri, ibyo avuze bikerekana ko ar i umushishozi nyawe. 16Yatakambiye Uhoraho Umusumbabyose, ubwo abanzi be bari bamugose impande zose, atura igitambo cyumwana wintama. 17Uhoraho yavugiye mu bushorishori bwijuru, ijwi rye rirahinda nkinkuba; 18maze atsemba abatware bAbanyatiri, nibikomangoma byose byAbafilisiti. 19Ajya gupfa, yarahiriye imbere yUhoraho, nuwo yari amaze gusiga amavuta yubutware, ati Nta mutungo, emwe habe ninkweto, nigeze nyaga uwo ari we wese; nuko habura numw e umushinja. 20Amaze gusinzira, hari ubwo yongeye guhanura, atangariza umwami ko agiye kurimb urwa, aho ari mu gitaka arangurura ijwi, ahanura atyo ko ubugome bwumuryango buho ngerewe. Mwene Siraki 47 Natani 1Nyuma ye, hadutse Natani, ahanura mu gihe cya Dawudi. Dawudi 2Nkuko ibinure bikurwa ku gitambo cyubuhoro, ni ko Dawudi yatoranijwe mu bana ba I sraheli. 3Yakinishaga intare nkaho zabaye abana bihene, nibirura akabikinisha nkabana bintama. 4Mu busore bwe se ntiyishe umuntu wigihanyaswa, maze umuryango akawukiza atyo iki mwaro, igihe yazunguzaga ibuye mu muhumetso, agatsemba ubwirasi bwa Goliyati? 5Koko rero, yatakambiye Uhoraho Umusumbabyose, nuko akaboko ke kiburyo karakomera , maze atsemba umurwanyi ukomeye, kandi umuryango we usubirana ububasha. 6Ni yo mpamvu bamuratiye ko yishe ibihumbi nibihumbagiza, bakamushimira imigisha Uhoraho amuhunze, bamutamiriza ikamba ryikuzo. 7Koko rero, yatsembye abanzi bari babakikije, arimbura ababisha be bAbafilisiti, kugeza na nubu yarabaganje uruhenu. 8Mu bikorwa bye byose, yashimiraga Nyirubutungane, akarata Umusumbabyose mu magam

bo amusingiza; yaririmbaga numutima we wose, abitewe nurukundo afitiye Uwamuremye. 9Yashyizeho umutwe wabaririmbyi imbere yurutambiro, kugira ngo batere indirimbo zi nogeye amatwi. 10Iminsi mikuru yarayubahirije bitangaje, ibirori birushaho guhimbazwa, bagasing iza izina ritagatifu ryUhoraho, kuva mu museso urusengero rukarangira. 11Uhoraho yamukijije ibyaha bye, amukomereza ububasha ubuziraherezo, amuha iseze rano rya cyami, nintebe yikuzo muri Israheli. Salomoni 12Yazunguwe numwana we wuzuye ubumenyi, wabayeho mu ihirwe abikesha se. 13Salomoni yategetse mu gihe cyamahoro, nImana imuha ituze impande zose, kugira ng o amwubakire Ingoro izitirirwa izina rye, kandi amutegurire urusengero ruzahorah o. 14Mbega ukuntu mu busore bwawe wari umunyabuhanga, wuzuye ubwenge boshye uruzi r usendereye! 15Ubuhanga bwawe bwakwiriye isi, uyuzuza imigani yawe yinshoberamahanga. 16Izina ryawe ryageze no mu birwa kure, kandi ukomeza gukundirwa ko uri umunyama horo. 17Isi yose yatangariye indirimbo, imigani ninshoberamahanga byawe, nukuntu buri ki bazo ukibonera igisubizo. 18Mu izina ryUhoraho Imana, mu izina ryuwo bita Imana ya Israheli, wahunitse zahab u nkaho yabaye itini, urundarunda feza nkibyuma bisanzwe bakoranya. 19Nyamara wishinze abagore, umubiri wawe utwarwa nirari. 20Wandavuje ikuzo ryawe, usebya ubwoko bwawe, uteza uburakari ku bana bawe, bara shavura kubera ubusazi bwawe. 21Nuko igihugu kigabanyamo kabiri, maze muri Efurayimu havuka ingoma yindakoreka. 22Nyamara Uhoraho ntadohoka ku mpuhwe ze, ngo yibagirwe na rimwe mu magambo ye: ntiyatsembye abakomoka ku uwo yitoreye, cyangwa ngo arimbure ubwoko bwuwamukunze. Ahubwo Yakobo yamuhaye agasigisigi, na Dawudi ntiyamwima abamukomokaho. Robowamu na Yerobowamu 23Nuko Salomoni arapfa asanga abasekuru be, ariko mu bamukomokaho asiga umuntu w arushaga ubusazi umuryango wose, ntagire nubwenge: ari we Robowamu wateye umuryan go wose kwivumbagatanya. 24Yerobowamu, mwene Nabati, yateye Israheli gucumura, ayobora Efurayimu mu nzira yicyaha. Ibyaha byabo byariyongereye ku buryo bajyanywe bunyago kure yigihugu cyabo. 25Koko rero birutse inyuma yicyitwa ikibi cyose, kugeza ubwo bikururiye igihano. Mwene Siraki 48 Eliya 1Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nkumuriro, ijambo rye ritwika nkifumba i gurumana. 2Yabaterereje inzara, irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuk a. 3Ku bwijambo ryUhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere i ncuro eshatu zose. 4Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe? 5Wowe wazuye umuntu wapfuye, ukamukura ikuzimu, ku bwijambo ryUmusumbabyose; 6wowe wagushije abami mu kangaratete, nabikuza ukabimura mu buryamo bwabo; 7wowe wumviye kuri Sinayi imiburo yUhoraho, kuri Horebu, ukahumvira imigambi ye y o guhana; 8wowe wasize amavuta abami ngo bamuhorere, nabahanuzi kugira ngo bagusimbure; 9wowe wajyanywe mu gicu cyumuriro, ukagenda mu igare ritwawe namafarasi agurumana; 10wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bwUho raho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge nabana babo, bityo amazu ya Y akobo agasubirana. 11Hahirwa abazakubona, kimwe nabasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho

nta shiti. Elisha 12Eliya amaze kuzimirira mu gicu cyumuriro, Elisha yahise asenderezwa umwuka we. Igihe cyose yabayeho, nta mutware numwe wamuhungabanyije, nta numuntu wigeze amusi mbura. 13Nta kintu na kimwe cyamunaniraga, ndetse amaze no gupfa, umurambo we wakomeje guhanura. 14Mu buzima bwe yakoze ibitangaza, na nyuma yurupfu rwe, ibikorwa bye biba akatar aboneka. Ubuhemu nigihano 15Ibyo byose ariko ntibyatumye umuryango wihana, nta bwo bicujije ibyaha byabo, kugeza ubwo bajyanywe bunyago kure yigihugu cyabo, bagatatanirizwa ku isi yose. 16Iwabo hari hasigaye abantu bake cyane, bategekwa numutware wo mu nzu ya Dawudi. Bamwe muri bo bakoze neza, abandi bongera ibyaha byabo. Hezekiya 17Hezekiya yazitiye umugi we, awuyoboramo amazi, acukura urutare akoresheje icyu ma, maze yubaka ibigega byamazi. 18Mu gihe cye, Senakeribu yarahagurutse, yohereza umufasha we wo mu ngando, arag enda atera Siyoni, afite ubwirasi bukabije. 19Ubwo rero, imitima nibiganza byabo biradagadwa, bagira imibabaro nkiyumugore uri ku nda; 20bambaza Uhoraho Nyirimpuhwe, bamwerekejeho ibiganza. Nuko Nyirubutungane aho ari mu ijuru ahita abumva, abakirisha ikiganza cya Izayi. 21Yarimbuye ingando zAbanyashuru, Umumalayika we arabatsemba. Izayi 22Koko rero Hezekiya yakoze ibinyuze Uhoraho, atsimbarara ku nzira za se Dawudi, nkuko yari yarazeretswe numuhanuzi Izayi, wari ikirangirire akamenywaho guhanura ukuri. 23Mu gihe cye, izuba ryigeze gusubira inyuma, umwami ahabwa kuramba ari we abike sheje. 24Ku bwumwuka wUhoraho yabonye amaherezo yibihe: yahumurije imbabare zi Siyoni, 25atangaza ibizaba kugeza ku ndunduro yabyo, avuga nibintu byihishe mbere yuko bib a. Mwene Siraki 49 Yoziya 1Urwibutso Yoziya yasize ni nkimibavu ihumura neza, yateguwe numuntu wabizobereyem o. Abamuvuga bose abaryohera nkubuki, nkindirimbo mu birori banywamo divayi. 2Ni we washoboye kugarura umuryango, atsemba amahano yabagomeramana, 3yerekeza umutima we kuri Uhoraho, nyuma yibihe byubuhemu, atoza rubanda gutungani ra Imana. Abami nAbahanuzi bo hanyuma 4Uretse Dawudi, Hezekiya na Yoziya, abandi bose barahemutse; abami ba Yuda baciy e ku itegeko ryUmusumbabyose, na bo baratereranwa. 5Ububasha bwabo bwarayoyotse, buhabwa abandi, ikuzo ryabo ryegurirwa igihugu cyam ahanga. 6Abanzi batwitse umugi watoranijwe, wubatswemo Ingoro, bayogoza amayira yawo, nku ko Yeremiya yari yarabihanuye. 7Nyamara abe bari bamutoteje, we muhanuzi weguriwe Uhoraho akiri mu nda ya nyina , kugira ngo arandure, asenye kandi atsembe, no kugira ngo yubake kandi atere im buto. 8Ezekiyeli ni we wabonekewe nikuzo ryImana, igihe imwiyerekeye hejuru yigare ritwaw e nAbakerubimu; 9yavuze kandi nibya Yobu . . . , wakurikije muri byose inzira yubutungane. 10Naho abahanuzi cumi na babiri, amagufa yabo, aho ari mu mva, nasabagizwe nibyis himo, kuko bahumurije Yakobo bakamurokora, abikesha ubudahemuka nukwizera bamutoj

e. Zorobabeli na Yozuwe 11Umuntu yarata ate Zorobabeli, wari nka kashe mu kiganza cyiburyo, 12cyangwa Yozuwe, mwene Yosedeki? Bombi mu gihe cyabo, bubatse Ingoro bundi bushya, bazamura urusengero rweguriwe Uhoraho, rugenewe ikuzo ridashira. 13Nehemiya na we, tumwibukaho byinshi, we wubatse inkuta zacu zasenyutse, agasub izaho inzugi nibihindizo, agasubiranya amazu yacu. Isubiramo 14Ku isi nta kiremwa kigeze kireshya na Henoki, kuko ari we wajyanywe akuwe ku i si. 15Nta nundi muntu kandi wavutse asa na Yozefu, wabaye umutware wabavandimwe be nink ingi yumuryango we, kandi namagufa ye yarubahirizwaga. 16Semu na Seti bahawe ikuzo mu bantu bose, ariko Adamu ni we rudasumbwa mu birem wa byose. Mwene Siraki 50 Simoni, umuherezabitambo mukuru 1Simoni, mwene Oniyasi, umuherezabitambo mukuru, ni we wasannye Ingoro igihe yar i akiriho, ubuzima bwe bwose yabumaze akomeza urusengero. 2Ni we wubatse inkuta zikomeye kandi ndende, zishyigikiye ikibuga cyIngoro. 3Mu gihe cye ni ho hacukuwe ikigega cyamazi cyari gifite ubugari nkubwinyanja. 4Yari ashishikajwe no kurinda umuryango we kurimbuka, bituma azitiza umugi inkut a zikomeye. 5Mbega ikuzo yabaga afite iyo yasohokaga mu rusengero, akikijwe numuryango we! 6Yari ameze nkinyenyeri yo mu rukerera rwagati mu gicu, cyangwa nkukwezi kwazoye, 7agasa nizuba ribengerana hejuru yIngoro yUmusumbabyose, numukororombya uri mu bicu byikuzo. 8Yari ameze nkiroza ku rugaryi, cyangwa nka lisi iteye ku nkombe yamazi, akamera n kimyaka yo muri Libani ku mpeshyi. 9Yari nkububani bwakira mu cyotezo, akamera nkigikombe gikoze muri zahabu iyunguru ye, kandi gitatseho amabuye yagaciro yamoko yose. 10Koko, yari ameze nkumuzeti uhunzeho imbuto, cyangwa nkumuzonobari ugera mu bicu. 11Mbega ukuntu yaberwaga iyo yambaraga ikanzu ye yibirori, agatamiriza imitako ye ! Iyo yazamukaga agana urutambiro, ikibuga cyose cyasenderaga ikuzo! 12Abaherezabitambo bamuzaniraga inyama zibitambo, naho we yabaga ahagaze hafi yumu riro wo ku rutambiro; urugaga rwabavandimwe be rumukikije, boshye ingemwe zamasede ri muri Libani, cyangwa ibiti byumukindo. 13Abo ni bene Aroni mu ikuzo ryabo, bazaniye amaturo Uhoraho mu biganza byabo, u muryango wose wa Israheli ubareba! 14We rero, yatunganyaga imihango mitagatifu yo ku rutambiro, akamurikira Umusumb abyose kandi Nyirububasha amaturo amugenewe. 15Yaramburiraga ikiganza ku nkongoro, akaminjagira divayi hasi ku rutambiro, imp umuro yayo ikanyura Umusumbabyose, Umwami wikirenga. 16Nuko bene Aroni bagatera impundu, bakavuza impanda zikoze mu cyuma, bakoma aka mo, kugira ngo Umusumbabyose ajye abibuka. 17Nuko imbaga yose ikihutira gupfukama, igakoza umutwe ku butaka, kugira ngo ise nge Umutegetsi wayo, We Mushoborabyose, akaba nImana Isumbabyose. 18Abaririmbyi na bo bakamusingiza mu majwi yabo, mu ndirimbo zurufaya kandi zinyu ra amatwi. 19Imbaga igatakambira Uhoraho Umusumbabyose, igasenga imbere ya Nyirimpuhwe, kuge za ubwo imihango yUhoraho irangira, nabahari bose bamaze kumuramya no kumusingiza. 20Ubwo Simoni akamanuka, aramburiye ibiganza ku mbaga yose yAbayisraheli, akarang urura ijwi kugira ngo abasabire umugisha wUhoraho, kandi ashimishwe no kuvuga Izi na rye. 21Nuko, bose bakongera kunama, kugira ngo bahabwe umugisha wUmusumbabyose. UMWANZURO

Isengesho ryo gushimira 22None rero, nimusingize Imana yaremye ibintu byose, ikaba ikorera hose ibitanga za, ikita ku buzima bwacu kuva tukiri mu nda yabatubyaye, kandi ikatugirira impuh we zayo. 23Yo ubwayo nidusenderezemo ibyishimo, maze muri iki gihe turimo isakaze amahoro muri Israheli ubu niteka ryose! 24Impuhwe nizitugumemo ubudatezuka, kandi igihe tukiriho ijye iturokora! Ibihugu bitatu umwanditsi adakunda 25Hari ibihugu bibiri umutima wanjye wazinutswe, nicya gatatu ndetse kitari nigihu gu! 26Abo ni abatuye ku musozi wa Seyiri, Abafilisiti, numuryango wibicucu utuye i Sik emu. Umugambi wumwanditsi 27Iki gitabo gikubiyemo inyigisho zubwenge nizubumenyi, cyanditswe na Yezu mwene Si raki, wa Eleyazari wi Yeruzalemu, wakwije hose nkimvura ubuhanga bumuri mu mutima. 28Hahirwa umuntu uzahora azirikana aya magambo! Nuyabika mu mutima, uzahabwa ubuhanga. 29Koko rero, uzayakurikiza, azagira imbaraga muri byose, kuko urumuri rwUhoraho a ri rwo ruzamuyobora inzira. Mwene Siraki 51 Indirimbo yo gushimira 1Ndashaka kugushimira, Uhoraho Mwami, ndashaka kugusingiza, Mana Mukiza wanjye, ngashimira izina ryawe. 2Wambereye inkunga nubuhungiro, umubiri wanjye uwubuza kugwa mu mutego wakarimi ga sebanya, no mu uwamagambo yabanyabinyoma. Mu maso yabanzi banjye waranshyigikiye, urandokora. 3Ku bwimpuhwe zawe nyinshi nizina ryawe ryigihangange, wankijije ibikomere byabashak a kunyica, unkura mu maboko yabampigira, no mu magorwa menshi nagize. 4Wankuye mu ziko ryancuraga umwuka, unyarura mu muriro ntari nacanye, 5umvana mu nyenga yikuzimu, undinda ururimi rwandujwe nibinyoma, 6rukanansebya ku mwami. Nigeze kugera kure, nenda gupfa, ku buryo nari negereye amarembo yikuzimu. 7Nari nagoswe impande zose, mbura uwantabara, nshatse uwamfasha mu bantu, ndamub ura! 8Ni bwo rero nibutse imbabazi zawe, Uhoraho, hamwe nibikorwa wakoze kera. Nibutse ko ukiza abakwiringira, ukabagobotora mu nzara zababisha. 9Nuko aho ndi ku isi ndagutakambira, kugira ngo undinde urupfu. 10Natakambiraga Uhoraho, ngira nti Uri Data! Ntuntererane mu minsi yamagorwa, ngo mbure unkiza natewe nabirasi; sinzahwema kura ta izina ryawe, nzakuririmbira ngushimira. 11Isengesho ryanjye wararyakiriye, maze urankiza, undinda kuyoba kandi undwanaho mu bihe bibi. 12Ni yo mpamvu nzagushimira nkagusingiza, nkarata izina ryUhoraho! Umwanditsi aratugira inama yo gushyigikira ubuhanga 13Nkiri muto, mbere yuko ngenda ibihugu, nashakishije ubuhanga mu isengesho ryanj ye, 14mbusaba ndi imbere yurusengero, kandi nzakomeza mbusabe igihe cyose nzaba nkiri ho. 15Umutima wanjye wishimiye ururabo rwabwo, rumeze nkiseri ryimbuto zumuzabibu; inta mbwe yanjye yanyuze inzira iboneye, kuva mu buto bwanjye narabukurikiye. 16Nabaye ngitega amatwi, mpita mbuhabwa, nuko mbiboneramo ubumenyi bwinshi. 17Nungutse byinshi ari bwo mbikesha, Uwampaye ubuhanga, nanjye nzamuha ikuzo. 18None rero niyemeje kubukurikiza, naharaniye icyiza, bityo sinzakorwa nikimwaro. 19Narwaniye gutunga ubuhanga, nakurikije amategeko ku buryo bunonosoye, nerekeje ibiganza byanjye ku ijuru, maze nicuza ibyo ntarabumenyaho. 20Nabwerekejeho umutima wanjye, maze kwisukura mbugeraho; kuva mu ntangiriro niy emeje kubukurikiza, ni yo mpamvu ntazatereranwa.

21Umutima wanjye washishikariye kubushaka, none naronse umutungo uhebuje. 22Uhoraho yarampembye, ampa ururimi, nzarwifashisha mukuze. 23Mwebwe abinjiji, nimunyegere, muze muture mu nzu yubumenyi. 24Ni kuki muvuga ko mwabubuze, kandi imitima yanyu ibufitiye inyota ikabije? 25Nabumbuye umunwa ndavuga, ngaho nimuburonke nta kiguzi, 26nimuce bugufi mubwiremeke, maze umutima wanyu uhabwe ubumenyi, kuko aho muzabu sanga ari hafi. 27Nimwirebere namwe: sinavunitse bikabije, nyamara niboneye ikiruhuko kirambye. 28Nimushakashake ubumenyi, ndetse mubutangeho feza nyinshi; nimubugeraho, muzung uka zahabu itagira ingano. 29Umutima wanyu nunezezwe nimpuhwe zUhoraho, kandi ntimugaterwe isoni no kumusingi za. 30Nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe n ikigera. Ngubwo ubuhanga bwa Yezu, mwene Siraki. Izayi 1 I. IBURIRWA RYA YERUZALEMU NA YUDA 1Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye byerekeye Yuda na Yeruzalemu ku ngoma ya Oziya, iya Yotamu, iya Akhazi niya Hezekiya, abami ba Yuda. Israheli igomera Uhoraho 2Umva, wa juru we! Nawe wa si we, tega amatwi! Uhoraho avuze atya: Nareze abana, ndabakuza, ariko bo barangomera! 3Ikimasa kimenya nyiracyo, nindogobe ikamenya aho irira kwa shebuja, ariko Israhe li yo nta cyo izi, umuryango wanjye nta cyo witaho. Nta kiri kizima mu gihugu cya Yuda 4Uragowe! Wa gihugu we cyabacumuzi, wa muryango we wuje ubugome, bwoko bwabagirana bi, bana binkozi zibibi! Mwimuye Uhoraho, muhinyura Nyirubutagatifu wa Israheli, mumutera umugongo! 5Murashaka se kandi ko babahana bate, mwebwe mukomeza gukabya ubwigomeke? Umutwe wanyu wose urarwaye, numutima wanyu umeze nabi. 6Kuva mu bworo bwikirenge kugera ku mutwe, nta hakiri hazima: ahubwo ni inguma ns a, ibisebe, ibikomere bivirirana, bitarakandwa, bitarapfukwa cyangwa ngo byogesh we amavuta. 7Igihugu cyanyu cyahindutse amatongo, imigi yanyu ikongorwa numuriro; abanyamahan ga barabanyaga igihugu mubareba, none gitsiratsijwe nkikigaruriwe ningabo zahandi. 8Umwari wa Siyoni asigaye ameze nkakaruri kari mu mizabibu, ameze nkindaro iri mu murima wamadegede, mbese nkumugi ugoswe ningabo. 9Iyo Uhoraho, Umugaba wingabo, atajya kuturokoramo bamwe bahonotse, twari kuba ak a Sodoma, tukamera nka Gomora. Ubuyoboke bujyana nubutabera 10Nimwumve ijambo ryUhoraho, mwe batware ba Sodoma, mutege amatwi inyigisho yImana yanyu, bantu ba Gomora ! 11Uhoraho avuze atya: Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki ? Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo nurugimbu rwinyana, maze kubihaga; amaraso yibimasa , ayintama nayamasekurume, sinkibishaka! 12Iyo muje kunshengerera, ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera Ingoro ? 13Nimusigeho kuzana amaturo yimburamumaro, umwotsi wayo narawuzinutswe. Imboneko zukwezi, amasabato nandi makoraniro, iminsi mikuru ivanze nubugome, singis hobora kubyihanganira! 14Imboneko zukwezi nibirori byanyu ndabyanze, kuko bindemerera, nkaba ntagishoboye kubyihanganira. 15Iyo muntegeye ibiganza, mbima amaso; mwakungikanya amasengesho, sinyatege amat wi, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso. 16Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muheruk ire aho kugira nabi! 17Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwa ne ku mpfubyi, mutabare umupfakazi. 18Uhoraho avuze atya: Nimuze, tuburane! Naho ibyaha byanyu byatukura nkindubaruba, bizahinduka urwererane nkurubura.

Naho niba byatukuraga nkumuhemba, bizererana nkubwoya bwintama. 19Niba kandi mwemeye kumvira, muzarya ku byiza byeze mu gihugu. 20Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni U horaho ubivuze. Imana izahumanura Yeruzalemu 21Ni ko ye, umugi wari indahemuka, uganje ubutabera, ubutungane ariho bubarizwa, waje kugwa ute mu bwiyandarike, none ukaba wuzuye ubwicanyi? 22Feza yawe yahindutse uruhumbu, divayi yawe nziza ihinduka amaganura. 23Abatware bawe ni abagome nibyitso byabajura, bakunda amaturo, bose bagakurikiran a ruswa ; ntibarenganura imfubyi kandi ntibumva amaganya yumupfakazi. 24Ni cyo gitumye Nyagasani, Umugaba wingabo, Umunyembaraga wa Israheli, avuze atya: Muragowe! Kuko nzaruhuka nihimuye abandwanya, kandi abanzi banjye, nzabahore. 25Nzakugaruraho amaboko yanjye, nshongeshe uruhumbu rukuriho, nguhanagureho ubwa ndure bwawe. 26Nzahindura imico yabacamanza bawe bamere nka kera, nabajyanama bawe bamere nko m u ntangiriro, maze uzitwe Umugi wUbutabera, Umurwa udahemuka. 27Siyoni izarokorwa nubutabera, abahindutse bayo bakizwe nubutungane. 28Abagome nabanyabyaha bose bazavunagurirwa icyarimwe, abimura Uhoraho bazarimbur we. Ibiti byibimana bigomba kuvaho 29Muzakozwa isoni bitewe nimishishi mwakundaga, mumwazwe nubusitani bwanyu bwabash imishaga, 30kuko muzamera nkumushishi wamababi yumiranye, cyangwa nkubusitani butagifite amaz i. 31Umunyambaraga azahinduka ubusabusa, ibyo akora bibe nkagashashi kumuriro, maze b yose bigurumanire hamwe, kandi habure ubizimya. Izayi 2 Amahanga yose azagana Yeruzalemu 1Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu. 2Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi wIngoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi y ose. Nuko amahanga yose agende awugana. 3Abantu bibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi wUhoraho, ku Ngoro yImana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze, tuzikurikire. Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ryUhoraho. 4Azacira amahanga imanza, akiranure abantu bibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana. 5Nzu ya Yakobo, nimuze, tugendere mu rumuri rwUhoraho. Umunsi wUhoraho, umunsi wimanza 6Watereranye inzu ya Yakobo, umuryango wawe: abapfumu babo bariyongereye, bangan a nabAbafilisiti, nabanyamahanga benshi babivanzemo. 7Igihugu cyabo cyuzuye feza na zahabu, ubukungu bwabo ntibugereranywa, cyuzuye k andi namafarasi, amagare yintambara ntagira umubare. 8Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana, bagapfukama imbere yicyavuye mu biganza by abo, imbere yicyakozwe nintoki zabo. 9Bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi, naho ubundi ntuzabababarira. 10Jya mu masenga, wihishe mu mukungugu, utinye Uhoraho nububengerane bwikuzo rye. 11Ubwibone bwabantu buzacogozwa, abikuza biyoroshye: uwo munsi hakuzwe Uhoraho we nyine. 12Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba wingabo, yigeneye, wo gucira imanza umun tu wese wumwirasi, umwibone nuwikuza, maze bagacishwa bugufi. 13Uwo munsi ukazaba no ku masederi yo muri Libani, yiboneje kandi akishyira ejur u, no ku mishishi yi Bashani yose, 14ku misozi yose miremire no ku tununga twose twishyize ejuru, 15ku minara miremire yose no ku nkike yose icinyiye, 16ku mato yose yi Tarishishi no ku bwato bwose bwagaciro gakomeye. 17Ubwibone bwabantu buzacogozwa, abikuza bacishwe bugufi: uwo munsi hakuzwe Uhora

ho wenyine, 18maze ibigirwamana byose bishirire icyarimwe. 19Bazinjira mu masenga yo mu bitare no mu myobo yikuzimu, batinya Uhoraho, nububen gerane bwikuzo rye, ubwo azaba aje gukangaranya isi. 20(Uwo munsi ibigirwamana byabo bya feza nibya zahabu, byari byarakorewe gusengwa , bazabijugunyira amafuku nubucurama.) 21Bazajya kwihisha mu masenga no mu myobo yo mu bitare, batinya Uhoraho, nububeng erane bwikuzo rye, ubwo azaba aje gukangaranya isi. 22Nimureke rero kwishingikiriza muntu, ugizwe gusa nakuka ko mu zuru! Hari akandi gaciro agira? Izayi 3 Ubutegetsi budafashe i Yeruzalemu 1Dore Nyagasani, Imana, Umugaba wingabo, azima Yeruzalemu na Yuda inkunga iyo ari yo yose, abime icyitwa umugati namazi cyose, 2abagomwe intwari numutabazi, umucamanza numuhanuzi, umupfumu numukuru wumuryango, 3umukuru wingabo numunyacyubahiro, umujyanama, umunyabukorikori numuhanga mu byubush itsi. 4Nzabaha abasore ho abatware, bazategekwe nabana bato! 5Abantu bazagirirana nabi, umwe arenganye undi, umwana akangaranye umusaza, umut indi asuzugure umunyacyubahiro. 6Umuntu azafata umuvandimwe wo mu nzu ya se, agira ati Ubwo wowe ufite umwambaro, utubere umutware, naya matongo abe ari wowe uyategeka! 7Nuko undi azatere hejuru ati Sinshoboye kubabera umukiza, iwanjye nta mugati, nt a numwambaro: ntimushobora rero kungira umutware wa rubanda! 8Yeruzalemu iradandabiranye, naho Yuda iratembye. Amagambo nibikorwa byabo bibangamira Uhoraho, bigasuzuguza ikuzo rye. 9Imisusire yabo ni yo ibashinja, beruye ibyaha byabo nka Sodoma, ntibakibihisha. Nibigorerwe! Bo bikururiye amakuba. 10Nimuvuge muti Intungane irahirwa, kuko izanezezwa nimbuto zibikorwa byayo; 11umugome agushije ishyano, kuko azahanwa hakurikijwe ibikorwa bye. 12Muryango wanjye, urenganywa numwana, ugategekwa nabagore! Muryango wanjye, abagutegeka barakuyobya, bakakunyuza inzira itaboneye! 13Uhoraho arahagurutse ngo ace urubanza, arahagaze ngo ashinje amahanga. 14Uhoraho agiye gucira imanza abakuru nabatware bumuryango we: Ni mwebwe mwayogoje umuzabibu murawutsemba, kandi mubitse mu mazu yanyu, imicuzo yabakene. 15Ni iki gituma mushikamira umuryango wanjye, kandi mukanyukanyuka abakene? Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba wingabo ubivuze. Abagore babibone bi Yeruzalemu 16Uhoraho avuze atya: Kubera ko abakobwa bi Siyoni bishyize ejuru, bakagenda bagamitse amajosi, bica am aso, kubera kugendera ikimero, bacinya amayugi bambaye ku maguru yabo, 17Nyagasani azateza ibihushi imitwe yabakobwa bi Siyoni, maze bimyore uruhanga rwa bo. 18Uwo munsi, Nyagasani azabambura imirimbo yose: amayugi, inigi nibirezi, 19amasa ro, ibitare nibitambaro byo mu mutwe, 20ingori nimikufi, imikandara iboshye, imyek o nimpigi, 21impeta zo ku ntoki nizo ku zuru, 22imyambaro yumunsi mukuru, ibishura, imyitero namasakoshi, 23indorerwamo, amashati yubwoya, udutambaro bazinguriza ku mutwe namakamba. 24Umubavu uzasimburwa numunuko, umweko uhinduke umugozi, ahari inweri hazaba ibih aranjongo, imyenda inyerera isimburwe nibigunira, ahari uburanga hahinduke inkovu yicyasha. Abapfakazi bi Yeruzalemu 25Abagabo bawe bazamarwa ninkota, intwari zawe zigwe ku rugamba. 26Inkike zawe zizacura imiborogo, ziganye, kandi muri ubwo butindi, uzicare mu m ukungugu. Izayi 4 1Uwo munsi, abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe, bamubwira bati Tuzatungw a nibikorwa byacu, tuniyambike, ariko nibura dushobore kwitirirwa izina ryawe; ud ukureho ikimwaro.

Udusigisigi twa Yeruzalemu 2Kuri uwo munsi, umumero wUhoraho uzaba icyubahiro nikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema nubwema udusigisigi twa Israheli. 3Nuko abarokotse bi Siyoni, nimponoke za Yeruzalemu bitwe intungane; abo bose baza ndikwe i Yeruzalemu, kugira ngo babashe kubaho. 4Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bwabakobwa bi Siyoni, akuhagira Yeruzalem u amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza numwuka utwika, 5ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, numwotsi utera ibishashi byumuriro mu ijoro. Ikuzo ryUhoraho rizabitwikire byose, 6 nkihema cyangwa inzu yibyatsi, itanga igicucu mu minsi yicyocyere, ikaba ubwihish o nubwugamo mu gihe cyimvura numuyaga.

Вам также может понравиться